Digiqole ad

Episode 31: Nelson asebeye kwa nyirabukwe, Brendah aramwihakana avuga ko atamuzi 

 Episode 31: Nelson asebeye kwa nyirabukwe, Brendah aramwihakana avuga ko atamuzi 

Byabaye ibitangaza kuri njye ntangira guseka ibitwenge, umutima wanjye wuzura ibyishimo birenze, sinari nkibasha kubihagarika ahubwo navuze cyane ngo wow!!

Abari aho bose barikanze ariko uko byari kose ni njye wari ufite group y’abantu batandatu bose nta kindi nabikeshaga usibye umugisha wa wundi uza ugeretse ku wundi ari na wo watumye mvugira ku karubanda nti wow!

Gasongo yahise anshikuza agapapuro maze agisoma aba aratsingiye dutangira kubyina bya bindi ari na ko benshi baseka, ariko baseka bagira imitima itihishira yari yirekuye kandi yari yizihiwe birenze ibikenewe. Icyo gihe Gasongo yongeye kunyereka ko ibyishimo byanjye ari byo bye kandi anyereka ko ari inkingi yakingiye byose mu buzima twabanyemo.

Tukibyina Martin yahise afata umwanya yari akwiye agorora atagorama umuhogo maze aravuga.

Martin – “Wow! Amahirwe abonye nyirayo, uwitwa Nelson ni we utsindiye kuyobora Zone ya Kigali mu gushaka amasoko, ni amahirwe kuko aha ntihakora ikimenyane ahubwo Imana ni yo ishyira mu myanya abo yishakiye. Congratulations, kuri uyu musore kandi team bari kumwe nizere ko bazamuba hafi maze mu mujyi wacu mwiza wa Kigali bakahahagarara neza!”

Twese twakomye amashyi maze abampa felicitation barisanga bahereye kuri ba bakobwa beza twari turi muri team imwe ntungurwa na yambu yabo, basoje dusubira mu myanya yacu, maze andi ma Zone na yo ajya gutombora, nti byatinze abayoboye abandi bose barigaragaje.

Nyuma yabyo abayobozi b’ama Zone twagiye imbere maze duhabwa inshingano ndetse Martin atangaza umunsi wo kuzinga utwangushye tukerekeza aho twari twagenewe gutangirira akazi, twahawe iminsi itatu gusa yo kwitegura maze byose birangiye batangira kuduha insimbura mubyizi zacu.

Buri wese yakikiye ibihumbi bye makumyabiri, tubikubita ku mufuka dusezeranaho turataha, njye na Gasongo na Mama Brown twasohotse dufite ibihumbi mirongo itandatu mu minsi ibiri yonyine! Byari ibyishimo byinshi kuri twe, bya bindi bidutunga ntitubitunge byari bitangiye kuza bidusanga, aho niho ubuzima bwatangiye guhinduka, kuko byose byaje igihe gikwiye!

Tukimara gusohoka nageze hanze numva umuntu umfashe ukuboko, mpindukiye nsanga ni Aliane umwe mu badukoreshaga amahugurwa maze arambaza.

Aliane – “Harya ni wowe witwa Nelson?”

Njyewe – “Yego ni njyewe!”

Aliane – “Hari ahantu wagiye udasinye, waza ukabanza ugasinya?”

Njyewe – “Ohlala! I am Sorry! Ibyishimo byari byageze mu maso bituma nsimbuka ariko namaze kubiturisha mu mutima reka nze nsinye rwose!”

Aliane – “Hhhhhhh! Felicitation rwose, wari wishima se ahubwo? Wowe courage gusa!”

Twasubiye inyuma tugera muri salle maze Aliane umukobwa witondaga bidasanzwe ampereza impapuro, ndeba ahari izina ryanjye koko mbona sinasinye ni uko ndasinya ndamuhereza.

Njyewe – “Murakoze kandi mumbabarire kubakoresha amasaha y’ikirenga!”

Aliane – “Hahhhhh! Nta kibazo! None se ko ugiye gutangira gukorera i Kigali hari abantu benshi uhazi?”

Njyewe – “Eh! Ko naba nkubeshye ra? Ntabo pe!”

Aliane – “None se uzaba he?”

