Amakimbirane, kunyereza umutungo n’imisoro….mu ishuri Indangaburezi mu Ruhango
*Komite nyobozi irashinjwa kunyereza miliyoni zigera kuri 400 bavanye mu masoko bihaye
*Ishuri rikuru Indangaburezi rirakekwaho kudatanga imisoro ya Leta
*Abanyamuryango bashinja Komite nyobozi kwiha amasoko no guhombya ikigo
Mu ishuri rikuru nderabarezi ryigenga ‘Inderabarezi College of Education’ riherereye mu Karere ka Ruhango haravugwa amakimbirane, ubwumvikane buke, kunyereza umutungo w’ikigo no kudatanga imisoro ya Leta.
Mu nteko rusange y’iki kigo yateranye kuri iki kicyumweru bwo hanagaragaye guterana amagambo agaragaza ko Abanyamuryango batishimiye Komite nyobozi iriho kuko bayishinja kwirukana abashaka kwerekana amakosa iba yakoze.
Umwe mu birukanywe ni Jean Bosco Murangira wari usanzwe ashinzwe imari, cyakora na none akaba yari umwe mu bagize akana Komite nyobozi y’Indangaburezi.
Uyu Jean Bosco Murangira ushinjwa byinshi mu bibazo by’inyerezwa ry’imisoro ya Leta akoresheje uburiganya, avuga ko yagiye yerekana ibyo kudatanga imisoro inshuro nyinshi ariko ngo ntibihabwe agaciro n’abamukuriye.
Umubare munini w’Abanyamuryango ntiwishimiye amakosa y’imicungire y’umutungo bavuga ko ari mibi ngo kubera inyungu za bamwe mu bagize Komite nyobozi birimo kwigwizaho umutungo w’ikigo babinyujije mu masoko biha ubwabo, ngo bikaba bishobora gutuma ikigo gihomba ndetse ngo kikaba cyanafunga imiryango mu gihe cya vuba hadafashwe ingamba.
Kuri iki kibazo kandi hari n’abanenga Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango kuba bwarebereye iki kibazo ntibugire icyo bugikoraho nk’uko byavugiwe muri iyi nama rusange umunyamakuru w’Umuseke yari arimo.
Iri Shuri rirakekwaho kunyereza imisoro ya Leta isaga Miliyoni 60 z’u Rwanda hatabariwemo inyungu z’ubukererwe.
Bamwe mu bagize Komite nyobozi y’Umuryango nabo bakaba bashinjwa kwiha amasoko afite agaciro ka miliyoni zikabakaba 400.
Rutayisire Rulinda Jean umuvugizi w’umuryango Inderabarezi, bashinja gutegekesha igitugu no gucecekesha bamwe mu banyamuryango avuga ko kwirukanwa kwa Jean Bosco Murangira byaturutse kuri iyo mikorere mibi irimo no kumena amabanga y’ikigo ndetse n’ay’uyu muryango w’ishuri.
Ati “Abakozi benshi b’iri shuri bagiye basezera kubera kunanizwa na Murangira.”
Cyakora hari abandi Banyamuryango batatu bari birukanywe na Komite nyobozi bazira kugaragaza amakosa bamaze kugarurwa n’inteko rusange.
Gusa Murangira we yakuwe ku myanya yariho mu kanama k’Ubutegetsi, muri komite Nyobozi y’umuryango, yahinduriwe imirimo aba ushinzwe ibijyanye n’umutungo ndetse n’umurage avuye ku mwanya wo gucunga Imali y’ikigo.
Mu bivugirwa ku ruhande hari abemeje ko kuba Murangira yongeye guhabwa inshingano kandi ashinjwa ayo makosa ari uko hari abo abikiye amabanga akomeye.
MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Ruhango
68 Comments
nibishyure imisoro ya Leta
Icyambwira icyo Umuntu utarakandagiye mu ishuri atekereza iyo abonye ibyo Abanyabwenge (Intiti, Abaminuje, inzobere) bo muri iyi minsi baba barimo….?
Kandi ubu wasanga baragiye mu itorero bagatinyuka bakaririmba ngo tuzarwubakaaaa…., turugire paradizooo,….!
