Gitifu w’Umurenge yarabuze nyuma yo ‘gusambanya umukobwa w’umuDASSO ku ngufu’
Thomas Niyihaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi mu karere ka Karongi kuva mu cyumweru gishize yarabuze nyuma y’uko hasohotse urwandiko rwo kumuta muri yombi mu cyumweru gishize. Ni nyuma y’uko kandi ibimenyetso bya ADN by’aho yasambanyirije umukobwa w’UmuDASSO ngo bije bihamya ko ari we. Uyu mukobwa amushinja ko yamusambanyije ku ngufu.
Byabaye mu mwaka ushize ubwo uyu muyobozi w’Umurenge yashinjwe na Donatille Mukandayisenga umuDASSO wakoreraga mu murenge kumusambanya ku ngufu.
Mukandayisenga yabwiye inkiko ko uyu muyobozi yamusanze iwabo (kwa Mukandayisenga) aho abana n’umusaza w’imyaka 100 bonyine kuko nyina yapfuye, uyu muyobozi ngo yamusabye ko baryamana umukobwa aranga kuko ngo yari mu mihango.
Gitifu w’Umurenge ngo yashyizeho imbaraga maze uyu mukobwa amusaba ko nibura yakoresha agakingirizo, kuko ngo yumva bavuga ko yanduye. Uyu muyobozi ariko ngo yaranze amusambanya ntako akoresheje.
Mukandayisenga uyu munsi yabwiye Umuseke ati “Arangije yarasohotse, ariko akimara gusohoka noherereje message abayobozi b’Akarere mbatabaza kandi mbabwira ibimbayeho, maze aragaruka ati ‘nje kongera’. Ni uko arongera ariko mubwira ko nzamurega.
Aransubiza ati ‘aho wandega hose ubaze niba nta we udakunda munsi y’umukandara.’ Nafashe ibyo yakoresheje yihanagura ndabibika ni byo najyanye mu bugenzacyaha n’ubushinjacyaha.”
Mu nkiko baraburanye, biba ngombwa ko basuzuma ibi bimenyetso by’uyu mukobwa, bijya gupimirwa ADN hanze y’u Rwanda.
Ibipimo bya ADN byakorewe aho uyu muyobozi yihanagurije, ibisubizo byabyo byaje mu cyumweru gishize. Mukandayisenga avuga ko byagaragaje ko ari iby’uyu muyobozi.
Hagati aha uyu mukobwa bamuvanye aho yakoreraga, yimurirwa ku biro by’Akarere ka Karongi, ariko mu minsi ishize yahise yoherezwa mu murenge wa Mutuntu uri mu majyepfo ya Karongi ahagana ku karere ka Nyamagabe.
Ibimenyetso bimaze kuza Thomas Niyihaba ngo yahise yaka uruhushya rwo kwivuza, maze ‘mandat d’arret’ bayizanye kumufata arabura. Kugeza ubu ntaragaruka mu kazi kandi abamukoresha ntibazi aho aherereye, na telephone akoresha ntizicamo.
Inzego z’umutekano i Karongi zemeza ko zashatse uyu muyobozi zikamubura.
Umukobwa ari guterwa ubwoba
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabwiye Umuseke ko nk’inzego z’abagore bakoze ibyo bagombaga gukora bashyikiriza ikibazo inzego zigomba kurengera uyu mukobwa.
Emmanuel Muhire Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Karongi yabwiye Umuseke ati “Ibyo bintu koko byaravuzwe, icyo nzi ni uko ubu uwo muyobozi atari mu kazi.”
Amakuru agera ku Umuseke yemeza ko uyu muyobozi bamubwiye ko ibisubizo bya ADN bibonetse, haje urwandiko rwo kumuta muri yombi agahita atoroka, abanje kwaka uruhushya ko agiye kwivuza.
Umuyobozi wa DASSO ku rwego rw’Akarere yabwiye Umuseke ko ibi byabaye koko, ariko ikibazo bagishyikirije inzego zigomba kubikemura.
Ati “Umukobwa twamufashije kwegera ubutabera.”
Donatille Mukandayisenga avuga ko ubu akorerwa ihohoterwa ryo kumutera ubwoba ko bazamwica no kumubwira nabi cyane bikorwa na bamwe mu bo mu muryango w’umugabo bakoresheje telephone.
Ati “Bahora bambwira ngo nikojeje ubusa…ngo ubu se nungutse iki iyo mbyihorera…ngo bazanyica n’ibindi… Ubu noherejwe mu murenge wa Mutuntu kandi nari narabwiye abayobozi ikibazo cy’uko mbana n’umusaza w’imyaka 100 twenyine kuko mama yapfuye nkaba ari njye gusa umwitaho. Ubu mporana impungenge z’ubuzima bwanjye kuko numva ntatekanye.”