Njyewe – “Ndi kumwe n’umuvandimwe wanjye witwa Gasongo! Tuziyegeranya turebe uko twashaka inzu, kubaho mu mujyi dusanzwe tubizi!”

Aliane – “Eh! Nanjye rero niho nkorera, nimukenera ko nabafasha muzambwire buriya mu kazi ni ugufatanya kandi ntabwo mwaza mushakashaka kandi mufite uwo musanga!”

Njyewe – “Yooh! Imana iguhe umugisha! Biratangaje kubona umuyobozi nkawe wicisha bugufi ukamanuka ugakora mu biganza by’abagutegeye, wow!”

Aliane – “Oh! Urakoze gushima! Ngaho rero ushatse wagenda nta kibazo!”

Njyewe – “Murakoze. Eh, nari nibagiwe, mwampa numero nazababonaho se?”

Aliane – “Andika hano izawe nzakwandikira niba ukoresha WhatsApp!”

Nahise nandika vuba nomero zanjye ubundi ndamuhereza ndamusezera ndasohoka, ngeze hanze nshaka Gasongo na Brown ndababura ndakomeza ndamanuka ngeze hasi muri parking mfata telephone yanjye nkanze mbona yanze kwaka mpita nibuka ko nari nayijimije igihe twari turi kwiga.

Ako kanya nahise nyatsa vuba ngo ndebe nomero za Gasongo, icyaka mbona Brendah arampamagaye nitegereza aga photo ke nari narashyizemo ubundi nyereza urutoki nerekeza kuri yes nshyira ku gutwi!

Njyewe – “Hello Ma Bella!”

Brendah – “Nelson, yambiiiiiiii!”

Njyewe – “Yambiii,  Baby! Umeze neza?”

Brendah – “Uuh! Wapi sha nta kumera neza!”

Njyewe – “Ooh! Byagenze gute se? Ni nde wakuvuze se ngo twihangane?”

Brendah – “Nelson, Sha ni umutima wanjye uri gukomanga ugushaka! Uzi ko naraye nkanuye Umuseke ugatambika ndeba?”

Njyewe – “Yooh! Pole Mama igikobwa cyiza! Buriya nanjye mpora ntera aka jisho aho warengeye, gusa uyu munsi na ko…!”

Brendah – “Eh! Uyu munsi iki Nelson?”

Njyewe – “Uyu munsi ni kuwa gatanu! Subizi se?”

Brendah – “Uh, wimbeshya ntabwo ari cyo wari ugiye kuvuga!”

Njyewe – “Nibyo sha! Ahubwo se uyu munsi nta hantu uri bujye ko numva uvuga nk’uri kwambara?”

Brendah – “Uuh! Ha hehe se sha ko no kugenda byananiye!”

Njyewe – “Oh! Ihangane ma Bella! Natwe ubu ikipe yacu ntigitsindwa, ntikinganya ubu turi kubyina intsinzi buke buke mu mutima, humura nawe bidatinze iragutahaho!”

Brendah – “Nelson ayo matsiko urabona nayirirwana koko? Sha wambwiye?”

Njyewe – “Humura sinaguhisha kandi ari wowe mpishaho, ahubwo….,

Call end!

Telephone yarikupye mpita ndeba nomero vuba vuba ngo nanjye mpamagare Brendah ariko ntekereza gato, aho kugira ngo muhamagare nahise mfata gahunda yo kujya kumureba cyane ko nari mfite amahirwe ko ndi mu mujyi wa Gisenyi.

Nkiri aho umuntu yahise anshikuza telephone mpindukira vuba vuba nsanga ni Gasongo!

Gasongo – “Mbega mbega! Telephone iragenda ikagutwara neza neza?”

Njyewe – “Wahora ni iki ko, si nzi ukuntu mfunguye Whatsapp ntabishaka ndangarira ifoto yanjye Brendah yashyizeho yarangiza kuri status agashyiraho twa twana turira! Gaso, wari uzi n’ikindi? Ndagiye!”

Gasongo – “Uuh! Ugiye he se Nelson?”

Njyewe – “Ngiye kureba Brendah!”

Gasongo – “None se ko uvuga ugenda? Nelson! Nelson!”

Gasongo yakomeje kumpamagara ndinda nurira moto nubwo yari bunshe menshi ariko muri ako kanya ntacyo ntari gutanga ngo nihoreze Brendah nakunze na we akanyereka ko mbikwiye.

