Digiqole ad

{nka EAC} Twahombera mu gukora duhanganye- Kagame

 {nka EAC} Twahombera mu gukora duhanganye- Kagame

*Abadepite ba EALA baramara iminsi 14 bateranira mu Rwanda
*Baziga ku mishinga itatu y’amategeko harimo n’uw’ibidukikije

Kimihurura – Atangiza inama z’Inteko Ishingamategeko y’Umuryango w’ibihugu by’Uburasirazuba (EALA) igiye kubera i Kigali kuva none, Perezida Kagame yongeye kuvuga ko u Rwanda rukomeye ku mugambi wo kujya hamwe kw’ibihugu hagamijwe inyungu rusange z’abaturage b’akarere. Avuga ko abatuye ibihugu bazungukira mu gukorera hamwe kwabyo aho gutatana bakora bahanganye.

Inteko ya EALA kuva none iraba iteraniye i Kigali
Inteko ya EALA kuva none iraba iteraniye i Kigali ahasanzwe hateranira Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku Kimihurura

Perezida Kagame yavuze ko uyu muryango aho ugeze hashimwa kandi hatanga ikizere, avuga ko aho uri ubu ari ukubera ubushake bwa politiki bw’ibihugu bwo gusubiza ibyo abaturage bifuza kugeraho.

Ati “Ubu abantu baragenda bisanzuye kurusha ikindi gihe cyose mbere n’itumanaho mu karere ryaroroshye kandi rirahenduka. Ubu biroroshye guhahirana no gukorana business kubera ubu bufatanye bw’ibihugu. Ubu isoko ryaragutse ariko tugomba gukomeza kwagura ibyo abaturage biteze muri uyu muryango.”

Perezida Kagame yabwiye abadepite bo mu Nteko Ishinga amategeko y’uyu muryango ko akazi kabategereje ari ako kugeza ku baturage ba East Africa ibyo bifuza mu; kugera ku buringanire, kurengera abana ihohoterwa, kubona serivisi z’ubuzima n’ibikorwa remezo.

Yavuze ko gufatanya kw’ibihugu bigize EAC bizatuma bibasha guhangana n’ingaruka z’ihungabana ry’ubukungu ryabaho hato na hato.

 

Igiswahili ni ihuriro, abanyarwanda nabo ngo bagihagurukiye

Perezida Kagame yavuze ko yishimiye kumenya abagize iyi nteko ko ubu Igiswahili ari ururimo rwemewe n’amategeko mu Rwanda kandi ruzarushaho guhuza abanyarwanda n’abavandimwe babo bo muri ibi bihugu. Avuga ko vuba rutangira no kwigishwa mu mashuri.

Kuri ibi byose bigamije gufatanya gutera imbere kw’akarere, ati “Nidukora buri wese ahanganye n’undi buri wese azahomba.”

Perezida Kagame yagiye inama ko iyi Nteko yanakora cyane ku mushinga w’itegeko ryo guca ibikoze mu mashashi mu karere kuko ngo no mu Rwanda byashobotse kandi bitanga umusaruro mwiza ku gihugu.

Kuva uyu munsi kugera ku wa gatatu aba badepite ba EALA bariga ku mategeko atatu; irijyanye n’ibidukikije, iry’imyororokere n’irigendanye n’uburinganire bw’abagabo n’abagore.

Bamwe mu bagize Inteko ya EALA baganira mbere gato y'uko batangira ibiganiro rusange
Bamwe mu bagize Inteko ya EALA baganira mbere gato y’uko batangira ibiganiro rusange
Pierre Celestin Rwigema (ubanza ibumoso) ni umwe mu bagize iyi Nteko uhagarariye u Rwanda
Pierre Celestin Rwigema (ubanza ibumoso) ni umwe mu bagize iyi Nteko uhagarariye u Rwanda
Hamwe na Hon Hajabakiga Patricia (hagati )
Hamwe na Hon Hajabakiga Patricia (hagati )
Hamwe na Hon Valentine Rugwabiza ubu uhagarariye u Rwanda mu muryango w'Abibumbye akaba yarahoze ari Minisitiri ushinzwe imirimo ya EAC
Hamwe na Hon Valentine Rugwabiza ubu uhagarariye u Rwanda mu muryango w’Abibumbye akaba yarahoze ari Minisitiri ushinzwe imirimo ya EAC
Amb James Kimonyo uhagarariye u Rwanda muri Kenya yaje muri iyi nama
Amb James Kimonyo uhagarariye u Rwanda muri Kenya yaje muri iyi nama
Abahgarariye ibihugu byabo muri EALA baje kumara iminsi 14 i Kigali biga imishinga y'amategeko inyuranye y'akarere
Abahgarariye ibihugu byabo muri EALA baje kumara iminsi 14 i Kigali biga imishinga y’amategeko inyuranye y’akarere
Perezida Kagame ageze mu Nteko Ishinga Amategeko
Perezida Kagame ageze mu Nteko Ishinga Amategeko
Haririmbwe indirimbo yubahiriza uyu muryango
Haririmbwe indirimbo yubahiriza uyu muryango
Perezida Kagame ageza ijambo rye kuri iyi Nteko
Perezida Kagame ageza ijambo rye kuri iyi Nteko