Uyu mukobwa akaba yumva gusaba ubutabera ku byamukorewe ari uburenganzira bwe adakwiye kuzizwa, agasaba inzego zibishinzwe kumurengera ntakomeze guterwa ubwoba.
Mu Ukwakira 2012 Niyihaba Thomas nibwo yoherejwe kuyobora Umurenge wa Murambi avanywe mu wa Rugabano, agenda agiye gusimbura Ndindabahizi Protais wirukanwe ku kazi kubera imyitwarire igayitse.
Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi
40 Comments
yAMPAYINKA Sempiga twataramye!
– Umenya amakuru yose Gitifu yabaga anayafite? (Ku buryo amenya ko ibisubizo bya DNA byaje, Kumenya ikiri muri ibyo bisubizo, Akamenya ko impapuro zimufata zimaze gutangwa,….)
– (Uyu mukobwa icyakora azi ubwenge pe, yabitse ibimenyetso nka Monica Lewinsky muri USA)
– Ikibabaje nuko bigaragara nkaho ubu, uyu mukobwa ari we ufite ikibazo (kwimurwa, guterwa ubwoba,…)
Ngo yamubwiye ko ntaho azamurega badakunda munsi y’umukandara!?
Iki kirandangije..
Ubu abagabo bose rero turi abahehesi b’imbaraga nkawe.
Yaradututse arakabura umusoro
uriya thomas ni gatera ndamuzi twariganye atereta kubi ntamukobwa umunanira kandi ubona yarapfuye ijisho
tinya umuntu wabaye gitifu akiri umunyeshuri ariko
Urumvako yyigiye kuyobora koyavukanye imbuto, maze barangiza ngo abaturage nibobishyiriraho abayobozi, byahese byo kajya?
hahahahahah ati “arangije yarasohotse, ariko akimara gusohoka noherereje message abayobozi b’Akarere mbatabaza kandi mbabwira ibimbayeho, maze aragaruka ati nje kongera. Nuko arongera ariko mubwira ko nzamurega. uyu nıwe Gatera bavuze neza neza cyakora nange ndumva nshatse munsı yumukandara nımbeshyerwe ıyapfuye ntwawe utayiryaho!
Ibi bizamini byakozwe birashimishije cyane.abayobozi benshi bagenda biyandarika bitwaje icyo baricyo.
ariko ibaze koko kumva ko wasambana ubundi ukirukanwa kukazi!nibure nuyu nibura yanasambanyije umuntu ugaragara! hari abajya mundaya, abantu batize batanoga kuburyo unamurebye wakwibaza aho yamuhereye ukahbura, abasambanya abakozi bo mungo. yewe isi igeze kumusozo koko.
Iyi myitwarire yo kwiyandarika no kwisuzuguza iradutse mubagabo benshi cyane cyane abayobozi.
Gusa nkaba baba babitewe numurengwe
bajye bafatwa basezererwe mukazi kuko.ntiwambwira ukuntu yaba yitwara gutyo ngo narangiza ajye imbere yabaturage ababwire gahunda zareta. ni ukumuca amazi bivuye inyuma.
Nabandi musigaye murarye muri menge! ubu rero yibwiragako byarangiye!
Ariko nimundebere iki gishongore cumugabo gifata umu dass vraiment ariko abagabo imama yarabaroze? Umuntu wize ipuuu uraka.. sans capot nukuri wa mugani ararwaye tu
ABA BAYOBOZI NIBO TWITUNGIYE MURI URU RWANDA KABISA WAGIRANGO BABATUMYE MU MAMAJIPO AHO GUKEMURA IBIBAZO BY,ABATURAGE
Nonese ko yatanze ibyo yihanagurishije aragije bafashe n’umugabo ngo bamupime barebe ko ariwe koko
Ariko disi Ingeso nimbi pe!! Ndamwibuka yiga i Rwamatamu muri 2003,abikunda Kubi, none biramukurikiranye ,umugore mwiza afite se!!??
Arwaye satyriasis nibamuvuze cyangwa bamukone. Kuko hatagize igikorwa agakomeza guhishirwa uburwayi buziyongera afate na nyina wamubyaye. Kandi mwarahawe umwanya wo kumufasha mugahitamo kumuhisha. Rimwe na rimwe haribyo dushyigikiramo abana bacu bikazabaviramo uburozi. Ngaho nimumutindikire!!!!