Moto yafatiyeho, Motard ayikubita ikiboko, nubwo hasaga nk’aho ari kure ariko icyo si cyo narebaga ahubwo mu maso yanjye nireberaga isura ya Brendah. Twageze muri ya quartier twabagamo maze muyobora kwa Brendah aparika neza ruguru yo mu rugo iwabo ndamwishyura aragenda.

Naramanutse nsatira aho nari njishe igisabo, ndakomanga ndatuza numva nta we ukingura, nkomanga bwa kabiri na none mbona nta we ukingura, ubwa gatatu ngiye gukomanga mbona urugi rurakingutse.

Nakubitanye amaso na Mama Brendah nsa n’uwikanze, ndikoraza buke ngo ngorore umuhogo nashire impumu, ariko kandi sinibagiwe icyanyirukansaga ngize ngo mvuge we yahise antanga.

Mama Brendah – “Uuh! Bite se musore?”

Njyewe – “Ni byiza Mama Bre!”

Mama Brendah – “Uranzi se?”

Njyewe – “Ndabazi rwose!”

Mama Brendah – “Ambaaa! Unzi he se kandi? Eh, harya ni wowe ungemurira amakara?”

Njyewe – “Oya ntabwo ari njye!”

Mama Brendah – “Uuh! Nkuzi he ra? Ariko ndabona amaso atari aya!”

Njyewe – “Ntabwo ari aya rwose njye nitwa Nelson! Nari nje nshaka Brendah!”

Mama Brendah – “Ngo wari uje ushaka nde?”

Mama Brendah akivuga gutyo nahise numva ijwi rya Brendah rihamagara nshyugumbwa kwitaba nubwo bwose atari njye yahamagaraga.

Brendah – “Mama! Ko waheze ku irembo byagenze gute?”

Mama Brendah – “Enda ngwino hano nkwereke!”

Brendah – “Eh, unyereke iki se Mama?”

Mama Brendah – “Enda yewe!”

Brendah – “Ndaje!”

Nakomeje kuguma aho maze numva intambuko ya Brendah iza insanga ku muryango w’igipangu mama we arahigama Brendah akinkubita amaso arikanga mbona agize ubwoba, guhagarara hamwe biramunanira atangira kureba mama we cyane njye yandeba akubika umutwe!

Mama Brendah – “Bre! Uyu musore uramuzi?”

Brendah – “Uyu nyine, na ko nyine ndabona ntamuzi!”

Mama Brown – “Musore wayobye rero aho wari ugiye si hano, komeza ukomange hirya wenda aho ugiye urahabona!”

Njyewe – “Oya Mama! Ntabwo nayobye, hano siho kwa Mama Brendah se? Kandi uyu rwose ni Brendah!”

Mama Brendah – “Widutesha umwanya. Bre! Jya imbere tugende nta wakwishinga abatekamutwe b’iki gihe!”

Brendah – “Mama! None se niba wenda uyu musore adushaka waretse akinjira tukumva icyo adushakira?”

Mama Brendah – “Kandi wowe narakwiyamye, ibyo wihaye byo kwinjiza abantu wiboneye nk’aho hano ari isoko ry’imyenda! Niko, hano ni muri caguwa? Uh, ese burya hano niho uhera ukundana na ba Kamituyu, maze bakaza kwandagaza abo mureshya? Bre! ni wongera kwihuruza uzahite unsezera ntuzongere kunyita Nyoko!”

Nkimara kumva ayo magambo umutima wateranye impumu, narebye Brendah utarandebaga ahubwo warebaga hasi, nkareba Mama we wari wabuze n’uko yifata, byose byateye ikiniga umutima wanjye mbura amajyo nubika umutwe.

Mama Brown – “Umva Bre! Ca hano tugende! Za mayibibo zose ngo zirashaka Brendah, abaki bose ngo ni Brendah, ubu nk’uyu we si umujura?”

Mu by’ukuri ibyo byose byari bimbayeho nabonaga ahari ari nk’inzozi ndibugere aho nkicura, ibitecyerezo byanjye byahise biguruka, nsubira mu kahise nibutse neza amagambo yose Brendah yambwiye nta na rimwe nsimbutse, nibuka ya marangamutima yanyerekaga, nibuka na cya kiganza gitoshye cyampumurizaga kigaturisha umutima, muri icyo gihe byose byari byanyigaritse, umunwa wa Brendah ugahamya ko atanzi! Nakanguwe n’uwansunitse.

