Digiqole ad

Isonga FC yahuye n’abagabo ba APR bayitsinda 2-1

Umukino wahuzaga APR FC na Isonga FC, igizwe n’insoresore zahoze mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 , kuri stade Amahoro warangiye iyi kipe y’ingabo yeretse aba bana ko bagifite byinshi byo gukora. 

Asore b'ikipe y'Isonga (mu bururu) baracyabura umurya
Asore b'ikipe y'Isonga (mu bururu) baracyabura umurya

Umutoza mushya w’Isonga FC Eric Nshimiyimana, nawe akaba yabigarutseho nyuma y’uyu mukino aho yavuze ko aba bakinnyi bakibura icyo yise “Efficacité” bakaba bari gukora ibishoboka ngo ikomere.

Mwabonye ko umupira bawukina neza, nta byinshi bibura hasigaye gukosora udukosa tumwe na tumwe;  gutakaza umupira no kwigirira icyizere” Nshimiyimana

Ku munota wa mbere gusa, umukinnyi wa Isonga FC Jacques Cyubahiro yafunguye amazamu, bigeze ku munota wa 38 Iranzi Jean Claude niwe wishyuye iki gitego ku ishoti rikomeye mbere y’uko Kabange Twite ashyiramo icya 2 ku mupira mwiza yahawe na Ngabo Albert.

Mu mukino, byagaragaye ko ikipe ya APR irusha imbaraga aba bana, nabo ariko bagaragaza ko bafite ‘technique’, umukinnyi Seleman na Iranzi ba APR bakaba batoroheye abasore b’isonga dore ko Robert Ndatimana yaje kuva mu kibuga avunwe na Iranzi.

Ikindi cyagaragaye muri uyu mukino ni uko shampionat aba bana bari gukina, itandukanye cyane n’igikombe cy’isi cy’abatarenge imyaka 17 bakinnye. Cyari kiganjemo ubuhanga, umupira usukuye n’ubucakura mu kibuga. Ubu barakina shampionat yiganjemo ibibaraga, n’ubuhanga butari bwinshi, mu kibuga aba basore bakaba bagomba gukina ibikinwa aha, ari nayo mpamvu mu mukino wa APR byagaragaye ko imbaraga n’umupira ufunze byababujije gukina agapira k’ubuhanga n’isuku basanganywe.

Intsinzi ya APR kuri aba bana, bari gukinwaho Film y’urugendo rwabo mu gikombe cy’isi, yatumye APR iza ku mwanya wa kabiri inyuma ya Mukura n’amanota 21 inyuma ya Mukura ifite 23.

Nshimiyimana Eric w'Isonga FC ati: "Hari utuntu duke two gukosora kuri aba bana"
Nshimiyimana Eric w'Isonga FC ati: "Hari utuntu duke two gukosora kuri aba bana"

Ange Eric Hatangimana
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • APR FC si ikipe yo guhangana n’izi mpinja, ahubwo ni nko kwikorera imyitozo gusa gusa.

  • BASUBIRE MU ISHURT

Comments are closed.

en_USEnglish