Ibyanditswe byera bitubwira ko kubaha Imana aribwo bwenge kandi no kuva mu byaha akaba ariko kujijuka. Ushobora kwiga menshiii ariko utakubaha Imana ukanga ukaba injiji. Nawe nyumvira pe. Gitifu w’umurenge akibagirwa ko gufata ku ngufu bihanwa n’amtegeko, akibagirwa ko yakwandura sida,akibagirwa ko havuka umwana atateganyije kubyara, akibagirwa ko abantu bose Atari injiji ko ibyo yihanaguje nyine byamukoraho!!! Satani aguhembye kukwangaza. ubwo se uzihisha na ryari? Reba ukuntu agutesheje agaciro n’akazi kari kagutunze
sibyo byonyine niba afite nurugo rurasenyutse
ibirenze kuribyo kubona ijuru ntibyamukundira muri iyi minsi
reba igisebo mu muryango nyarwanda ndetse nuwo akomokamo
Aradusebeje kbs!iyo yigira kugura kubiro se ntadusebye koko! ndumiwe peee
isi igeze ku musozo kuko bariya bafite ubumenyi
ariko nta ………….
ijambo ryarambwiye ngo:kubaha uwiteka nibwo bwenge kuva mu byaha niko kujijuka
soma: yobu 28,28
mubyukuri nibyiza ko umuntu yihesha agaciro kandi agaha agaciro umwanya imana yamushyizemo kubwo kubaha imana ibiba muri karongi byo nagahoma munwa kuko ntanokumva abaturage bagira bivuzeko akarengane kahaba arikenshi kandi mubyukuri hakabaye gukurikirana ibibazo byabaturage muburyo bukwiriye aho ubwira umuyobozi ikibazo akakwihorera kugeza nubwo banga no kwakira tel yawe nukuri karongi ibihabera birarenze pe mumirenge ho nibitangaza abaturage baho bararenganye cyane uwabageza mumurenge wa murundi mukumva uko abaturage barira
agarutse yarongeye Arabikora koko aramwemerera pe cg nawe yaramaze kujya muri mudu ESE agarutse kuki atavugije nakaruru NGO abaturanyi bamutabare ESE amasomo yavanye Ku mafunzo kuko atayakoresheje kugeza ubwo bamukuramo imyenda nakamusambanya bakanongera
hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh!!!! aha nawe yari amaze kujya muri mood pe!!! tekereza kubona umuntu wagufashe ku ngufu aragarutse. induru ni ukuyiha umunwa!!naho we!! hhhhhhhhh
Va ku mwanda ! Nta muntu ufata undi ku ngufu atabishatse, ni ukubeshya. Ninde mukobwa cg umugore igitsina kigeramo maze akabyanga, akagikuramo ! Ibintazi gusa.
ndakugaye, ubwo se iyo ujya mu ndaya ko naho biboneka, aho kugirango usige inkuru. cg niyo umutereta ukamubwira ko uzamuzamura mu ntera, yari kuguha nta mahane. Nkubu umuntu azabigisha kugeza ryari..
baca umugani mukinyarwanda ngo umurengwe usiga inzara buriya baba bahaze ibya mirenge bahabwa bakagerekaho naruswa barangiza bakajya kwiyandaria buriya se haraho baduhishe? genda rubanda rugufi waragowe uzajya urya wiyushye akuya ntunahage ibibazo ari uruhuri nurangiza abanyamurengwe bagashize baze kukwidagaduraho bo bijuse? ariko nabo iherezo ryabo riri bugufi reka nawe asarure kumbuto yabibye yumve uko bimera. umurengwe,agasuzuguro,kwiyemera,ruswa, icyenewabo ,ubusambanyi,ubusinzi kutiyubaha,byugarije abayobozi bacu
Yego ko Mana rero, uwo mukobwa se ni Mineur kuki atavugije induru icyo gihe. Uwo Muyobozi muvuga ko yatorotse ntari kwa muganga kwivuza. Cg yanze kumuha ibyo bari bumvikanye ( kumuhonga). Inshuro irenze imwe kuki atavugije induru akaba ari kuyivuza ubu, si umukobwa ahubwo ndumva azimenyereye yaranuriweeeee (kuryoherwa) akaba ashaka ko agaruka. Nanjye nze ???
Olive urandangije kabisa ariko umvugiye ibintu, nigute umuntu mukuru (urengeje 18) bamufatira munzu iwabo, ntagutabaza….yarangiza ngo “yaragarutse arongera…hanyuma mbika ibyo yihanaguje” ibi bigaragaza ko bari basanzwe babikorana cg hari icyo bari bumvikanye Umuhungu ntabyubahirize.