(Uyu munsi ibintu ni 2; Gukorera IMANA cyangwa gukora ibyaha)
Ni ba rusahurira mu nduru bamwe mu bagize comite biha amasoko bagasangira n’ubuyobozi bw’akarere ka RUHANGO ni nayo mpamvu bohereje ushinzwe imibereho Mayor yanze kohereza uw’ubukungu aranakwepa kandi aba abizi
Burya se n’Ishuli rirahomba!!!
INDA NINI IRATUMA IBIGO BIFUNGA MU KARERE KA RUHANGO NGAHO ZA SACCO, IBAGIRO, URUHANDA RW’IMYUMBATI, IZ’UMUCELI MBESE KUBERA KUVOMERA MU MIFUKA Y’UBUYOBOZI AGASHYITSE BIRATUMA IBIGO BIMWE BIHOMBA AHANDI BIGASENYUKA KUBERA KO NTA NYUNGU KURIBWO BIKAGENDA GUTYO BAKINUMIRA UBWO MURUMVA UKUNTU BIGIYE GUTEAZA IBIBAZO KU NYUNGU ZA RUBANDA
ariko se RRA yo ntibibona ngo ikurikirane imisoro ya Leta ishinzwe
Mumbwire ubundi iri shuri ni rya Leta, Idini, cg….. Hari uwonzi wigeze kubona bashyize post ku isoko ateramo atanazi ibyaryo ategeereza igisubizo araheba, twiyumvishako ari rya tekinika na sisiteme bimenyerewe muri iki gihugu!!! Arikose ibigo nkini biba bitanga uburezi mubyukuri cg biracuruza, nako ntibicuruza biriba arinako nyica abanyarwanda mu mitwe. Nkubu uharangije kweli……ahaaaaaaaaa bapfa kuba batanga iyicyama, ibndi……..
Ariko se , muzajya munanirwa gushyiraho imirongo ngenderwaho mu micungire y’umutungo mugirengo komite nyobozi ni abatagatifu? AMAKOSA ni ayabanyiri ikigo rwose. Muge mureka kwitamaza.
Dore kugirango umutungo wanyu ucungwe neza hagomba nibura ibi bikurikira:
– Kugira comptabilité yuzuye neza kandi hagakoreshwa ikoranabuhanga(gestion informatisé)
– Kugira logiciel ijyanye ni ikigo cyanyu(ibyo gikora)
– Amabwiriza y’imicungire y’umutungo(manuel de procédure de gestion)
– Gukoresha audit externe 2 mu mwaka; apana inama y’ubugenzuzi
– Gushyiraho comité de gestion igizwe n’abashefu na kwita de service: Directeur, chef comptable cg DAF, Prefet des etudes na de disciplines,uhagarariye akanama gashinzwe gutanda amasoko(iyo ari uwo hanze)
– Gutegura buri mwaka gahunda n’ingengo y’imari kandi bikemezwa n’inama RUSASANGE.Kaµndi abanyamuryango bakabona inyandiko zijyanye n’ibyo mbere ho iminsi 15.
– Gukora raporo ya burigihembwe y’imikoreshereze y’imari igashyikirizwa inama y’ubutegetsi mbere yo kuyemeza munama kandi inama y’ubugenzunzi ikaba yayisuzumye mbere.
– Gukora urutonde rw’amasoko ateganijwe n’igihe azatangirwa bigashyirwa ahagaragara .
– Gushaka abakozi bacunga umutungo babishoboye, bagakurikiza umurongo ngenderwaho bahawe, abateshutse bagakabihanirwa harimo no kwirukanwa
BANYAMURYANGO RERO, niba imicungire atari uku imeze, inzira iracyari ndende; muvugurure, ntakujenjeka. RGB nayo ishyire iyi mirongo mvuze haruguru muri standard y’imicungire myiza ya za ONGS, naho ubundi turagosorera mu rucaca. IBIGO BYINSHI BIRIMO GUHOMBA CYANE KUBERA IMICUNGIRE IDAHWITSE NA NTITERANYA iri muri za ONGs.

