Digiqole ad

Ubu umuyobozi cg umukozi wa Leta azajya ajya mu butumwa mu mahanga izindi nzira zanze

 Ubu umuyobozi cg umukozi wa Leta azajya ajya mu butumwa mu mahanga izindi nzira zanze

ingendo z’abayobozi n’abakozi bajyaga mu butumwa bw’akazi mu mahanga zatwaraga Leta agera kuri miliyari ebyiri buri mwaka

Nyuma y’aho mu Mwiherero w’Abayobozi Bakuru b’igihugu wabaye muri 2016, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ingendo za hato na hato z’abayobozi zica imirimo ndetse zigatangwaho amafaranga menshi, kuri uyu wa mbere hasohotse itegeko ngenga rijyanye n’ubutumwa bw’akazi mu mahanga, rivuga ko umuyobozi cyangwa umukozi wa Leta azajya ajya mu butumwa bw’akazi mu mahanga ari uko izindi nzira zanze.

 ingendo z’abayobozi n’abakozi bajyaga mu butumwa bw’akazi mu mahanga zatwaraga Leta agera kuri miliyari ebyiri buri mwaka
Ingendo z’abayobozi n’abakozi bajya mu butumwa bw’akazi mu mahanga zatwaraga Leta agera kuri miliyari ebyiri buri mwaka

Tariki 12 Werurwe 2016, mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro Umwiherero wa 13, i Gabiro mu Karere ka Gatsibo, Perezida Kagame yinubiye iby’ingendo z’abayobozi umunsi ku wundi, mu ngendo zitwara menshi Leta ndetse rimwe na rimwe zikica akazi.

Iteka rya Perezida n° 44/01 ryo ku wa 24/02/2017 rigenga ubutumwa bw’akazi mu mahanga, rikaba risimbura Iteka rya Perezida n° 17/01 ryo ku wa 28/08/2008 rishyiraho amabwiriza agenga ubutumwa mu mahanga, rigaragaza neza ingamba nshya zafashwe mu gukumira ingendo z’abayobozi zitari ngombwa mu mahanga.

Ingingo ya 5 ya gatanu y’iri tegeko ivuga ibigenderwaho mu kugena ubutumwa bw’akazi mu mahanga, igira iti “Igihe hari impamvu ifatika ituma guhagararirwa n’abahagarariye u Rwanda mu mahanga bidashoboka, kugena ko habaho kujya mu butumwa bw’akazi mu mahanga bikorwa gusa iyo:

1° bitegetswe n’amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono ko umuyobozi runaka ari we ugomba kwitabira kandi adashobora gutanga ububasha bwo gusinya;

2° bishingiye ku cyemezo cy’urwego rukuru cyangwa byatanzweho umurongo n’ubuyobozi bw’igihugu ko umukozi runaka cyangwa urwego runaka ari rwo rugomba kwitabira;

3° ubutumwa busaba ubuhanga buhanitse mu bya tekiniki runaka budashobora kuba bufitwe n’abahagarariye u Rwanda mu mahanga;

4° ari igihe cyo gutangiza, kumvikana, kwemeza cyangwa gushakisha inkunga ku mushinga, waba umushya cyangwa usanzweho, ubarirwa mu mishinga y’igihugu ikomeye kandi yihutirwa aho ubushobozi n‘imikoranire byihariye bikenewe;

5° umuyobozi wo mu rwego rwa Leta runaka asabwa kujya kugira icyo atangaza mu nama cyangwa kwemera inshingano mu izina rya Leta y’u Rwanda mu rwego rwa «Rwanda National Meetings, Incentives/Conferences and Events/Exhibitions (MICE) Tourism Strategy» yo muri Nzeri 2013;

6° kutitabira k’umuyobozi uri ku rwego rusabwa byagira ingaruka mbi ku buryo bufatika kandi izo ngaruka zikaba zasobanuwe neza n’urwego bireba.”

Iri tegeko rivuga mu ngingo ya ryo ya 17, ko iyo  Perezida wa Repubulika agiye mu butumwa bw’akazi mu mahanga, Leta yishingira ibyerekeye ubutumwa bwe byose, byerekeranye n’icumbi, amafunguro, urugendo, kwakira abashyitsi, itumanaho n’ibindi byose bimworohereza kurangiza ubutumwa bwe neza.

Mu ngingo 18, kugera ku ya 25 bavuga ibigenerwa ibyiciro by’abandi bantu, Abayobozi, abakozi ba Leta cyangwa undi muntu Leta yohereza mu butumwa bw’akazi mu mahanga.

Abayobozi bo mu rwego rwa politiki n’abayobozi bari ku nzego z’imirimo za B na C, bagiye mu butumwa bw’akazi mu mahanga bagenerwa 100% by’amafaranga y’ubutumwa bw’akazi hashingiwe ku mabwiriza ya Minisitiri ufite imicungire y’abakozi ba Leta mu nshingano ze, bakongererwaho 50% by’ayo mafaranga.