Gusa bira sebetse cyane kubona umugabo wubatse asiga umugore we akajya gusambanya umukozi ayobora.yewe, ni akumiro
Dede si iyo myaka gusa umuntu warangije ikosi bamufata kungufu muzihe nzira koko? gitifu yarasebye ariko n’umukobwa yarahasebeye,ararushya avugango yaragarutse nonese yari aziritse? ubwose umuntu twita ko acunga umutekano w’abantu uwe wamunanije iki? ayo ni amayeri ariko bari bumvikanye.iwabo? munzu? kubikora si ikibazo kuko ukunze ibintu urabikora ariko uwo mudasso yarahemutse iyo atamwihakana, gitifu niyihangane.
Mayibobo agirwa umuyobozi byagenze gute? Kwenda umugore uri mu mihango, ari DASSO uri Gitifu?
Karongi burigihe batuzanira za mayibobo umuntatazi ahozivuye ngo nizo zije kuyobora.Babjye badushyiriraho abanyaklarongi kanuni maze murebe ko ibintu bitajya mu buryo.
mubyukuri karongi ntiboroshye nagato pe nyoberwa impamvu ariyo igira abayobozi babanyamafuti bene akak kageni ibyabo byose ngaho nyakatsi nkaho vup ngaho girinka bakweduye ibifu kabisa murundi murambi bo nagahoma munwa murundi nka eta civil na social nabo ibyabo sibyiza nagato ahubwo abayobozibafite umutima batabare abaturage bahahantu kabisa
ushaka gupimisha ADN uzambwire just for $300 yonyine uzabikenera azanyandikire [email protected]
Ariko se ko mbona iyo dosiye yabavugishije menshi, buriya uriya mu daso ni ikiragi ku buryo atatabaje? Ishuro 2 zose ra! Ya mitwe yo gushaka indonke wabona itagarutse? Ese buriya urwo rugo mwasenye hakiri kare muzi rwubatswe gute ra! Njye mbona nta nka yacitse amabere kandi kuba yari umuyobozi ni umuntu nkamwe mwese.Uruvuga abandi rero dushatse twarufasha hasi. Nta mwere w’iyi si.Na Yezu ibyamubayeho sibyinshi? Steel aracyari umwana w’Imana mu cyubahiro cye ntagereranywa.
Ariko niba mutazi amategeko mwagiye muceceka. Hasafashwe ku ngufu umuvandimwe wawe nibwo wamenya uburemere bifite
1.GUSAMBANA,
2.GUFATA KUNGUFU
3.GUFATA KUNGUFU UWAMAZE URI MUMIHANGO KANDI WABIMENYE KO AYIRIMO
4.KWANGA GUKORESHA AGAKINGIRIZO KUMUNTU URI MUMIHANGO
5.KWANGA GUKORESHA AGAKINGIRIZO BIVUGWAKO URWAYE SIDA
NI AGAHOMAMUNWA UBUMUNTU BWARSHIZE ABIGISHA MUSHYIREMO AGATEGE
magufuli ngobonos aramurangije daa ntakina niba abnyamakuru ba karongi bakoraga nkawe byakemuka magufuli magufuli nyuma ya mugambira nwirengeje niyihaba
ayiwe ! papa Juru se !!!!
hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh
Mukomere cyane bavandi!
Nyuma yo gusoma iyi nkuru ngize impungenge zikomeye z’uko ibiyivugwamo bishobora kuba atari ukuri. Ibyo ndashingira ku mpamvu enye z’ingenzi:
1. Uyu mukobwa yavuze ko abana n’umusaza mu nzu, nkaba mbona bidashoboka ko uriya gitifu yari kuza kumufata ku ngufu amufatira mu nzu y’iwabo uyu musaza arimo ngo uyu abure kugira icyo akora;
2. Uyu mukobwa avuga ko gitifu yamufashe yarangiza akagenda ariko agahita agaruka akongera. Ibi mbona bitashoboka, kuko kuri iyi nshuro yari kwitabara, akirwanaho, soit avuza induru kgo atabarwe n’abahisi cg abaturanyi, cyangwa akarwana ku buryo ndetse gitifu afatwa cg akabikomerekeramo.
3. Uyu mukobwa avuga ko yumvaga bavuga ko gitifu ashobora kuba yaranduye, nyamara nabonye mu gihe avugana n’itangazamakuru nta kigo nderabuzima avuga yiyambaje, ngo kimuhe imiti imurinda ubwandu.
