Episode ya 33: Aliane nawe aracyazirikana Nelson….
Mutwihanganire ko EPISODE ya 34 yatinze kubageraho, iri kunozwa ngo ibagereho vuba
Njyewe-“Bre! Mbere ya byose ihangane kandi utuze umutima, humura ibyo wambwiye byose wabwiraga uwumva kandi umutima wanjye ukereye kumva rya jwi ryawe uhora utegereje,
Sinshidikanya ko nubwo ibyo byose byabaye uyu mwanya ariwo wari utegereje ngo umenye byose kandi ngushimiye ko wihanganiye byose,
Niba buri gihe warabazaga Mama wawe ibyerekeye Papa wawe akakubwira ngo uzabimenya ukuze, ni ukuvuga ko ubu rero wakuze, ari nayo mpamvu ugomba kwifatira umwanzuro,
Bre! Umwanzuro wafashe nuriya werekanye uri kumwe na Mama wawe?”
Brendah-“Oya Nelson! Umwanzuro uri ku mutima wanjye, nta wundi utari ukugukunda mu bihe byose ndetse uko byagenda kose uzamenye ko umbikiye ibanga rihanga umutima wanjye bundi bushya nkongera kuba mushya”
Nikije umutima ndetse ndawusuhuza, umaze kunyikiriza ndeba akanya gato Brendah, muhanagura mu maso maze ndamubwira,
Njyewe-“Bre! Ndagukunda, uko byagenda kose nzagukunda, ndabizi ko ibi bitabura mu rukundo, kuva cyera urukundo rwaranzwe na Dodane nkizi kandi nk’abashoferi turutwara buri munsi bisaba ubwitonzi bwinshi no kugabanya umuvuduko igihe biri ngombwa, ari nayo mpamvu iyi nyisimbutse nabi umutima ukikanga, humura ndagukunda kandi uko byagenda kose nuba ukinyemereye ko ngufata ukuboko nzagufata kuko nkirambuye ikiganza,
Bre! Yambiiiii”
Brendah-“Yambiiiii sha! Kandi ni ukuri ndagusabye wongere umbabarire kandi ungarurire ikizere! Ndagukunda!”
Njyewe-“Wooooow! Iryo niryo jwi nifuza kumva buri gihe, mba numva bisona neza!”
Twese-“Hhhhhhh!”
Motal-“Boss! Noneho byakunze Moto yashyushye”
Njyewe-“Nonese ko njye umutima warohamye nkaba nakonje ra?”
Motal-“Reka mbe nikatisha ndagaruka Mukanya!”
Narahindukiye ndongera ndeba Brendah maze mufata muri bya biganza bigaba ituze maze ndamubwira,
Njyewe-“Bre! Urankunda koko?”
Brendah-“Yesu weee! Ndagukunda Nelson kandi cyane!”
Njyewe-“Bre! Urakoze cyane, ubu rero imbaraga z’urukundo zigiye kwigaragariza hano”
Brendah-“Eeh! Nelson ko unteye ubwoba?”
Njyewe-“Wanyemerera tukajya hano hafi gato tukikiza uyu mwuma maze nkakubwira bicye muri byinshi umutima wanjye wifuza kukubwira?”
Brendah-“Nelson! Humura sinabyanga, Ndahari kubwawe, nubwo nje niyibye ariko nje ari wowe nkeneye wenyine”
Njyewe-“Urakoze cyane!”
Twarahindukiye maze Brendah anyambika umukandara nanjye ndakomeza dutambuka tutanyuranya tugeze imbere dukata gato ahantu habaga aga pub keza muri iyo Cartier baratwakira twicara turebana koko twararebanaga bya nyabyo ya sura itatse umwezi uzira icyasha, nayitegerezaga ntahumbya, maze hashira akanya tukamwenyurira rimwe byari ibyishimo utagura ndetse niyo wabigura wahendwa.
Uwakoraga muri ako ga pub yaje kutwakira maze Brendah aramubwira ngo abe aretse gato,
Njyewe-“Ma Bella ko umubwiye ngo abe asubiyeyo bite?”
Brendah-“Nashakaga kugumya kukwirebera yewe!”
Twese-“Hhhhhhhh!”
Njyewe-“Yooooh! Wagirango wamenye iki ndimo, babe baretse wa mugani amacupa atambuza kukwirebera”
Brendah-“Hhhhhhh! Ariko Nelson wagiye ureka kunsetsa koko? Ubuse icupa ryakubuza ku ndeba koko?”
