Digiqole ad

Nyamagabe: Abaturage bafashe ‘umujura’ baramukubita arapfa

 Nyamagabe: Abaturage bafashe ‘umujura’ baramukubita arapfa

Kuri uyu wa mbere ahagana saa tanu z’amanywa bamwe mu baturage bo mu kagari ka Manwari mu mudugudu wa Kigarama mu murenge wa Mbazi bafashe uwitwa Jean Bikorimana ngo avuye kwiba inkwavu kwa Birori Vedaste baramukubita bimuviramo gupfa.

Bamwe mu batuye aha mu mudugudu wa Kigarama babwiye Umuseke ko uyu Bikorimana yari mu bajura babajujubije muri aka gace. Ngo bamufashe ejo afite inkwavu yibye kwa Birori.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbazi yabwiye Umuseke ko abaturage ngo bahamagaye umuyobozi w’Akagari bamubwira ko bafashe umujura wibye inkwavu, nawe ngo ahita ahamagara umukuru w’Umudugudu ngo bafate uwo muntu bamujyane k’Umurenge bakurikirane ikibazo.

Immaculee, Umuyobozi w’Umurenge wa Mbazi ati “Umukuru w’umudugudu yagezeyo asanga abaturage bari kumukubita arababuza baramurekura, ariko bigaragara ko bari bamukubise, baramurekuye aragenda ageze imbere agwa ahantu munsi y’umukingo arapfa.

Ahantu yaguye ni hagati mu ntoki, ahagana saa kumi nibwo umuturage yahanyuze abonye umurambo ahamagara umukuru w’Umudugudu amubwira ko abonye umuntu wapfuye.

Bahise bampamagara nanjye njyayo nsanga koko umuntu yapfuye dutabaza Police irahagera. Abakekwaho kumukibita ntibaraboneka kugeza ubu baracyashakishwa. Ubu umurambo wajyanywe ku Kigeme ngo ukorerwe autopsy.”

Uyu muyobozi avuga ko ikindi bamenyekanye ari uko ku cyumweru uyu wapfuye yari yibye shebuja kuri centre ya Manwari aho yotsaga inyama, shebuja ngo yagerageje kumukubita ariko abayobozi baramuhagarika.

Jean Bikorimana wapfuye nyuma yo gukubitwa n’abaturage yakomokaga mu murenge wa Cyanika.

Ubusanzwe ngo nta bujura budasanzwe buba muri uyu murenge wa Mbazi kuko muri iyi minsi abaturage bashyize imbaraga mu kwirindira umutekano mu marondo nk’uko umuyobozi abyemeza.

Mu karere ka Nyamagabe
Mu karere ka Nyamagabe
Mu kagari ka Manwari m murenge wa Mbazi
Mu kagari ka Manwari m murenge wa Mbazi

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • (Immaculee, Umuyobozi w’Umurenge wa Mbazi ati “Umukuru w’umudugudu yagezeyo asanga abaturage bari kumukubita arababuza baramurekura, ariko bigaragara ko bari bamukubise, baramurekuye aragenda ageze imbere agwa ahantu munsi y’umukingo arapfa)Ariko munyumvire nukuri uziko mu Rwanda abantu kwica abandi babigize imikino,ariko muzi kumena amaraso icyaricyo?nonese umukuru wumudugudu ko yasanze bamukubise kuki yemeye kumurekura akagenda wenyine nizo nkoni bari bamukubise?kuki batahise bamujyana kukagari cg kumurenge byibuze ngo banaboneko arembye avuzwe nyuma akurikiranwe yishure izo nkwavu,kumena amaraso hejuru yurukwavu koko?nge sinshigikiye ubujura ariko Perezida wacu ahora atubuza kwihanira rwose numujura ariko apres yubujura numunyarwanda kandi urwanda rufite amategeko ahana abajura banyarwanda rwose mumenyere kutihanira kuko gukubita umuntu kugeza aho ananirwa kugenda akitura mumwobo sibintu byo kwishimira.

    • nanjye ntabwo numva neza uyu muyobozi ngo yababwiye baramurekura aragenda.Dukomeje kuyoborwa n’injiji gusa.Kera Konseye yarahitaga agufata ugahinduka responsabilté ye akakujyana kuri komini uwo munsi cyangwa ukurukiyeho bitewe naho utuye na komini aho yari iherereye kandi icyo gihe nta GSM zabagaho ngo uhamagare kuri komini.None munyumvire.

  • Nyamagabe muri uyu mwaka haguye abajura bibiri ,mu kwa mbere yaguye mu gasarenda azize ibigori bine,dukosore uburyo bwo guhana.Imana iyo iza kujya ihana ikurikije ibyo dukora nawe ukubita umujura kugeza umushe hari ibyo wakoze utababarirwa.sinshyigikiye ubusambo arko plz guhora tuguharire Imana.

Comments are closed.

en_USEnglish