We – “Ariko abantu b’iki gihe na bo si nzi? Igirayo nitambukire, niba uri no guterekera umenye ko hano ari urugo rw’Abakirisitu!”

Njyewe – “Mumbabarire ntabwo ndi guterekera rwose mutambuke!”

Nahise mpina umugongo ndazamuka ngeze ruguru gato.

We – “Dore mbese ibyo bimwaro? Twara ibyawe ntibidufate!”

Ibyo byose byansigaye ku mutima maze ibyo kugenda buhoro bimvamo ntera intambwe ndende uko nyitera ari nako umutima utemba amarira, ngeze imbere ndahagarara ngo nshake moto imvana aho. Nasifuye imwe, iranga iya kabiri na yo icaho nyireba iya gatatu ije ihita ihagarara ntangira kumubwira aho ngiye tumaze kumvikana amafaranga numva ngo “Nelson!”

Nahise mpindukira vuba vuba ndebye inyuma mbona ni Brendah uza yiruka agana aho twari turi.

Njyewe – “Mota, gira vuba watse tugende sinshaka kubabara ubugira kabiri!”

Motard – “None se wafunze casque neza?”

Njyewe – “Yego yewe tugende!”

Motard yayikubise umugeri, ayikubita undi yanga kwaka atangira kwivugisha ngo: “Uuh! Ko byanga ra? Aka kanya ihise ikonja se?”

Njyewe – “Mota! Mbabarira umvane hano nakubwiye ko ntashaka kubabara kabiri!”

Motard – “Erega moto yanjye ni agasaza! Ubu wabona ikwamye da!”

Njyewe – “Ok! Akira casque yawe njye nigendeye rero!”

Motard – “Ihangane Boss! Reka nze nyihengeke ubanza ari ibitoro bikonotse!”

Ako kanya nahise mvaho na Motard muhereza casque ye ngitera intambwe Brendah ngo baaa!

Brendah – “Nelson! Nelson! Wigenda, mbabarira unyumve, ni ukuri nyumva ndakwinginze!”

Njyewe – “Bre, humura wigora umutima wawe, ndeka ngende kuko utanzi kandi sinakurenganya kuba ntakuri hafi ikaba ari yo mpamvu wanyibagiwe.”

Brendah – “Oya Nelson! Mbabarira nanjye si njye niyo mahitamo nari mfite, Nelson! Ndagukunda nyumva ngusobanurire!”

Njyewe – “Bre! Nanjye nyumva maze ureke kugora umutima wawe, byose nabiboneye igisubizo ubwo nari hariya ku muryango wa wanyu maze uwahansanze agakeka ko ndi guterekera. Bre! Reka ngende kandi wakoze kumpishurira byose!”

Brendah – “Nelson! Niba warigeze kunyumva ongera ubikore kano kanya, wenda bibe ubwa nyuma.”

Njyewe – “Bre! Nakumvise utaravuga, nakwakiranye amaboko yombi ndetse biba igitangaza kuri njye umpindurira amateka, umpagarika aho bose bandeba. Bre, byose byabaye ntabikekaga ndetse siniyumvishaga ko byashoboka, gusa uyu munsi nibwo menye neza ko ubanza ntari mbikwiye.

Ikiziritse umutima wanjye aka kanya ni uko ibi byose bije biherekejwe n’amateka ntazibagirwa yaho wansanze ari byo byatumye nakira aka kanya ibimaze kumbaho. Bre, humura irekure kandi utuze umutima wawe, ndakumva ufite impamvu kandi impamvu ntabwo izi ko umutima ubizi, umutima wawe witse, uwuturishe mu gitereko, uwubwire ko ufite impamvu, nanjye uwanjye nzi neza ko ukumvira kuko wakumvise ukiri kure!”

Brendah – “Nelson! Wihogora, tegeka umutima wawe ukumvire maze unyumve!”

Njyewe – “Bre! Umutima ni uwanjye humura wo wanyumvise kare kandi ushyingura byose muri wo ari nayo mpamu nuriye moto ngo ngende.

