Digiqole ad

Ba ‘underground’ bashinze ishyirahamwe ngo bazamurane

 Ba ‘underground’ bashinze ishyirahamwe ngo bazamurane

Baracyari hasi ariko n’abazamutse niho bahereye, nabo bizeye kuzamuka bafatanyije

Gicumbi –  “N’izibika ngo zari amagi” abahanzi benshi tutaramenya bakunze kwitwa ‘underground’ kuko batarazamuka ngo bamenyakane, babangamirwa n’amikoro ngo bajye muri studio kuko abenshi usanga bavuga ko impano zo bazifite. Ishyirahamwe ribahuza ngo bafatikanye ryaraye rivutse mu karere ka Gicumbi, baryise ‘Rwandan New Talent Assocation’.

Mu nama bashinga ishyirahamwe ryo gufashanya kuzamuka
Mu nama bashinga ishyirahamwe ryo gufashanya kuzamuka

Kumenyakanisha ibitaramo byabo, gutumira abafana, gusohora indirimbo zose bafite mu mpapuro n’ibindi ngo babonye ko ari umurimo umuntu umwe atakwifasha.

Abahanzi baturuka mu turere dutandukanye kuri iki cyumweru bahuriye i Gicumbi biyemeza gushyirahamwe bakajya bahuza imbaraga mu gutegura ibitaramo, bagashyigikirana, bagakora indirimbo imwe bazahuriraho (all up coming) n’ibindi…

Bahise batora inzego zibahagarariye batora uwitwa Straton Ayabagabo ukoresha izina rya Z Nem mu muziki wa Hip Hop akora ngo abayobore.

Z Nem ukomoka aha i Gicumbi akorera muzika ye i Kigali, yabwiye Umuseke ko yari abangamiwe no gukora wenyine ariko ko nibashyira hamwe bazagira aho bagera bahereye kuri bicye bazajya bahuza.

Z Nem avuga ko kugira ngo umuhanzi muto azamuke byamusabaga kwimenyekanisha no kwikundishwa ku muhanzi uzwi, ariko biciye mu ishyirahamwe ryabo bafatikanya bakazamukana buhoro buhoro.

Hakizimana Jean Damscene umwe mu bagize uruhare mu guhuriza hamwe aba bahanzi yabemereye inkunga mu gukora indirimbo bazahuriramo bise “all up coming” ku bushobozi bwe kuko ngo abenshi aricyo kibazo baba bafite.

Ubu ngo bagiye kwandikisha ishyirahamwe ryabo muri RDB, bafungure compte bazajya bakusanyirizaho amafaranga y’umusanzu w’umunyamuryango azajya abafasha mu bikorwa byo kuzamura muzika yabo no kugaragaza impano bafite.

Uzabumwana  Dieudonne  azwi nka B Ban Dorf  yaturutse mu Iburasirazuba mu karere ka Kayonza mu murenge wa Mukarange, avuga ko gushyira hamwe ubushobozi bucye bwabo bizajya bituma banatumira bakuru babo muri muzika bakabumva kurusha uko umwe yabikora wenyine.

Batangiye iri shyirahamwe ari 27 ariko ngo bizeye ko hari n’abandi bahanzi bakizamuka mu zindi Ntara n’Umujyi wa Kigali bazaza bakifatanya muri uru rugendo rwo kuzamura impano zabo.

Batoye ababahagarariye
Batoye ababahagarariye
Baracyari hasi ariko n'abazamutse niho bahereye, nabo bizeye kuzamuka bafatanyije
Baracyari hasi ariko n’abazamutse niho bahereye, nabo bizeye kuzamuka bafatanyije

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi

en_USEnglish