Njyewe-“Cyane rwose,Erega kuri ubu ntakidafuha, rishobora kubona nkwirebera rikisimbukuruza rikankingiriza, cyangwa nikakwerekera nkababara”
Brendah-“Hhhhhhhh! Ariko Mana weee!”
Njyewe-“Ubu uzi ishyari mfitiye ako ga kabutura wambaye?”
Brendah-“Hhhhhh! Gute se Nelson?”
Njyewe-“Mba numva wanyiyambarira sha! Nako uzarebe gahita kakubera kuko kibeshye gato kaziko wagaheza mu kabati ubwo se urumva katagukunda nako?”
Brendah-“Hhhhhhh! Nelson mbabarira ni ukuri winsetsa”
Njyewe-“Ooooh! Erega ni ya nseko yawe mba nshaka kwirebera, Wooooow! Amazing! ”
Brendah-“Ooooh Merci!”
Njyewe-“De rien! Bre! Rero nyuma yo kunezezwa n’inseko yawe hari icyo nashakaga kukubwira kandi gikomeye!”
Brendah-“Igiki se Nelson? Mbwira sha?”
Njyewe-“Are you ready?”
Brendah-“Yes! Ma Nelly”
Narisuganyije ndambura ibiganza kumeza mbitegera Brendah maze nawe abisanganira vuba, mureba mu maso nawe arankundira arankomeza maze ndamubwira,
Njyewe-“Bre! Nkuko ubizi rero ndi Nelson wo ku mutaka ndi Nelson wakiriye urukundo rwawe akagira amahirwe mu buzima, ndi Nelson wafashe ibiganza akamukomeza maze nawe agakomera,
Bre! Tumaze kugera iwacu kw’ivuko twatangiye kubaho ubuzima bushya, twahinduraga amateka buri gihe kugeza aho Mama Brown uzi dusanze afitanye amateka na Sogokuru wanjye”
Brendah-“What?”
Njyewe-“Bre! Ntago byoroshye kubyumva ariko ni amateka y’impamo, twakomeje gufatana urunana kugeza aho twinjiye mu mirima y’icyayi, ukwezi kumwe gushize amahirwe aza asanga abayategeye amaboko tugaruka ino noneho tuje kugerageza amahirwe yo guhindurirwa akazi, nibyo koko byarabaye maze njye, Gasongo na Mama Brown bidasubirwaho twemererwa gutangira akazi, ubu bidasubirwaho turi abakozi ba company muri department ya Marketing”
Brendah-“Woooooow! Great Congratulations! Mbega byiza!”
Njyewe-” Ma Bella! Noneho igikomeye kuruta ibindi ni iki, nyoboye team y’abantu batatu tuzakorera mu mugi wa Kigali”
Brendah-“Ooooh No! Nelson, ugiye gukorera I Kigali?”
Njyewe-“Yego Bre! Niko bimeze”
Brendah-“Nelson! Ko nihanganiye kutakubona kubera ko wari uri mu magorwa, ubu koko kuki umugisha uje ukakujyana kure yanjye?”
Njyewe-“Bre! Humura nzaba mpari nkuko nabikubwiye mu ndahiro,
Bre! Igihe utazaba umbona hafi uzazirikane ko ndi Nelson w’ibihe byose, sinzibagirwa ya mpumuro yawe, ndetse ibi biganza bimfashe iteka nzajya mbikomeza”
Brendah-“Nelly! Biragoye kukubona ugenda ndetse ukaba ugiye kure yanjye, Kigali na Gisenyi ni kure!”
Njyewe-“Bre! Ndabyumva kandi umutima uri gushira ushinjagirana agahinda, gusa uzakomere ku isezerano nanjye nzazirikana ya magambo yawe,
Bre! Nagukunda cyane sinzahinduka”
Brendah-“Ma Nelly! Ubu koko ibindi ni Online?”
Njyewe-“Nta kundi Bre! Niyo mahirwe yonyine dusigaranye, niho nzamenyera uko waramutse ndetse nuko niriwe, nzajyaho kubera wowe Brendah umukunzi wanjye w’ibihe byose”
Brendah-“Mana weee! Nelson! Uragiye koko?”