Yoo!!! Rutayisire disi umuhugu wa nykwigendera Rurinda!!! Nibakureke ubategeke iso Yari azi gushaka inoti!!! Uzansuhurize murumuna wawe Guido nanubu ndacyamukunda!
Inda nini muyime amayira
Yezu ababere umuhuza abarinde kumarana. Naho ibyo kwirukana abanyamuryango bishishozweho, kko byuzuye inyungu za bamwe badashaka ko zibangamirwa
hhhhh!uwo witwa Murangira niwe muntu wumuswa ku isi! yafashe abakozi bari bashoboye akazi arabirukana abandi arabananiza barigendera!azamura ihabara ye y’umucleaner yinjiji! Murangira nawe ubwe ntazi no gufungura computer! ni umugome uraho aho guteza imbere ishuri yirirwa ateza amatiku nakavuyo gusa! jye mbona iriya college indangaburezi ntaho izagera!ba nyiraryo bafite weakness! Murangira yaryishe barebera. birutwa nuko barifunga!
ariko injiji ziragwira ahubwo, urinda uvuga ngo ni injiji uwo bawumuhaye udahari? kuki atari wowe bawuhaye? ni Uko yari awushoboyeah, ahubwo ugerageze kwiga ikinyabupfura kdi nawe wisuzume kuko nturi shyashya, ntamuntu muzima ufite uburere watinyuka kwandika ibintu nkibyo wanditse.
bizi amafaranga yacu batwambuye! akarengane Murangira yakoreye abari abakozi ba ICE Imana izabimubaza.kwirukana abakozi nta mpamvu, kubagabanyiriza imishahara akayihemba, imisanzu yacu ya caisse sociale yarayariye, frws yari muri caisse d’entraide yarayatwimye!kujujubya abakozi mbese nta kintu Murangira ashobora gukora kizima ni umugome kandi ni injiji! nibapfe kumuha gucunga lacrette nubwo nazo ntazo bagira!
kuki muhurura? ubuyobozi niwe bwagarukiragaho? kuki mutatanze ikirego cyanyu kubari babishinzwe?
iyo foto ya Murangira iragaragaza uko ateye!muriwe huzuyemo ubugome! gutuka abakozi no kubafata nkaho atari abantu! ntabwo mu muzi!mbona na kariya bamuhaye atagakwiye tekereza umuntu wafashe abakozi 5 akabirukana mu kwezi kumwe! akinjiza abamuhaye ruswa bazajya bagabana umushahara. mbese ibya Murangira biteye isoni. ntakwiye gukora mu ishuri ngo arerere igihugu kuko nawe nta burere bw’ibanze agira!
njye mbabajwe no kubona ishuri ryigishije benshi mu kandi muri bo bakaba bakora neza akazi k’icungamutungo mu bigo bitandukanye. None ryo ubwaryo rikaba rirangwamo imicungire mibi y’umutungo n’abakozi baryo bakaba babizira.
Niba koko Komite Nyobozi ibona ari ikibazo ishobora gutumiza abo bose mvuga bahize kandi babaye inararibonye mugucunga imitungo itandukanye bakan=ba babagira inama ko nawo waba umusanzu wo gushyigikira iyo soko y’ubumenyi.
Iri shuri ryabyaye abantu bafite uburambe bukomeye kugeza ubu ndabarahiye, ku bufatanye bw’impande zombimbona byagerwaho rigasubira ku murongo ariko ntirisenyuke. Abarishinze n’ubwo benshi batakiriho bari batekereje ikintu kiza bityo rero mureke dufatikanye gusagasira ibyagezweho.