Abayobozi bo mu rwego rwa politiki n’abayobozi bari ku rwego rw’umurimo rwa D bagiye mu butumwa bw’akazi mu mahanga bagenerwa 100% by’amafaranga y’ubutumwa bw’akazi hashingiwe ku mabwiriza ya Minisitiri ufite imicungire y’abakozi ba Leta mu nshingano ze, bakongererwaho 30% by’ayo mafaranga.

Abayobozi bo mu rwego rwa politiki n’abayobozi bari ku rwego rw’umurimo rwa E bagiye mu butumwa bw’akazi mu mahanga bagenerwa 100% by’amafaranga y’ubutumwa bw’akazi hashingiwe ku mabwiriza ya Minisitiri ufite imicungire y’abakozi ba Leta mu nshingano ze, bakongererwaho 15% by’ayo mafaranga.

Abayobozi bo mu rwego rwa politiki n’abakozi bari ku nzego z’imirimo za F na G/1 bagiye mu butumwa bw’akazi mu mahanga bagenerwa 100% by’amafaranga y’ubutumwa bw’akazi hashingiwe ku mabwiriza ya Minisitiri ufite imicungire y’abakozi ba Leta mu nshingano ze, bakongererwaho 10% by’ayo mafaranga.

Abayobozi bo mu rwego rwa politiki n’abakozi bari ku nzego z’imirimo za H/2 na 3 bagiye mu butumwa bw’akazi mu mahanga bagenerwa 100% by’amafaranga y’ubutumwa bw’akazi hashingiwe ku mabwiriza ya Minisitiri ufite imicungire y’abakozi ba Leta mu nshingano ze, bakongererwaho 5% by’ayo mafaranga.

Iri tegeko rivuga ko aba «professionnels» n’abandi bakozi ba Leta basigaye bagiye mu butumwa bw’akazi mu mahanga bagenerwa 100% by’amafaranga y’ubutumwa bw’akazi hashingiwe ku mabwiriza ya Minisitiri ufite imicungire y’abakozi ba Leta mu nshingano ze.

Guverineri ugiye mu butumwa bw’akazi bw’umunsi umwe mu mahanga mu turere duhana imbibi n’aho akorera, iri tegeko rivuga ko agenerwa amafaranga y’ingoboka angana n’amadolari y’amanyamerika ijana (100 US$), Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara agenerwa amafaranga y’ingoboka angana n’amadolari y’amanyamerika mirongo irindwi (70 US$); kimwe n’abagize Komite Nyobozi hamwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere.

Abandi bakozi b’Intara hamwe n’abandi bakozi b’Uturere bagenerwa amafaranga y’ingoboka angana n’amadolari y’amanyamerika mirongo itatu (30 US$).

Mu ngingo ya 25, iri tegeko ngenga rishya rivuga ko utari umukozi wa Leta woherejwe mu butumwa bw’akazi ka Leta mu mahanga agenerwa amafaranga y’ubutumwa hakoreshejwe ubushishozi bw’umuyobozi utanga uruhushya rw’ubutumwa bw’akazi hakurikijwe uko ubuzima buhenze aho ubutumwa bw’akazi bubera.

Ingingo ya 26 y’iri tegeko ivuga ko abayobozi bo mu rwego rwa politiki n’abayoboye abandi mu butumwa bw’akazi ka Leta mu mahanga, bari ku nzego z’imirimo za B na C, bahabwa amadolari igihumbi y’amanyamerika (1.000 US$) ku munsi yakoreshwa ku bintu bitunguranye.

Ariko uwahawe ayo mafaranga, asabwa kugaragaza uko yayakoresheje, ayo atakoresheje agasubizwa urwego rwamwohereje mu butumwa bw’akazi.

Dr Uziel Ndagijimana, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Imari n’Igenamigambi yavuze ko kugabanya ingendo zijya mu mahanga byatumye Leta yunguka miliyoni 125, kandi ngo nayo ashobora kwiyongera bitewe n’uko umwaka w’ingengo y’imari utararangira.

Mbere y’uko iri tegeko ngenga rya Perezida, risoko mu Igazetti ya Leta no 10 yo ku wa 6 Werurwe 2017, Dr Uziel Ndagijimana yavuze ko ingendo z’abayobozi n’abakozi bajyaga mu butumwa bw’akazi mu mahanga zatwaraga Leta agera kuri miliyari ebyiri buri mwaka.

UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Nonese buriya turebye neza siwugenda cyane? Nabanze yitangirireho

    • Suke se sha! barangiza bakaza kutujijisha.