Bre! Ndagukunda kandi cyane nagutunguye nzi ko amata abyara amavuta none bibaye ibindi, gusa ntacyo ngushinja ni umutima wawe ufite impamvu.  Bre! reka ngende ariko byibura njyanye impumuro yawe ya yindi itama hose nyuze maze ngatuza ngatungurwa n’abigana ingendo yanjye atari uko njyewe ubwanjye ngenda neza ahubwo ari kwa kwifuza kukugira ngo mutambukane ari na byo rimwe nazize!

Bre! Byose narabyakiriye si ndi wa wundi uguhatiriza ibikugora ndi wa wundi uzaharanira kukumva no kuguha umwanya wose ukwiye kuko nakubonye ngukeneye ariko wowe ukaba undekuje mpagaze ku manga!”

Brendah – “Nelson! Mbabarira ni ukuri wumve amagambo nkubwira urasobanukirwa byose, numfasha ukanyumva urumva byose kandi urihanganira byose. Nelson! Nyumva……………………..”

Ntuzacikwe na Episode ya 32 muri Online Game

***************

38 Comments

  • ????????????

  • Yooooo!!!

  • Mbega agahinda yewe Brendah iwabo baramuhahamuye pe kugeza aho umubyeyi avuga ngo ntazongere kumwita nyina? Nelson namubabarire amwumve ntayandi mahitamo yari afite.

  • Nelson ahuye nibibazo pe!umuseke thx..

  • mbega cyidobya!! kontangiye kibabara!

  • yoooh iteye agahinda
    azamwifuza nawe atakimubonye.

  • KO MBONA NELSON BIRI KWANGA IMANA IMUTABARE !!.. NAMWE MURAKOZE .

  • Nelson niyumve undi mwana areke gutuma ahangayika ndabona yatinye nyina akavuga ibidakwiye ariko kd nawe gabanya umujinya wunve umutima ugutakambira

  • Mana iraryoshye kweli

  • Eh! ko bibaye bibi ndagira nte! basomyi nimutabare hakiri kare wkd ntibatware! ihangane udukomereze inkuru amatsiko abaye menshi!

  • Mbega we nduwambere ariko ndababaye pe? umwanditsi komereza aho mudufashe ntibatandukane.

  • Ibi niki se kdi ra?

  • mbaye uwambere!!!! Nelson gerageza wumve Brenda nukuri ndizerako yabikoze yirengera kko iyo bitaba ibyo ntaba yagukurikiye rwose hagati ago iyi nkuru narayikunze kurusha iya Eddy kko iyi yigisha ubuzima tubamo burimunsi kd buri wese yisangamo Nelson urikumwe nuwiteka ugira amaraso akundwa kd bikakubera umugisha umuseke courage

  • ooohh mana weeh k ibint ar bib es nelso ntiyokwumvir impuhw brenda akamuh umwany akisobanur niyibuk umus az kumureb akamusubiz inyum kuber kuy atamuteguj nne nub yabikoz nelso h umwany uw mwar kuk biry afis impamv yamutumy kdi niy agir akubwir gus ic nz aragukund nuk atiny maman wiw nt kind

  • Nelson ihangane rwose ibikubayeho birababaje ariko nawe witwaye nabi mukibuga rwose.uwo mujinya w’umuranduranzuzi si mwiza rwose.umwan arakubwira ngo umwumve nawe ukavugira amagambo yagahinda.nonese mu byo maman brendah avuze ntiwumviseko family ye itakwishimiye?niba se itakwishimiye urashakako brendah ababera ibamba kdi ntanaho ufite wamujyana?(twirengagije inshingano nshya wahawe )ndumva rero wagombaga kumwumva ukamenya impamvu yakwihakanye.

  • Bendah ndakugaye, wihanganye kuri anniv yawe koko baguseka none ubu nibwo ubashije kuvuga ko utazi Nelson yabababab

  • Mbaye uwambere pe nelson umva brend kdi umwihanganire nawe yaraye ihangane ye ucuruza m2u mwumve kuko yatinye ababyeyi kdi aziko akakanya nabasuzugura utamutunga ntabushobozi ufite namenya ko wabugize azabihakana ndabizi neza kuko aragukunda wibabaza brend nelson kuko nanjye nahita nkwanga pe

  • Please umva umutima ugukunda utakuryarya nelson

  • Kari kagufi pe! Nelson umva brendah ndagusabye wibuke ko yajyaga ajya kukubwira kyri nyina mukabicumbika atagusobanuriye mutege amatwi rero. Umuseke nasabaga ko mukosora aho mwagiye mwandika ngo mama brown kdi ari mama brendah. Murakoz

  • Oh là la!! Mbega agahinda!!