Ubwo se Murangira nawe yakwirukanwa ra! akumva ko bibabaza! Cyakora rwose poste ya DAF ntabwo yari ayikwiye ni umuswa wo mu rwego rwo hejuru! ntawe uzi niba yaranize!iyo misoro se siwe wayinyerezaga! bamenyereye kurenganya abakozi nzarebe ko na Leta bazayambura.Cyakora Murangira rwose afite imyumvire iri hasi ntakwiye gukora mu ishuri rikuru
sha cyakora ugira inabi ikakugarukira ibintu Murangira akora nyibizamugwa amahoro! ubugome agira ahubwo buzatuma anasara! ntajya atekrereza ikintu cyagirira abantu akamaro cg ineza. ahora acura imigambi yo kubabaza abantu no kubagirira nabi. ubugome wakoreye abakozi muri ICE byatangiye kukugaruka
komite nyobozi y’ishuri nayo yagize intege nke! Murangira yasenyaga ishuri batamurebera!ananiza comptable wari ushoboye akazi agashyiramo uwo bafatanya kwiba n’iyo misoro irimo! afata umucleaner winshuti ye akamutereka muri secretaiat central atazi na bonjour! yirukana abakozi bashoboye abo azajya yaka ruswa uko ashaka! konite nyobozi yarareberaga! nta hantu Murangira yakora ngo hatere imbere! umenya atarize pe
yewe muragira weeeeeeeeee,I
mana irakugaragaje pe
Icyonavuga nuko ayamakimbirane yose aturutse kuri Murangira JB kuko yakoze amakosa bayamubaza akanjya mubanyamuryarango bose abatezamo umwiryane abiba amacakubiri.nimucyenera kumenya amakuru muzabaze abakozi boze yirukanishije kubera inyunguze bwite :aboyashakaga kuryamana nabo bakabyanga,icyenewabo,AMAKOSA mukazi ashaka kobamuhishira,muzabaze umusaza prof.Dusingizemungu,DR Patrice,Kagoyire,Jeane,Soeur Nyirabyenda,Odile,Claire ndetse numwarimu uwoariwe wese wigishije muri irishuri amakuru adaturutse muri aba bahakoze bamuzi neza yaba ari ibihuhaa,he is an image of devil moving,niyo yabeshyera abandi bafatanyije nawe bikagaragarako ari umwere Imana nirenganya izamushyira ahagaragara,ndetse nundi wese uzajya kuruhande rwe Imana zabahanana kko si umuntu ninkuru mubwirwa.
Ibyimisoro,no kwiha amasoko simbi,ariko Uwonzi nimurangira,abakozi bagiye bagaragariza committee akarengane MURANGIRA yabakoreraga murabyirengagiza iyo ni weakness none izi nizo ngaruka ariko ntarirarenga nimwirukane murangira at any cost mukore re-organization yikigo ubundi musabe leta ijyane Murangira munzundanga murage bajyebamusura nkicyitegererezo cyumuntu wumugome kd wumuswa wabayeho nyuma ya Genocide.
icyo nasaba Murangira ni ukwihana cyangwa akivuza! kuko ibintu akora nkeka ko atari muzima. Agira ubuswa afite avangamo nubugome byahurirana bikagira ingaruka mbi ku bantu no kuri societé. wagiriye nabi abantu benshi uzihane utazanabura ubugingo! cyakora bagukre muri iryo shuri kuko ntacyo uteze kurimarira
hagiye benshi ko wibagiwe Baptiste, Rose na Wellars! Hanyuma murangira akabeshyera komite nyobozi ngo banyerezaga imisoro! siwe na comptable yihereye akazi babaga bashinzwe kudeclara!yibeshyera Rutayisire! ahubwo aho bamwirukaniye yihaye intego yo kugenda asebanya ameze nka wawundi ngo tura tugabane niwanga bimeneke!Murangira we Imana irakugaragaje na shitani izakwihakana!
Ntimugakabirize ibintu! Nta muntu n’umwe wirukanywe, bose barisezererega kdi si Murangira wabananizaga muramubeshyera! Abakozi bagiye kandi bari bashoboye ni batatu gusa: Ma soeur wayoboraga Bibliotheque, Jeanne wari registrar ndetse na Wellars wari comptable. Iriya nama yabaye rero ikigaragara habayemo kurya ruswa ku bakozi b’akarere, ariko bamenye ko atari bo kampara! Hari ubwo byazagaragara nabo bikabagarukaho! Ese niba hari abanyamuryango bavuze ko abagize komite bamwe bigwizaho umutungo binyuze mu masoko biha, kuki ibo bitagenzurwa ngo ukuri kugaragare? Naho umuyobozi wa ICE uriho ubu arashaka icyuho cyo kwihera abanyamu gusa akazi! Uzi ukuntu bironda? Namwe muraryana gusaaaa~ Muzumirwa!
ahaaaa,ndumva murangira ari we topic!!!!!
pas d’amitie dans le business
Ariko Murangira uwo ko numva yananiwe igipolisi akaba anananiwe kuba umusivile arajya he?
