RRA VC yakozwe mu jisho na St Aloys ariko yihanangiriza APR VC
Imikino ya Shampiyona muri Volley Ball mu bagore yakomeje kuri iki cyumweru, ikipe ya Rwanda Revenue Authority VC isanzwe izwiho gukomera kurusha nyinshi yakozwe mu jisho n’ikipe y’i Rwamagana St Aloys iyi St Aloys iwutsinda kuri seoul seti 3-2 za RRA VC.
Ni umukino wabayemo guhangana cyane ku mpande zombi ariko bigaragara ko abakobwa ba RRA VC basaga n’aho batari bawurambirijeho cyane basaga n’abasuzuguye ikipe y’i Rwamagana, kuko ku mukino wagombaga gukurikira bagombaga guhangana na mukeba, bafata nk’aho ari we ukomeye, ariwe APR VC, kugeza ubwo ibatsinze.
Umutoza wa RRA VC Masumbuko Jean de Dieu avuga ko abakinnyi be yari yabasabye kutagira umukino n’umwe basuzugura ko ahubwo match iyo ari yo yose bafite bagomba kuyikina nk’abahanganye na mukeba.
“Badutsinze set 3-2 kubera ko abakinnyi bishyizemo ko ikipe yoroshye basanzwe bayitsinda ariko umukino urangiye yabigaranzuye. Biduhaye isomo ubutaha ntabwo ikosa ryo gusuzugura ikipe abakinnyi banjye bazaryongera” Masumbuko.
Nyuma yo gukina na St Aloys, RRA VC yagombaga guhura na APR VC ari nayo yasaga n’aho yaje yiteguye guhangana nka mukeba. APR VC yari imaze yitegereza imikinire ya RRA VC ireba n’uko muri technique igomba kwitwara kugira ngo ibone niba nayo yakwigondera iki gihangange kimaze kwandika izina muri shampiyona yo mu Rwanda mu mukino wa Volley ball mu bagore.
Umukino wakurikiyeho warangiye RRA VC itsinze APR VC set 3-0 (25-17; 25-18; 25-21). RRA niyo yicaye ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo kugeza ubu muri shampiyona ikurikiwe na APR VC.
N’ubwo yatsinze uyu mukino, umutoza wa RRA VC Masumbuko Jean de Dieu avuga ko mu gihe ikipe ye yitegura kujya mu mikino nyafurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo, nyuma yo kwanikira muri shampiyona umwaka ushize andi makipe y’abagore mu Rwanda.
Iyi mikino nyafurika iteganijwe kubera muri tuniziya muri mata 2017. Umwaka ushize imikino nk’iyi nabwo RRA VC yari yahagarariye u Rwanda mu mikino yabereye na none muri Tuniziya itahana umwanya wa Kane ku rwego rwa Afrika.
********
2 Comments
Njye RRA ndayemera. Bariya bakobwa bamaze kwandika amateka haba mu gihugu ndetse no hanze. Gusa uburyo Ministeri ibitaho igomba kubikuba nka 3 ubundi motivation bakayibona ukareba uko bazesagura amakipe yo hanze
Why Ministere?
Ko ari equipe ya RRA kuki itayitaho?
Comments are closed.