4. Iyi ngingo ari nayo ikomeye cyane, ni uko ibyo avuga ko gitifu yihanaguje ngo bagiye kubipima basanga ariwe wamufashe, mbona nta kuri kurimo kuko gitifu atigeze agaragara ngo bafate DNA ye bayigereranye n’ibyo avuga yajyanye gupimisha. Ikindi kitabura kuvugwa ni ukwibaza aho yabijyanye kubipimisha! I karongi ntaho bapima ADN tuzi. Ese yabishyiriye polisi, yabijyanye ku bitaro, hehe? Ese aho yabijyanye hose ko gitifu atabonetse bamenye gute ko ari we? DNA ntawo ipimwa hatari échantillon yafashwe k’uwo bitirira gukora icyaha.
Mu gusoza, ndashimira abashyizeho coments ariko nanasaba kujya twirinda gutukana kuko bitari mu ndangagaciro z’abanyarwanda. Ni ikintu kigaragaza uburere buke tujye tugerageza kukirinda.
Habonetse andi makuru nifuza kuyabona. Uwayagira yanyandikira kuri: [email protected]
Mukomere cyane bavandi!
Nyuma yo gusoma iyi nkuru ngize impungenge zikomeye z’uko ibiyivugwamo bishobora kuba atari ukuri. Ibyo ndashingira ku mpamvu enye z’ingenzi:
1. Uyu mukobwa yavuze ko abana n’umusaza mu nzu, nkaba mbona bidashoboka ko uriya gitifu yari kuza kumufata ku ngufu amufatira mu nzu y’iwabo uyu musaza arimo ngo uyu abure kugira icyo akora;
2. Uyu mukobwa avuga ko gitifu yamufashe yarangiza akagenda ariko agahita agaruka akongera. Ibi mbona bitashoboka, kuko kuri iyi nshuro yari kwitabara, akirwanaho, soit avuza induru kgo atabarwe n’abahisi cg abaturanyi, cyangwa akarwana ku buryo ndetse gitifu afatwa cg akabikomerekeramo.
3. Uyu mukobwa avuga ko yumvaga bavuga ko gitifu ashobora kuba yaranduye, nyamara nabonye mu gihe avugana n’itangazamakuru nta kigo nderabuzima avuga yiyambaje, ngo kimuhe imiti imurinda ubwandu.
4. Iyi ngingo ari nayo ikomeye cyane, ni uko ibyo avuga ko gitifu yihanaguje ngo bagiye kubipima basanga ariwe wamufashe, mbona nta kuri kurimo kuko gitifu atigeze agaragara ngo bafate DNA ye bayigereranye n’ibyo avuga yajyanye gupimisha. Ikindi kitabura kuvugwa ni ukwibaza aho yabijyanye kubipimisha! I karongi ntaho bapima ADN tuzi. Ese yabishyiriye polisi, yabijyanye ku bitaro, hehe? Ese aho yabijyanye hose ko gitifu atabonetse bamenye gute ko ari we? DNA ntawo ipimwa hatari échantillon yafashwe k’uwo bitirira gukora icyaha.
Mu gusoza, ndashimira abashyizeho comments ariko nanasaba kujya twirinda gutukana kuko bitari mu ndangagaciro z’abanyarwanda. Ni ikintu kigaragaza uburere buke tujye tugerageza kukirinda.
Habonetse andi makuru nifuza kuyabona. Uwayagira yanyandikira kuri: [email protected]
Ariko ipfuye ntayitayigera ijanja koko.ubwose mubwirwa niki ko yamufashe kungufu? ahubwo barabyumvikanye kubera ubushonji bwa ba DASSO ashaka kumubeshyera ko yamufashe kungufu kugirango amukureho agatubutse,wowe wafata umuntu kungufu? ni umwana se? ngo aragaruka ngo nje kongera nawe uremera,urumva utinyuzemo koko njye ndi umucamanza waba utsinzwe pe nagufata nkajya kugufunga cyangwa nanjye nkongera nkareba ko wemera ngo uzandega ko njyese ntakintu nifitiye.
Thomas we bihorere abisi ntibanyurwa.
Ahubwo se ko birinze kugira icyo bavuga ku kuba yenda uriya mukobwa (DASSO) yaba yarakurijemo nk’indwara zidakira nka SIDA? Basobora kuba babigize ibanga kandi koko biranumvikana bibaye ariko biri ni ukumugirira ibanga, ariko nizere ko urukiko ubutabera bufite uko bubikemura kdi nta kato gahawe uwahohotewe.
Comments are closed.