Inama nimwe mumusubize affande IGP abanze amukosore hanyuma murebe ko yagaruka kumurongo!!
Ariko rero njye mbagiriye inama bashaka umugenzuzi akabakorera audit yimbitse naho ubundi bose baragenda hejuru y’amagi. Ntekereza ko uwo MURANGIRA JB ukomeza kuvugwa ashobora kuba atarakoze nabi wenyine. “Kandi baravuga ngo ushaka kuvura ikibyimba aragikanda”. RUTAYISIRE ndamwizeye nashake abagenzuzi bigenga maze bashyire ukuri ahabona atari ibyo ishuri murashiduka ryafunze da. Ese abantu bahize kera bavugwa ko ari inararibonye bo ko badakoma dore ko hari n’abafite gahunda yo gusura ishuri kuri iki cyumweru nabasabaga ko bazareba umuganda basiga batanze bityo ishuri rikabasha gutera imbere.
Harya ubundi ubu ibi si ingaruka zo kwirukana RWAGASHAYIJA ra? Kera kose ko nta bombori bombori yigeze ivugwa?
Murangira agira amafuti n’ubugome bwinshi inzego za gisivile ziramutinya yigize afandi ukora ibyo ashaka! jye mbona inzego z’umutekano ( iza police n’igisirikari) arizo zamugorora. cyakora ikihutirwa muzamukure muri iryo shuri kuko aho ari nta mahoro ahaba.
Mwese mwababajwe n’ibiri kubera mu Ndangaburezi ndabashimye, ariko icyo hari ibintu nka 2 nibaza: 1. Aho ntabihishe inyuma y’ibi byose bafite inyota yo kwigarurira ishuri yenda bakabicisha muri bamwe mubavugwa cyane muri iyi dossier.
2. Ese uyu murangira muvuga ko numva ari gica nk’uko mubivuga, aho bamwe muri mwe ntimwaba mubivugishwa n’inyungu zanyu cyangwa hari ababakoreramo ngo mumuharabike kuko n’ubundi urugamba rwarangiye mu nama z’ishuli mukaba murushyize mw’itangazamakuru?!
Urugero: Ibyo kuba yarabaye umupolice bihuriyehe n’iyi dossier y’ishuli? Ese mwese murigenzura mugasanga ari umugome kubarusha? Ko abantu ba Ruhango abenshi mbazi muzi guhembera amakimbirane aho mwasanga muri babi kurusha Murangira.
Kandi nawe ndamuzi abenshi abarusha ubupfura aho mutuye ndabizi neza. So, Rutayisire, Murangira,Prosper n’abandi ntavuze, murebe ibibahuza kuko bihari kurusha kwita kubibatanya, sinon inzangano zanyu zishobora kugira ingaruka kubantu benshi kandi bitari ngombwa.
Mureke ibyo murimo muribeshya kandi muri bakuru. Ba so babaye muri iryo shuri mwese mwaje aribo musimbura ntibaryanye, baza kubisiga none mwebwe muriha amenyo y’abasetsi kweli.
bagenzuye GATARI KOARIWE WANYEREJE MENSHI, KO AMASOKO AYATANGA AKAYAHA BASHEBUJA.
ahubwo icyo mutazi ni Gatari,niwe wateranyije Aba bagabo kuko ndabizi neza ko bari inshuti. Rutayisire nimba yafunguraga amaso ikibazo cyakemuka kuko baramufatirana bakamuteranya nabavandimwe kubera inyungu zabo.
