Digiqole ad

Musanze: Bungutse uburyo bwo guhinga hejuru y’amakoro ahatari ubutaka

 Musanze: Bungutse uburyo bwo guhinga hejuru y’amakoro ahatari ubutaka

Aha ni aho abahinzi bahinze ibitunguru hejuru y’amakoro

Abaturage bo mu murenge wa Gataraga, mu karere ka Musanze barishimira uburyo bigishijwe n’itsinda ry’abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi rya Busogo, ubwo buryo ni uguhinga hejuru y’amakoro ahantu bo bavuga ko babonaga ko ntacyo hari habamariye kuko hari amakoro gusa bakabona nta kundi bari kuhagenza ngo aho hantu hahingwe.

Aha ni aho abahinzi bahinze ibitunguru hejuru y'amakoro
Aha ni aho abahinzi bahinze ibitunguru hejuru y’amakoro

Aba baturage bavuga ko bigishijwe n’uru rubyiruko uburyo bwo guhinga hejuru y’amakoro bigatanga umusaruro nyuma y’uko bari bamaze igihe kirekire bahinga ariko nta musaruro ushimishije uboneka.

Umwe muri abo baturage witwa Ntibabarira Jean dieu wo mudugudu wa Kabaye mu kagari ka Rubindi ati:”hari aho tutahingaga kubera amabuye, aba banyeshuri baraje batubwira ko batekereje uko twahinga kuri aya makoro, batwereka uko twabigenza ahantu turahahindura, dushyira amakoro manini hasi, amato tuyashyira hejuru. Ubu imyaka ya mbere twarayisaruye, kandi turabona bizaramba kuko twateze ubutaka neza amazi ntiyabasha kubutwara ku buryo bworoshye

Ibikorwa byo guhinga hejuru y’amakoro byatangiriye mu gishanga cy’umugezi witwa Rubindi, uherereye mu murenge wa Gataraga, bafata umurima udahingwa kubera nta butaka buba bugaragara (ikigaragara ni amakoro gusa) bakahashyira imyanda ishobora kubora ikusanywa mu isoko no mu ngo z’abaturage, hanyuma bakazana itaka bagashyira hejuru y’ayo mabuye.

Ubu buryo bwahatangijwe n’abishyize hamwe “SANEJO Group” itsinda ry’abanyeshuri bo muri iyi Kaminuza bava mu mashami atandukanye, nyuma yo guhuza ibitekerezo bakabona bitewe n’imiterere y’aka karere hari ahantu hatawe na ba nyiraho kubera ko hari amakoro (amabuye y’ibirunga) agaragara hejuru bikababuza kuhahinga.

Umutoni Gentille ni umwe mu batangije iyi gahunda akaba no muri iri tsinda, yabwiye Umuseke  ko guhinga muri ubu buryo babitewe n’uko bazi neza ko umubare w’abantu wiyongera ariko ubutaka bwo butiyongera, hanyuma mu bumenyi n’imyumvire bafite bakumva ko nta hantu hapfa ubusa kubera uko hameze mu gihe bishoboka ko hagira igikorwa naho hakabyazwa umusaruro.

Aha hari amashu mbere hari amabuye ntabwo hahingwaga
Aha hari amashu mbere hari amabuye ntabwo hahingwaga

Umutoni ati “Ni ahantu hanini cyane twabonye hadakoreshwa, tuganiriye n’abaturage batubwira ko hari amabuye menshi batabasha kuhahinga, nyuma y’aho rero twaberetse ko naho hagirwa umurima ushobora kwera, twaraberekereye, tubaha n’imbuto kuri ubu harimo imboga n’imbuto bimeze neza”

Manishimwe Fraterne umuyobozi w’iri tsinda avuga ko bamaze amezi atanu batangiye ibikorwa byabo, barishinze ari ukugira ngo babashe kwihangira imirimo barwanya ubukene n’imirire mibi, umushinga wabo utangirira muri aba bahinzi n’aborozi bafite amasambu arimo amakoro yari yarababujije kugira ikindi bahakorera.

Ati:”Twari dufite igitekerezo cyo kwigisha abaturage gukoresha neza umutungo bafite biteza imbere by’umwihariko abatuye mu turere turimo amakoro, natwe ubwacu dushimishwa n’uyu mushinga twihangiye kuko uteza imbere abanyarwanda natwe ubwacu, wanashyizwe mu mishinga myiza yahanzwe n’urubyiruko

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambefre ry’ubukungu Augustin Ndabereye  avuga ko uyu mushinga nunozwa neza bashobora gukora ubuvugizi hanyuma hakaboneka ubushobozi ku buryo wagera ahantu hatandukanye hari amakoro hahingwa ariko ntihatange umusaruro hakwiye.

Abanyeshuri bigishije abaturage uko bahinga hejuru y'amabuye
Abanyeshuri bigishije abaturage uko bahinga hejuru y’amabuye
Aha berekanaga aho bahinze ku nkengero z'umugezi wa Rubindi ubundi habaga huzuye amakoro gusa hadahingwa
Aha berekanaga aho bahinze ku nkengero z’umugezi wa Rubindi ubundi habaga huzuye amakoro gusa hadahingwa

Emile D– USENGE
UM– USEKE.RW/Musanze

1 Comment

  • BIRASHIMISHIJE.DORE ABANYESHURI BEZA RERO.

Comments are closed.

en_USEnglish