    • nange mbona ariwe uhora mu ndege

  • kunguka miliyoni 125 kuri miliyari 2 ndumva ari make yagabanuyseho pe

  • kunguka miliyoni 125 kuri miliyari 2 ndumva ari make yagabanutseho pe keretse Wenda niba bazakomeza kugabanya naho ubundi haracyagenda menshi

  • Ninde muntu ujya mu butumwa mu mahanga kenshi muri uru Rwanda?

  • Iteka Ngenga rya Perezida ????? ahaha ariko umuseke ko mbemera cyane kuki mukora amakosa nkaya koko. Iryo tegeko muvuga ntiribaho, cyakora muzampe ikiraka nzajye mbakorera proofreading kuko nshanye ku maso noneho iyo bigeze ku nkuru z’amategeko ho biba akarusho. NI ITEKA RYA PEREZIDA AHO KUBA ITEKA NGENGA. IRYO NTIRIBAHO RWOSE. Muzanyandikire kuri +27631704289 nzajye mbibakorera ku buntu uwo musanzu ndawemeye

  • Hakwiye no kujyaho Iteka rya Perezida rireba umukozi wa Leta ujya mu butumwa hagati mu gihugu, kuko usanga nabyo bitwara Leta amafaranga menshi, rimwe na rimwe bitari ngombwa.

    Ubu mu bakozi ba Leta hateye indwara yo guhimba za missions (ubutumwa) mu gihugu zidafite ishingiro, bagamije mbere na mbere kwibonera agafaranga dore ko benshi mu bakozi ba Leta bo hasi imishahara yabo ari intica ntikize ku buryo batabonye twa missions mu gihugu batashobora kubaho. Urajya ku kigo runaka gushaka service runaka bakakubwira ko uwagombaga kuyiguha ari mu butumwa mu gihugu ko udashobora kumubona, ukaba wategereza nk’ibyumweru bibiri byose ukimutegereje.

    Nyamara iyo urebye ibyo abo bakozi ba Leta baba bagiyemo iyo mu turere usanga bitagakeneye ko umukozi runaka ava i Kigali agahabwa amafaranga ya mission ngo agiye muri mission mu turere gushaka information runaka kandi nyamara hari abandi bari muri utwo turere bashobora kuzitanga zikagera aho i Kigali.

    Hari n’ubwo wumva bakubwiye ngo turashaka kwandika document iteguye neza kandi ko kuyandika bisaba kujya kure y’aho dusanzwe dukorera ngo kugira ngo tubone uko dutekereza neza nta muntu wundi utujarajaza cyangwa uduhamagara buri kanya. Niba dukorera i Kigali mu biro bikaba ngombwa ko tujya i Muzanze muri Hoteli tukamarayo ibyumweru bibiri twandika ya document bityo tugahabwa udufaranga twa mission dutubutse.

    Yego hari ubwo biba ngombwa ko mu rwego rw’akazi biba ngombwa ko igikorwa runaka gisaba umukozi wa Leta kuva aho akorera akajya mu butumwa mu gihgu, ariko hari n’ubwo usanga ubwo butumwa rwose butari ngombwa kandi butagamije inyungu z’akazi ahubwo bugamije indonke z;umukozi ku giti cye.

    • IRYO TEKA RIRAHARI KABERA WE AHUBWO NIWOWE UTARIZI. UJYE USOMA IBITABO NAKO IGAZETI WUMVE NA RADIO

  • Bamwe iyobagiye hanze harigihe bararamuri hoteli yibihumbi 20byamadolari.

  • Ewana Nta muntu ugenda nka Kagame nubu ari England ngurwo za rwanda day…ama universites ahoramo USA ..naduhe urugero yigereho agabanye gusesagura…aho gutanga amategeko gusaaa niyihereho…yirebe …yibaze ingendo ahoramo

  • @kabatira we wagize ngo kagame ayobora u rwanda gusa? Ashinzwe nindi mirimo ashinzwe zo guteza imbere ibijyanye na ICT,internet,iyubahirizwa rya gender mu bihugu bigize UN, mukuvugurura ibikorwa bya AU kandi baramwishura na Universities zo hanze yo zigutumiye zikwishurira byose ukishurwa nikiganiro watanze kuko baba bakeneye kuganira nabafite ubunararibonye mu nsanganyamatsiko baba bashaka kuganira cyane cyane ibya africa nku bukungu,gushora imari, kumenya ingamba za politique yibihugu et c.

    • Oya nawe Eto vana ibinyoma nubufana bwawe butagira epfo na ruguru.Uwo perezida uvuga niwe uzubwenge murafrica kurushabandi? Abandi ba Zuma kobadahora mugendo nkizo nuko badafite icyo bashobora kungura abandi muribyo biganiro?

Comments are closed.

en_USEnglish