ndabivuze weeee,ibyo bireke nyirabayazana arazwi,Murangira iyaza kuba muzima ntabwo ibi bintu biba bigeze aha,icecekere rero ababizi barabizi
Rutayisire imfura yanyagasani mumureke ntamatiku azi mumuveho rwose,gusa nawe ndamugaya aritonda cyane agakabya jtiyite kunshingano ze neza NGO akurikirane
Murirukana Rukata nta soni, ako nakarima kanyu c
Murangira areke kuvuga ko murya amafaranga
ndabivuze weeee,ibyo bireke nyirabayazana arazwi,Murangira ni dayimoni mbi,iyaza kuba kuzima ntabwo ibibintu bibabigeze aha,icecekere rero ababizi barabizi
Rutayisire imfura yanyagasani mumureke ntamatiku azi mumuveho rwose,gusa nawe ndamugaya aritonda cyane agakabya jtiyite kunshingano ze neza NGO akurikirane
cyakoze Murangira mwarimumaze kumushyira kumyako,yatangiye akazi yambara inkweto za supuresi kwitise,none yarasigaye azi kwambara koto arangije agura nakamodoka mwaramudabagije nimuhagarare mubone who shitani yigarika abantu
hhhhhhhhh! murangira????? nari mbiizi ko bizakugaruka. Uzi kwirukana abakozi uvuga ngo ishuri rirakennye warangiza ugashyiramo abandi?
hagarara ubone sha Imana ihora ihoze.
ahubwo wagirango ishuri ryari irye nta wamenya ko rifite n’abanyamuryango bangana gutya.
ngo mu ruhango murangira arica agakiza
uziko uyu mutype Murangira twiga mu ndagaburezi secondaire twamwitaga general!ndibuka twagiye kumesa mu kabande amazi yabuze aza kudutema turiruka ngo twameseye mu byuzi bye! twaramusize atemagura indobo zacu nimyenda yacu! sha uri umucuyi rwose Murangira we! twamutinyaga kubi!
za masters mwarishyuye reka sinakubwira
abandi mubirukana nubuzima burihanzaha,Imana ntikunda abarenganya abana bayo,ESE ubundi buriya Murangira mwamwishyuriraga Masters mubona ayayibanzirizayo ayafite
!!!!!!!!
ariko ubu ibibazo byawe wabishyize kumurongo kuburyo uvunwa nibyabandi? wabanje ugahangana nibyawe? ubu wasanga iwawe utumvikana numugabo ariko wigize umujyanama wikigo,ubwo Hari impamvu ibigutera.
ndagirango mbwire uyu wiyise ndabivuze JP aceceke kuko atazi Murangira! azwi nabo bakoranye nabo baturanye mu ruhango!
eeeh general Murangira! sha Ndoli uramunyibukije uziko na animateur Mudidi twarikumwe ariwe wiruts mbere! hhhh! uyu mugabo yararahiriwe mu bugome. nibamukure mu bana kuko ishuri rikoramo abagira urukundo!
uwakubwira OK ariwe wumvaga ibibazo byabanyeshuri abandi wagirango ntamukozi uba mukigo, njyewe narahize namutangira ubuhamya
abatabizi bicwa no kutabimenya aba bagabo nabavandimwe ntimuzamenya aho biyujurije nyuma ababyijanditsemo cyane muririmbe urwo mubonye
ANGE itonde ntamuntu wakwiyunga namurangira uretse no kuba abavandindimwe niyo wabawaramubyaye ntibyashoboka reka nguhe number yanjye mugikari umunsi wabonye bihuje nawe uzambipe nszahita nimuka mu Rwanda gusa nabo ntibabikora kuko bamaze kumumenya
icecekere Murangira uramubarirwa sha.Azabanze yiyunge na bene wabo yambuye imitungo abone kwiyunga na Rutayisire na Muravumba
UM– USEKE mwakoze kugaragaza ibibazo byo mu Ndangaburezi arko nubwo mwibanze kuri MURANGIRA siwe nyiri amakosa wenyine yego nawe simurenganura arko afite abo yarebeyeho ayo manyanga yoooose ndetse nubwo bugome avugwaho,turebye muri G.S.I nayo GATALI yarayiriye yanga gushira ,ahubwo abagabo bari barashinze iki kigo bari bafite amaboko,urebye abana ba ba Police biga muri GSI batariha wakumirwa simvuze amazina yabanyakubahwa bahafite abana batishyura arko bariyizi kd babiziranyeho n’umuyobozi w’ikigo.ubundi amatiku barasigiye amanyanga uburaya,ndetse no kugambanira bamwe mubanyamuryango baharanira imicungire myiza y’ikigo,mutibagiwe nuwitwa MURAVUMBA nawe uhahabwa amasoko .
