Evode IMENA yavuze ko atiteguye kuburana mu bujurire kuko yatunguwe
Evode Imena wahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, muri iki gitondo yagaragaye ku rukiko rukuru aburana ku bujurire bwatanzwe n’Ubushinjacyaha ku kuba yarasabiwe gukurikiranwa ari hanze. Imena yavuze ko atiteguye kuburana kuko ihamagazwa mu rubanza ryamugezeho ritinze.
Evode Imena yavuze ko kuwa gatanu ari bwo yabonye ihamagazwa mu rubanza uyu munsi, avuga ko atabonye umwanya uhagije wo kwitegura.
Yemeza ko hari inyandiko z’urubanza rwe batarabona bityo batiteguye neza kuburana ubu bujurire kuko batazi ibikubiye muri izo nyandiko.
Evode Imena yasabye iminsi ibiri ngo ajye kwitegura uru rubanza we n’abamwunganira.
Abunganira abareganwa na Evode Imena (Kayumba Francois na Joseph Kagabo) bo babwiye Urukiko ko baje biteguye kuburana.
Kayumba na Kagabo bo bakatiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30, bari baje kujuririra iki cyemezo kibafunze.
Urukiko rwanzuye ko urubanza rwa Evode Imena, ubu Ubushinjacyaha bwajuriye ngo nawe afungwe, rwimuriwe tariki 10/3/2017 saa mbiri za mugitondo.
Photos © D S Rubangura/UM– USEKE
Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.RW
7 Comments
Atangiye kuzurumugara..iyo bamugumishamo ntabameze gutya
@Kamanzi we, umuntu kuvuga ko atiteguye kuburana kubera ko atabonye dosiye imurega ku gihe ngo ayisuzume ayumve, ntabwo ari ukuzura umugara. Ni uburenganzira bwe nk’umuburanyi, kansi ari nawe bibayeho ni kuriya wavuga. Nimusigeho rero kurenganya Evode kuko nta kibi yakoze.
Nyamara aya mafaranga abantu biruka inyuma ndabona azabata ku giti. Dore aho nibereye. Aba bose ntawaburaraga, bari bafite ibikenewe, none ndebera.
mwana uvuze ukuri kabisa reba evode umuryango avukamo bafite amafaranga ahagije ,reba njye ndamwibuka rwose ajya kwiga hanze ariko araje aba abaye ministre koko maze ubuzi bwinshi abumenamo benewabo simbatondaguye bazavugwa nabandi ubu iyo aza akikorera business nubvundibyari kumutwra iki koko!!!
Aba bose kandi usanga batubwira ko ngo bakunda u Rwanda kurenza abandi, biyita ngo ni intore zaciye mu itorero rya Rucagu, bararahiye mu muryango, ariko ndebera kweli…des hypocrites gusa gusa !
Hahandi bavuzeko nibatatira igihango bazabambwa nk’umugome wese.
Umuseke.com ndabemera,ikigaragara ni uko muri abanyamwuga cyane.
Comments are closed.