Photos © A E Hatangimana/UM– USEKE

Ange ERIC HATANGIMANA
UM– USEKE.RW

15 Comments

  • ibyo president avuga ni ukuri abavandimwe ntibahangana ahubwo bashyira hamwe nibwo bagera kure kandi bakubaka bigakomera

  • guhangana ntaho byatugeza rwose , urebye nkuko abanyarwanda bagande ndetse na tanzania babanye ubona ko rwose bitanga umusaruro mwiza ubuhahirane buragenda neza ubucuruzi burakorwa amanywa ni ijoro ukabona ko ibihugu byose bibyungukiramo rwose
    ibi byose kandi nkabanyarwanda tuba tubikesha ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na President Paul Kagame

  • kuba ibihugu byo muri uyu muryango bitahiriza umugozi umwe, bitanga ikizere ko ejo hazaza h’abaturage bo muri uyu muryango bazatera imbere biturutse ku miyoborere myiza y’abayobozi babo! bityo bikazafasha ubuhahirane ndetse n’ubwuzuzanye

    • Wowe uvugibi ukurikira politiki ibera mu karere cyangwa uhitamo gufunga amaso?

  • perezida Kagame ni umuyobozi mwiza kandi wita kubaturage be ndetse n’abo muri aka karere k’umuryangho w’iburasirazuba! hari byinshi amaze kugeza ku banyarwanda kandi inama ze ni nziza cyaen! abanyarwanda na abaturage bo muri aka karere tugirirwa ubuntu kuba dufite umuyoboazi nka Kagame!

  • ubuvandimwe bivuze gutahiriza umugozi umwe gukorera hamwe gufashanya kuzamurana nicyo cyubaka icyo mwubatse kigakomera , ibi president avuga ndamwumva neza cyane , kandi ndakeka ko izi nama zanageze kuri buri muturage wa EAC kuko gufantanya mu ishoramari nibindi bituzamura nibyo bizatuma tugire aho tuva tugatera intambwe ijya imbere , THANK YOU PRESIDENT PAUL kAGAME

  • inama nziza kandi yingirakamaro cyane , ubuvandimwe ni ugufashanya muri byose nkabaturage ba EAC gushyira hamwe nicyo cyonyine kizatugeza ku iterambere twifuza kandi rirambye

  • Abarundi barahari se ra?

    • Abarundi na pastoro wabo bihorere hari ibindi bahugiyemo. Ntumbaze ariko ngo ni ibiki!

  • Oya tugomba guhangana kuko tuvugako hari bamwe barara bica bakirirwa bica abaturage babo.Abandi tukaba twaravuzeko tuzabahitinga.

  • Dushyire hamwe dusenyere umugozi umwe bityo tuzabashe kugera ku ntego twiyemeje nk’umuryango umwe! Nibikunda neza tukaba hamwe tuzabasha no gukora Africa yunze ubumwe

  • twikomereze imihigo Nyakubahwa President, abarundi ibyabo mubibarekere aho bazabonera urwaho Nkurunziza bazamutembagaza tuzamusanga muri Nyabarongo cg se i Gitega yirira amavoko,

  • Kwemeranywa n’ibyo Perezida Kagame avuga ni kimwe, ikindi kikaba kureba impamvu abantu cg abatuyoboye hari ibyo batabona kimwe kandi bigira ingaruka zikomeye ku mibereho y’abaturage ndetse n’ibihugu duturanye! Mu myaka ya 2003 ndibuka inkiko gacaca zirimo zitangira abaturage batari bacye bo mu cyahoze cyitwa BUTARE barahunze bajya i Burundi! Hakurikiyeho kubagaruza! Ntibyateye kabiri abaturage baragaruka! Habayeho gushyira hamwe ku bihugu byombi. Nyuma y’imyaka irenga 10 umwuka mubi waranze umubano w’u Rwanda n’u Burundi! Benshi bahamya ko abategetsi b’ibihugu byombi iyo bashyira mu gaciro bakagira iyabo iyimbwirwaruhame ya Perezida Kagame(nawe ubwe arimo) abaturage bataba buzuye mu nkambi z’impunzi hirya no hino! Nta n’urwanya ubutegetsi bw’uburundi uba ari mu Rwanda. Urwanda rwakunze kuba indiri y’abarwanya ubutegetsi bw’ibihugu bituranye narwo. Nyamara abategetsi barwo ntibajya bihanganira ko hari uwavuga kuri icyo kizinga! Ahubwo bahora bishimira gutanga amasomo no gufatwaho ingero nziza z’iterambere! Iterambere rirambye ni irishinze imizi kuri politiki yo kubana neza n’abo muturanye.

  • Ariko buriya i Bujumbura haramutse hatuye abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bangana nk’aba’abarundi bibera i Kigali, twabirenza ingohe tukumva ko nta kibazo kirimo nk’uko tubwira abarundi ngo nta mpamvu bafite yo kwishisha u Rwanda?

  • Ariko ntangazwa n’abantu badashishoza. Rwanda ibanye ite n’ibihugu byo mu karere? Rwanda/Uganda, Rwanda/Tanzanie, Rwanda/ Kenya; Rwanda/DRC;Rwanda/ Burundi.Ni byiza ko abantu babwizanya ukuri aho guhora baryaryana ku nyungu za bamwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish