Uku kwezi kwahariwe umugore…Hari abatabizi muri bo?
*Hari abatabizi, icyo bazi ngo ni umunsi wabahariwe
*Ababizi ngo bumva ari ingirakamaro mu buringanire
*Ngo ni igihe cyo kurushaho kubaha agaciro
Umuseke waganiriye n’abagore n’abakobwa 50 muri Kicukiro, Remera, Huye na Ngoma bavuga icyo batekereza kuri uku kwezi kwahariwe Umugore mu Rwanda ndetse n’umunsi mpuzamahanga wabahariwe uba tariki 08 Werurwe.
Abagera kuri 62% by’abaganiriye n’Umuseke bazi iby’uku kwezi kwahariwe umugore mu Rwanda nubwo abenshi muri bo batazi ibigukorerwamo. Abo twaganiriye bose ariko bazi cyane umunsi mpuzamahanga wa tariki 08 Werurwe wahariwe umugore kuva mu 1975.
Betty Mutesi ushizwe kugenzura imikorere y’imodoka za companyi itwara abagenzi i Remera ati “Gahunda nyishi tuzimenyera mu itangazamakuru rizivuga ariko rwose uko kwezi kwahariwe abagore ndumwa ntako nigezo numva.”
Yvette Nyirahabimana wiga muri Kaminuza y’iby’ubukerarugendo i Kigali ati “uretse kubyumva abantu babivuga gutyo ariko ubundi iby’uko kwezi ntabyo nzi singiye kubeshya. Nabigereranya no kumva indirimbo y’icyongereza utakizi bakakubaza icyo bavuga muri iyo ndirimbo.”
Hari n’abandi bagore n’abakobwa ariko bazi iby’uku kwezi. Florence Kaneza umucuruzi uciriritse wo mu kagari ka Butare mu murenge wa Ngoma mu karere ka Huye avuga ko iby’ukwezi kwahariwe umugore abizi.
Ati “kereka utitaye ku buringanire bw’umugore n’umugabo niwe utabizi. Muri uku kwezi ubundi haba ibikorwa binyuranye bigaragaza urugendo umugore arimo mu kuva mu mateka yamuhezaga mu gikari.”
Undi mugore witwa Kawera Claudine w’imyaka 42 ukora ubuhinzi n’ubworozi mu murenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma yabwiye Umuseke ko nawe iby’ukwezi kwahariwe umugore abizi kuko mu mwaka ushize hakozwemo ibikorwa binyuranye akabikurikirana mu makuru.
Abahoze ari abazunguzayi bakorera mu isoko ryo ku Gisimenti na Kimironko bo bavugako nubwo badasobanukiwe cyane iby’ukwezi kwahariwe abagore n’abakobwa ariko bumva ari ibintu byiza.
Bavuga ko hari igihe umwana w’umukobwa yariho nta jambo afite nta burenganzira agira mu muryango afatwa nk’umuntu utagize icyo ashoboye ariko ngo ukwezi nk’uku mu Rwanda gutuma bongera kubitekerezaho no kwiha intego yo kugera kure.
Mukamana Lea wo ku Gisiment ati “Uku kwezi turakuzi ariko dukeneye no kubona akamaro kakwo mu iterambere ryacu. Icyo twari tuzi cyane ni umunsi mpuzamahanga w’abagore.”
Kuri bamwe mu bagore baganiriye n’Umuseke ngo uku kwezi gusobanuye kongera guha agaciro umugore n’umukobwa no kugaragaza uruhare rwabo mu iterambere ry’ingo n’igihugu muri rusange.
Mu nama yo gutegura uku kwezi, mu cyumweru gishize Jackline Kamanzi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’abagore yatangaje ko uyu mwaka mu kwezi kwahariwe umugore bazibanda cyane ku kureba ibyiza byagezweho no ku kubisigasira, banatekereza gutera intambwe igana imbere.
Ibi bikorwa bizakorerwa ahanyuranye mu gihugu buri cyumweru kugeza ku mpera z’uku kwezi.
Uku kwezi kuzakorwa ku bufatanye bwa Minisiteri y’iterambere ry’umuryango, Inama y’igihugu y’abagore n’abafatanyibikorwa banyuranye.
Josiane UWANYIRIGIRA & Umuseke staff
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ukwezi k’umugore kurazwi cyane rwose.
Comments are closed.