Gusa nabonye hari abantu bazi ririya shuri,njyewe rero na rahize ndanaharangiza. Ni shuri ryiza pe! Aliko uriya mugabo mwavuze witwa Murangira JB na rahamubonaga, abanyeshuli baturanye nibobakundaga kuvugako ubugome bwe burindwa isazi.kwirukana abakozi byo kuriwe ninko gusetsa! Icyo gusa nabonye Indangaburezi hari abantu babanyamuryango bayo bashaka kuririra Kuli iki kibazo cya Murangira wigisambo afitanye n’ubuyobozi bw´ishuli kugirango bobine icyuho cyo kwinjira mu buyobozi bw´uriya muryango, doré ko ari umwe muyari ikomeye muri iki gihugu. Rutayisire nabo mukorana, mukomere imana niyo nkuru kandi abanzi ntibaryama.
MUTUBARIZE NIMBA NTA NEGATIVE IMPACT ABANYESHURI BO MURI ICE BAZAGIRA UMUNTU ADAKOMEZA KUBAHA AMAEARANGA Y’UBUSA UBWO MUMAGAMBO MAKE ICE IBAYE IKIRYABAREZI. BUT NTA MUROZI WABUZE UMUKARABYA MURANGIRA JB YAMPAYE SERVICE NZIZA MUGIHE BARI BANYIRUKANYE.
Ntabwo mubizi umuntu mubi mu Ndangaburezi ari nawe nyirabayazana uyishenye ni Gatari uyobora GSIndangaburezi naho Kuba ntawamukoraho byo birumvikana kuko niwe uri ku kigega Cy’amafaranga urumva ko Rutayisire atamunyeganyeza kuko nawe inyungu ze zaba zihagaze naho Murangira niyemere abe victime ariko byanze bikunze abanyamuryango bazashyira babone ukuri kuko Bosco muvuga iyo atahaba na kaminuza yari kuba yarafunze ari nabyo bigiye kuzayibaho
Ariko Rutayisire nawe yaragowe gusa ntabajyanama agira nawe se ntibitangaje kubona umuyobozi w’iriya kaminuza y’Indangaburezi Docteur muzima ukora presentation mu nteko rusange akagaragaza ibibazo by’iwe mu rugo n’ihabara ye yahakoraga ibibazo byo mu ngutita akabisimbuza iterambere rya kaminuza!!!! jyewe narumiwe nibaza niba koko ari Docteur yarangiza ngo tubitorere! none se Inteko rusange yari uazinduwe no kwiga ku ngutiya z’abagore be?
Icyo nzi neza nuko Murangira ari umuntu mubi, w’umugome ushaka kuryanisha abantu kubera ko yavumbuwe. Ni umuswa, ni umujura none avanze abantu. Ba nyaruhango rero mwikwicamo ibice kubera ko Murangira yavumbuwe agashaka kubateranya. Mushishoze ubundi murebe ibikwiye.
bebe we wibeshya rwose ushobora kuba uri wa mucleaner wazamuwe mu ntera cg uri Murangira kuko amafuti mukora muyaprojeta ku bandi pour se couvrir!
hhhhh! mbega level 1 sha sinakurenganya! kaminuza nyine yari igiye gufunga kubera ubugome bwa Murangira! ariko rwose si ugusebanya umuntu utazi no gufungura computer no kwandika itangazo wasangaga ataratamba muri za office adusaba kumwandikira! sha ahubwo ishuri yararyishe gusa babibonye batinze
Tutagiye mu marangamutima muribuka ukuntu Gatari yagaruye icyo kigo cyari kigeze mu marembera kubera nta discipline yari ikiharangwa! naho Murangira we uko tumuzi ntakwiye gukora mu burezi!