Njyewe-“Ma Bella! Nta kundi byagenda, reka ngende ariko singiye wese ngiye nsize akara ko mu mara yanjye, ndetse akabuto kandyohera ngasize keze, nzagasarurira mu ntera ndende kandi nzakamurika aho bose bazabona”
Brendah-“Igendere Maama! Imana izabane nawe kandi nzihanganira byose kuko nziko intwaro ikomeye mu rukundo ari ukwihangana,
Nelson! Mbabajwe nuko ugiye kure yanjye ariko nanone nshimishijwe n’akazi ubonye, disi ugiye guhindura amateka ube uwo utakekaga ko waba we,
Babandi bagusekaga harimo na Mama bagiye kujya bakureba bumirwe, Ma Nelly Congratulations kandi uzahirwe nanjye nzakomeza nkube hafi mu buryo bwose nzaba mfite”
Njyewe-“Wooooow! Umbwiye ijambo numvaga nifuza kumva”
Nahise mpaguruka vuba maze ntera intambwe musanga nawe ahaguruka bwangu ndamuhobera ndamugumana, yitsa umutima aramfata cyane arankomeza, byari ibihe byacu byo kongera kumvana ni nayo mpamvu tutatinye amaso yabari bari aho.
Twararekuranye maze nitegereza mu maso ya Brendah muhanagura amarira yazengaga mo maze turicara mpamagara uwakoraga aho azana udu fanta tudusoma dutuje amaso ariyo yisanzuye arebana ka kana.
Twamaze akanya kanini tuganira ibisa n’ibya nyuma, hari aho twageraga tugasubira inyuma mu mateka tukibuka byose, hari naho twageraga ikiniga kikadutanga imbere, byose byari urukundo rwari ruturimo, rwarundi rwa kimeza ruza rutigenza ahubwo ruza rugaragiwe.
Hashize akanya dutuje maze Brendah yongera kunyitegereza mu maso maze arambwira,
Brendah-“Brendah-“Nelson! Byari iby’agaciro kenshi kandi ukwiye kugumana nawe, ariko umwanzi w’ibyiza n’amasaha, reka ngende njye guhangana nguhagararaho kandi humura uzatsinda”
Njyewe-“Ooooh! Bb wakoze cyane kandi byose umutima wanjye uzabisimbiza ubimanura mu ndiba ahataba icyasha! Bre, Ndagukunda”
Brendah-“Nanjye ndagukunda Nelson!”
Twahise duhaguruka nyura kuri contoire ndishyura turasohoka tugeze hanze bwari bwahumanye cyane, maze mbanza kumuherekeza ngo kitamurya.
Twageze ruguru y’iwabo nongera kumuhobera maze ampa kiss nziza arahindukira atera intambwe atera indi asubiza amaso inyuma, asoma mu kiganza ahuha anganishaho nanjye mpita nibuka aga film nabibonyemo maze ndagasama ngashyira mu gituza.
Brendah yarenze mureba maze ndikubura ntambika nsubira inyuma, ako kanya nibwo nibutse ko ujya mu rw’abandi ataha kare, nari natinze gutaha byo.
Nashatse moto aho hafi kubw’amahirwe mba ndayibonye, nyikubitaho motal afatiraho vuba nerekeza kwa John, ntibyatinze twagezeyo nishyura moto iragenda maze ndakomanga,
Zamu-“Eeeh! Stop ndacyari maso! Ninde?”
Njyewe-“Za! Ni njyewe wa musore uri kuba hano!”
Zamu-“Apuu! Ubwo atari ijwi ry’umugore reka nkingure, ubu umuntu nsigaye ndinze muri iyi minsi numwe”
Nasetsemo maze ako kanya Zamu arakingura ndinjira arongera arakinga,
Zamu-“Eeeeh! Wari urayeyo habuze gato!”
Njyewe-“Hhhhh! Oya ntago nari kurarayo Muze , nonese umuntu urinze ninde muri iyi minsi?”
Zamu-“Uuuuh! Uraho utabizi se? Ubu njye na Kiki turyamiye amajanja, aza pafuu!”
Njyewe-“Hhhhhhhh!Njyewe-“Hhhhhhh! Nonese ninde Muze?”
Zam-“Wa mugore uza guhiga Boss nk’uwamutaye, arye rye! Nshigaze kuzamunywera ubundi nkamusindira akibaza”
Njyewe-“Hhhhhh! Muze, ko numva wakaniye ra!”
Zamu-“Urabivuga urabizi, ahubwo reka mbe mpagaze hano hafi ndyamire amajanja”
Zamu yahise ansiga aho twari duhagaze maze ajya gusutama Ku rugi nsigara nseka ubundi ndakomanga mbona rido ivuyeho barakingura Gaju ahita ampobera cyane,
Gaju-“Woooow! Nelson! Sha nari nakubuze, uvuye hehe?”
