Digiqole ad

AERG ya UR Huye Campus yijihije imyaka 20 ishinzwe

 AERG ya UR Huye Campus yijihije imyaka 20 ishinzwe

Bamwe mu batangije AERG bahawe impano

Gouverneur w’Intara y’amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose yashimiye abashinze n’abagize ubu umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside wa AERG ishami ryo muri Kaminuza y’u Rwanda Koleji y’i Huye ibyo bakomeje kugera. Hari ku mugoroba wo kuri iki cyumweru ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 20 iyi AERG yabanjirije izindi mu gihugu itangijwe.

Uhagarariye AERG muri Kaminuza ishami rya Huye
Uwari ayoboye umuhango w’isabukuru y’imyaka 20 ya AERG muri Kaminuza ishami rya Huye

Yatangijwe n’abari abanyeshuri mu cyahoze ari UNR, igamije guhuriza hamwe abanyeshuri barokotse Jenoside ntibakomeze kuba inkehwa, kuganira no gufashanya mu bibazo bari bafite icyo gihe. Uru rumuri rwakwiye no mu zindi kaminuza n’amashuri makuru.

Francois Regis Rukundakuvuga ni umwe muri 12 batangije uyu muryango ubwo yari umunyeshuri muri Kaminuza mu 1996, ubu ni umwe mu bayobozi muri Minisiteri y’ubutabera. Uyu munsi yari yitabiriye ibirori bya barumuna be.

Ati “Dushyiraho uyu muryango byari bikomeye, twari mu bwigunge bukabije, abarokotse twari bacye mu ishuri, ariko uyu munsi aho tugeze twiyubaka harashimishije, ubu bamwe muri twe barakora muri za Minisiteri zitandukanye twabaye abagabo twafashe inshingano tukiri abana turera abandi ubu ntitugifite ubwoba bwo kubaho.”

Mbabazi Richard umwe mu banyeshuri baba muri AERG avuga ko batakiba mu bwigunge kuko bahurira hamwe mu miryango (familles za AERG) itandukanye iri muri kaminuza bakungurana ibitekerezo bagafashanya mu myigire n’imibereho.

Mbabazi ati “muri izi familles tugira ababyeyi n’abavandimwe tukabaho nko mu rugo kuko twisanzuranaho bityo n’abasigaye iheruheru bakumva bari mu muryango.”

Ernestus Niyigena ubu uhagarariye AERG muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye yavuze ko urugero bagezeho mu ntego za AERG rushimishije ariko asaba abayobozi kurushaho kubaba hafi.

Niyigena ati “Turifuza kurushaho kumenyekanisha uyu muryango mu batawuzi cyane mu rubiruko kugira ngo dufatanye kubaka igihugu turushaho kubeshyuza abavuga amakuru atari yo k’u Rwanda.”

AERG muri Kaminuza i Huye ubu ugizwe n’abanyamuryango bagera ku 1 300, ubu abanyamuryango ba AERG ku rwego rw’igihugu ni ibihumbi 43.

Bamwe mu banyamuryango ba AERG muri Kaminuza i Huye
Bamwe mu banyamuryango ba AERG muri Kaminuza i Huye
Ibi birori byitabiriwe na bamwe mu barangije aha muri Kaminuza
Ibi birori byitabiriwe na bamwe mu barangije aha muri Kaminuza
Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu munsi
Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu munsi
Bakase umutsima wo kwizihiza iyi sabukuru
Bakase umutsima wo kwizihiza iyi sabukuru

Itorero INYAMIBWA rya AERG niryo ryasusurukije uyu munsi

Abashyitsi bishimiye kureba izi mbyino

 

Francois Regis Rukundakuvuga umwe mubatangije AERG akanayiyobora mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda
Francois Regis Rukundakuvuga umwe mubatangije AERG akanayiyobora mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda
Ernestus Niyigena uhagarariye AERG muri Kaminuza ishami rya Huye
Ernestus Niyigena uhagarariye AERG muri Kaminuza ishami rya Huye
Guverineri Mureshyankwano atanga ubutumwa ku bari muri uyu muhango
Guverineri Mureshyankwano atanga ubutumwa ku bari muri uyu muhango
Dr Charles Muligande umuyobozi muri Kaminuza y'u Rwanda
Dr Charles Muligande umuyobozi wungirije umuyobozi mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe iterambere rya kaminuza
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo ashyikiriza impano umwe mu batangije AERG
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo ashyikiriza impano Vincent Ntaganira umwe mu batangije AERG
Bamwe mu batangije AERG bahawe impano
Bamwe mu batangije AERG bahawe impano

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/Huye

en_USEnglish