Ngo yasanze GSI iri mu marembera? (Ndavuga Gatali). Ubu se nibwo iri guhinguka? Yahagiye se atagambaniye uwahayoboraga kwa Rutayisire? Mujye mushyigikira ubugambanyi sha, burya ngo ihora ihoze, nawe hari ubwo azagambanirwa twese turi mu Rwanda! Anaherutse no kugambanira uwari Prefet des Etudes we aramwirukanisha, none ngo no mu nama amafuti Gatali yakoze Rutayisire yayashyize kuri uwo mu prefet! Hari ubwo amategeeko azakurikizwa tuzaba tureba
Babuji buriya wasanga waramuhaye ruswa kugiraango akugarure.ikibabaje murangira ntiyamenyaga akazi ke wasangaga yivanga mu maservices yose ajya gutegeka ababishinzwe ngo bahe amanota abatabikwiye ariyo mpamvu bamwe babyangaga bakabizira!
Ikibazo cya hariya ni Gatali nta wundi! Murangira ararengana rwose. Ahubwo biratangaje ukuntu Rutayisire n’bwema bwe akoreshwa na Gatali. Ni indyarya, abeshya abantu akoresha ngo arabavugira muri komite kdi ntabyo akora, abakozi be akabasabira contract z’amezi 11 zitagira icyo zibamarira kdi abo kwa Rutayisire bo babaha open ended contracts. Azi gucamo ibice abantu gusa!
Yewe ibyo mu Ndanga ni agaterera nzamba amatiku bagira gukurura bishyira nibyo biyoretse,naho wowe @Dany nta Discipline GATALI yazanye mu kigo kko niwe wahaga abakobwa uruhushya (permis de sortie)bakaza guhurira hanze akajya kubasambanyiriza muri za logde,ese ubwo nibwo burere uvuga nawe agira ubu demagogie ishyano ryose mbese yihinduranya comme un camereon!!!! nawe abonye audite externe ntiyakongera gukoza ikirenge muri kiriya kigo.
Aliko se Uwera we! Ubwo busambanyi koko wabu hagararaho? Gatali we amaze kugira abanzi benshi kuva aho Préfet agendeye. Aliko nawe yaratangiye gusuzugura. (Prefet ).Ibi bibazo bizashira abantu bongere batekane aliko Murangira agende ajye guteza amakimbirane ahandi.
Ntimuzi Murangira.Yabohozaga kugeza ku isekuru nyuma ya jenoside none fr yikigo siyo yareka.
Umva, I byavuzwe byose ntibitangaje kubera robbing iba wa Ndanga irazwi, duhereye wa mugani kuri Danny wavuze ko Gatari yagaruye discipline, naheze umwuka. Niba azayirusha Madame assoumpta ubwo hejuru ya masters bamurihiye bazongereho PHD.
Abaharerewe nabaharereye barakizi. Kd uhereye kugihe amatiku mu banyamuryango yahereye, bigaragaza uwayqzanye.
Kubera rero inyungu za bamwe muri Komite bararebera bagane Ekaterina. Ndavuga aha ababona amasoko, abahafite abana bigira Ubuntu mbese Rutayisire uwamugira Imana akareba ibibera muri G.S.I nta muntu yazongera kwicara.
Ni mureke Gatari abakuremo igishoro ikigo agisenye yigendere, muzasigara mwinginga abari bacyubatse ngo bongere bacyegure ntaho bagiye Reyes.
Murangira niyo yaba Umugome ariwe wenyine ntibyasenya ishuri ryubatswe n’abantu Barnegat 100, ariko Bakarenga iri hariya (GATARI), wanasanga ibi bitekerezo ibyinshi byimbitse ariwe ubyandikisha. Yabura byandikwa nande?
Tubahishiye ibanga, naho ururimi rwo ni Inyama y’idengesho.
Ariko niba Leta ishyigikiye ibikorwa byabikorera, ikaba ishyigikiye uburezi bufite ireme. Niyegere Indangaburezi. Si non …..

Ibitekerezo byacu by’ukuri ni mureke bitambuke natwe, tunyomoze ababivuga uko babisabwe
Comments are closed.