Digiqole ad

APR FC na Police FC zo mu Rwanda ku rwego rwo guhahira muri Brazil!!

Ntawakekaga ko aho bigeze mu Rwanda amakipe agiye kujyayigondera abanya Brazil, iwabo w’umupira, ibi APR na Police bamaze kubigeraho.

Douglas (iburyo), Ernane (hagati) na Diego/ Photo Ange Eric Hatangimana
Douglas (iburyo), Ernane (hagati) na Diego bari baje kureba match/ Photo Ange Eric Hatangimana

Douglas Lopes Carneiro yaje muri APR avuye iwabo mu ikipe ya Real Noroeste Capixaba FC yo mu kiciro cya kabiri muri Brazil. Naho mugenzi we Diego Oliveira Alves we yasinye muri APR avuye muri Esporte Clube Siderurgica.

Ernane Rezende Borges Ferreira we akaba yarasinyiye Police FC avuye iwabo mu ikipe ya Democrata GV-MG. Aba bakinnyi uko ari batatu baganiriye n’UM– USEKE.COM

Mu cyongereza gike bavuga, dore ko bivugira igiporutige (Portugais), babashije gusubiza bimwe mu bibazo by’umunyamakuru w’UM– USEKE.COM bifashishije ahanini Ernane, we ubasha kuvuga icyongereza kurusha bagenzo be.

Aba banya Brazil bari baje kureba umukino wa APR na Isonga FC.

Iki ni ikiganiro twagiranye nabo, cyashyizwe mu Kinyarwanda.

Umunyamakuru : Mwiriwe? Ngo muri abanya Brazil baje gukina mu Rwanda. Ni byo ?

Ernane : Ni byo rwose ! (n’abandi baseke, bigaragara ko bumvise ikibazo)

Umunyamakuru : Ndi umunyamakuru w’urubuga rwa Internet UM– USEKE.COM, twavugana ?

Douglas na bagenzi be : Ntakibazo.

Umunyamakuru : Mwari musanzwe mu kina umupira w’amaguru iwanyu koko?

Ernane : « Rwose twarakinaga, Douglas yakinaga inyuma ibumoso mu ikipe yitwa Noroeste FC, ariko azakina ibumoso imbere muri APR FC, Diego akina na we hagati naho njye Ernane muri Police nzikina nka rutahizamu. »

Umunyamakuru :Mumaze kureba igice cya mbere cy’umukino hagati ya APR n’Isonga mwakibonye mute ?

Douglas : « Umukino wari mwiza. Harimo abana batoya bafite impano mu gihe kizaza bazaba bakina neza cyane. »

Umunyamakuru : Mungereranyirize umupira mu bona mu Rwanda n’uwo mwakinaga iwanyu ?

Ernane: « Umupira wo muri Brazil uba urimo technique nyinshi n’uducenga. Hano mu Rwanda turabona hari umupira urimo imbaraga cyane cyane. »

Umunyamakuru : Impushya mwarazibonye, muzakina imikino itaha ?

Diego Oliveira : « Batubwiye ko tuzakina imikino yo kwishyura ya shampionat, igikombe cy’amahoro ndetse cyane cyane Orange Champions Ligue »

Umunyamakuru : Ese mu Rwanda mwahabonye mu te ? Ni nk’iwanyu ?

Ernane: « Mu Rwanda ni heza cyane. Tumerewe neza cyane, ubushyuhe ni nk’ubwo muri Brazil ntibitandukanye cyane. Ariko iwacu ni heza kuruta mu Rwanda(aseka). »

Umunyamakuru : Ernane ni ayahe mahirwe uha Police ukurikije uko bihagaze ubu ?

Ernane : « Police imize neza ni iya 3, bambwiye ko ari imwe mu makipe meza mu Rwanda nka Mukura na APR.  Umwaka utaha izaba ikomeye kuko mbona abayobozi bayo babyitayeho.»

Umunyamakuru : Mwatubwira uko amasezerano ateye? Ndavuga imishahara yanyu.

Ernane : « Umushahara ni mwiza ariko reka noye kuwuvuga, ariko tweseburi wese yishimiye ayo ahembwa, kuko nicyo cyatuzanye, tutishimye twakwitahira! »

Aba bakinnyi bikaba byaranugwanuzwe ko bamwe muri bo bashobora no gushyirwa mu ikipe y’igihugu Amavubi nubwo FERWAFA yabihakaniye kure.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • None se kuki ferwaf itabemerera gukina ngo twirebere imikinire yabo?

  • Wow!!!! Bravo APR…….CL is ours!!

  • ntawe byatangaza kuko ayo mafaranga bajyamo kuzana abo bacanshuro namafaranga yabasirikari nabaporisi batanga kungufu batagishijwe inama? birababaje cyane

  • ok.njyewe mba mugihugu cya Norway ndumufana wa reyon sport nibyizakuzana abantunkabo kuko abana bacu bakiribato babakuraho ubumenyi byinshi

Comments are closed.

en_USEnglish