Njyewe-“Yoooooh! Nanjye nari nagukumbuye disi, sha ubu undeba uku mvuye gusezera Brendah!”
Gaju-“Yooooh! Yego shenge! Ubu se yabyakiriye ate?”
Njyewe-“Gaju! Nta kibazo yanyumvishe kandi yabyakiye”
Gaju-“Yoooh! Nta kundi nyine mwiteho Online!”
Njyewe-“Byihorere! Ubu ni njye nayo, abandi se bari hehe?”
Gaju yahise avuga buhoro cyane,
Gaju-“Nanjye ndi gusezera Gasongo, Mama yabayeagiye kuryama ndajya kumukangura Kiki amaze gutegura”
Njyewe-“Eeeh! Ok ni byiza ariko mwirinde! Nanjye reka mbe ngiye muri chambre yanjye gato”
Gaju-“Yego sha Nelson humura!”
Nahise nkomeza njya muri chambre maze nicara ku buriri mfata telephone njya Online mba chartinga na Brendah maze mu kureba neza message zazaga mbona numero ntazi yanyandikiye maze mfungura vuba ngo ndebe uwariwe.
Iyo numero nta foto igaragaza nyirayo nabonaga, hari hariho agashushanyo k’umutima manutse hasi kuri status mbona handitse ngo “Alone”
Nahise nsoma message ya mbere yari yanditse yavugaga ngo”Hello! Nelson bite?”, manuka kuyindi yavugaga ngo Nelson nuza Online umbwire”
Maze gusoma nahise nsubiza vuba ngo,
“Hi! Mumeze neza? Naje ngaho mbwira!” Nakanze send ubundi nkomeza kuganira na Brendah hashize akanya gato mbona kuri ya numero handitseho ngo typing.. byabindi bigaragaza ko umuntu arimo kugusubiza,
Message yaje yagiraga iti,
“Nizereko umeze neza Nelson! Ndacyeka utamenye? Ni Aliane nonese nti mwari mwerekeza ino i Kigali?”
Nahise ntungurwa n’ukuntu Aliane anzirikanye akanyandikira ariko nanone nibuka ko ari umukobwa wicisha bugufi cyane bitangaje maze ndamusubiza ngo “Eeeh! Surprise ni ukuri! Murisanga! Ntago twari twaza ariko ejo cyangwa ejo bundi nitumara kuvugana na John tuzaza”
Maze gukanda send yarongeye arandika hashize akanya mbona message iraje, yagiraga iti,
“Oooh! Ahantu mba hari amazu abiri akodeshwa, imwe babiri muri bariya bakobwa muzakorana bayifashe indi ntirafatwa nyibafatire se?”
Nahise nsubiza vuba vuba,
“Eeeh! Si wumva se! Waba udufashije n’ukuri”
Yahise ansubiza vuba ngo,
“Reka nkwereke n’amafoto”
Aliane yahise yohereza amafoto maze ntangira kureba nitonze mbona n’inzu nziza maze mubaza amafaranga nsanga si menshi inzu maze musaba kuba ayidufatiye,
Yahise yongera arandika ngo,
“Woooow! Ndabona Online System uzayikora neza! Sibwo ubonye inzu Online! Courage ahubwo musore!”
Nanjye nahise musubiza,
“Urakoze cyane”
Nkimara kohereza iyo message nahise numva igipangu gikingutse numva imodoka irinjiye mpita menya ko ari John uje, nsohoka mu cyumba ngeze muri salon nsanga Gaju na Gasongo bicaye ndetse na Mama Brown ahita aza, hashize akanya gato arakomanga Gaju yihuta ajya gukingura, akinjira muri salon……..
Ntuzacikwe na Episode ya 34
ITANGAZO
Online Game & Unity Family WatsApp group inejejwe no kumenyesha abantu bose bakurikira inkuru ya Online Game ko hateganyijwe umunsi wo guhura kw’abasomyi b’iyi inkuru ya Online Game mu rwego rwo kumenyana, kwishimisha ndetse no gushyiraho gahunda y’ubufatanye( abishyize hamwe ngo nta kibananira).
Uwo munsi w’UMUHURO uteganyijwe tariki 12/03/17 ukazabera City Valley Hotel Nyabugogo, kuva saa 10h00 za mu gitondo kugera saa 15h00.
Kwitabira umuhango ni kwishyura 5 000Rwf kuri telefone ya Angelique Umulisa ni 0788608117 comptable wa group Online Game & UNITY FAMILY (Iyo umaze kwishyura uhabwa ubutumwa burimo numero izagufasha kwinjira ahabereye umuhuro).