  • Nelson Gerageza wumve umutege amatwi kuk brenda aragukunda

  • yoooo Brend ananiwe urugendo rwari rugeze kumusozo gusa imana ibibemo niba atari mushiki we

  • jyewe ndi nelson nahita ndeka brendah ubundi nkajya kwirongorera babakobwa bazajya bakorana. nkandi nkajya mbafataho Bose kuko a ri nabeza.

    • Hhhhhhh.!!!! uri Kibihira koko.

    • bibi cyane man

  • Ntazibana zidakomanya amahembe buriya azamwumva kandi azamubabarira urukundo rwongere ruryohe.merci umuseke

    • Mbega Blendah ngo arahemuka wee basi iyo avuga ko amuzi wenda ibindi bikaza nyuma Nelson namwumve ahari wenda yakongera kumurema agatima

  • Nelson Brendah aracyagukunda ahubwo mutege amatwi!izo ni intambara mu rukundo ihangane kandi wibuke ko icyemezo cya Brendah
    ntanumwe wagishyigikiye gusa aragukunda
    Courage ku kazi kandi urugamba rw’inumi ruraje uzbuke ko ukunda bRENDAH NAWE AGUKUNDA

  • nelson igendere kuko kukwihakana nibindi bindi

  • Hhhhhh hhhhhh @ kibihira ntabyawe kbsa!! Nelson gabanya umujinya musore kuba yatinyanyaga kukureba mumaso se akarya indimi imbere ya nyina akongeraho kuza akwiruka inyuma buriya urabona we yorohewe,iyo aba ateye nka Jojo wari guhita ubona ubudasa. Brendah aragukunda nutamufata neza ntanundi uzabona umurenze , burya umukobwa ugukunda atitaye kuri situation yubuzima urimo ujye umufata neza, ibaze nawe ibipangu avukamo akagukunda uri mu ijire ( kamituyu kumugani wabo) akabenga abaza bitwaye mumamodoka yabo wowe ntacyo uriho. Urwo nirwo bita urukundo.

  • Egoko

  • Mubareke bangane kuko ni abavandimwe kuri Mama wabo!!! Brandah azisanga yakundanye n’undi umusore Mama we azamupangira!!! Naho Nelson azibera Padiri nka Eddy, n’akazi kagiye kumunanira bise neza neza na my Day of Surprise!!!

  • Reka natange imbabazi wenda amusabe kumubwira impamvu ?

  • Nelson namubabarire rwose kuko brendah Aramukunda cyne , ◇yego nawe amwihakanyr nabi ariko nibuze yigize kumwereka ko amukunda namubabarire rwise

  • mbega agahinda!Nelson, ihanganire ibikubayeho!wibuke uko yaguteze yombi,igihe warikumwe najojo!nutamubabarira ngo umwumve,agusibanurire byose,uzumvirande?wibukeko yagukunze,atitaye kucyo waruricyo,cga wari kuzabacyo!ntayandi mahitamo yarafite imbere yumubyeyiwe!kdi wibukeko mutabashije kuganira birambuye kumateka yumubyeyiwe!mwumverero umubabarire,kukonomubuzima muzabanamo muzajya muganira mwuzuzanye!murakoze.

  • Mbuze 32irihehe mwanditsi?

    • Aaaaaa, mwigira ikibazo buri dimanche turategereza kugeza igihe umwanditsi aragirira intege.

  • Nelson niyihangane yumve Brendah wagize integer nke imbere yiterabwoba RYA Maman we akirengera bitewe nuko amuzi.byose birashoboka na Petero yihakanye Yesu ariko asabye imbabazi arazihabwa.Kandi Nelson yibukeko nawe ageze mukaga akubitwa azira Brendah yemeye kumurekura akamutanga amuha Bruce.Urukundo rusaba kwihangana no kubabarira. Amatsiko ni menshi mudushyirireho Indi Episode. Umunsi mwiza

Comments are closed.

en_USEnglish