Ukeneye kugira ikindi wabaza kuri iyi gahunda wahamagara kuri iriya numero yatanzwe hejuru.
Ubuyobozi bwa Group ya WatsApp “ONLINE GAME & UNITY FAMILY”.
31 Comments
yoooo!! ntabucakara bw’amateka.
konumva aliane agiye kuzanzambiriza urukundo rwabana ra ubu mbyite ko byoroshye koko!!
Byizaaaa as thx umuseke
Wow Nelson uramenye ntuzahemukire Brenda kuko Oriya nzu ndabona ibitse byinshi.Uzirende guhemuka
TURIKUMWE MUKOMEZE
wawawawaaa!!!! iyi episode ninziza Peee kuko ikora kumitima yabeshi kubwanjye yarampinduye bihagije Peee.
Nisawa kabisa ndumva ari uburyohe
nelso nutaba maso urawunywa kbs ibyuriya mukobwa sishyashya to uramenye nuzahemukire brend.hano harimo inyigisho pe umuseke mukora akazi gakomeye pe
Ngaho da ngo bruce n’inshuti ya se wa brendah none ngo ntawundi bagomba gukundana wapi sha ntuzabyemere rwose nelson nawe jya wibuka ibyo byose ntuzahemukire brendah ndumva alliane rwamurembeje
Amatsiko.com
Yooooo, ko mbona iyi nzu ishobora kuzateza ibibazo koko Nelson yayihoreye.
Akazi karabatandukanije mama Brown agumanye na Gaju abandi bagiye i kigali, ibi bibereye iku hari ikigiye kuzavangira Nelson na Brendan ndumva mbikeka.
turikumwe mukomeze
byiza cyane sliko nelson witonder uyu munyakigari atazatuma uhemukira brenda wawe
Mutwibutse nimero za grupeya WhatsApp
iyi épisode iraryoshyepe!Nelson, nkwibwirire!ntuzabone isha itamba,ngute nurwo wari wambaye!ntuzatatire indahiro!iyonzu y’ aliane,ndabona ihatse byinshi!uzitonde rero mwanawacu ukore akazi uzaba ushinzwe neza,kdi ndabizi muzehe yaragutoje mukomeze turabakunda!
Nulisoni Aramenye Aliane ataza muvangira rwose .
Nuburyohe Kbs Kmez
komez arik ntuz uhemukir brendah wang.
Yewe Nelson Musore fata izo nkumi ebyiri, Brendah na Ariane ujye wirira abana. Hamwe ijoro rimwe ahandi irindi.
cunga izamu ryawe neza nerson ,ndumva aliane atazakorohera rwose ntuzahemukire brendah kuko mufitanye amateka wibuke ko wakubiswe umuzira uramenye utazahindurwa nibihe sibyo Nelson?
Byiza ko Brendah na Nelson biyunze bakongera gufatana ibiganza murugendo. Nelson agiye kure ariko aha niho bagomba kugaragariza kwihangana no kuba indahemuka mu rugendo rwabo. Nelson yitondere abo bakobwa bakorana ,ahubwo abe indashyukirwa mu nshingano ahawe kandi umugisha w`Imana uzagendana nawe.
Ubwo John aje, bafate umwanya uhagije baganire,kuko ashobora kuba ari se wa Nelson, uza amushakisha nawe ashobora kuba ariwe Maman Nelson. Byaba byiza Nelson agiye amenye amakuru yaba surprise igeretse kuyindi amenye ukundi kuri kw`amateka ye. Gaju na Gasongo bihangane nabo bakomeze kuba indakemwa.
Mugire ibihe byiza!
Nelson arakundwa pe!Aliane naw yaruguyemo yafashwe,ariko Nelson uzirinde wibuke ko wabwiye Brendah ko uri uwibihe byose!!!
Wawo nuburyohe
byiza cyane iyi nkuru ni okey
ko nshaka nanjye kujya muriyo group nabibona ute?
bjr, episode ya 34 igezehe? muyihutishe amatsiko ni yoseeee
34amaso yaheze munzira pe
Indi episode irihe?
Turategereje rwose namatsiko menshi cyane
Mwanditsi w’iyi nkuru rwose tubabarire ushyireho episode 34 dore amatsiko yatwishe. Turabakurikiye, turabakunda.
Nulisoni be careful ma boi.
aliane niya sha iguruka.
hama kwisezerano wahaye Brendah.
gusa rwose episode ya34 iradutindiye kbx
Comments are closed.