Digiqole ad

Gisenyi: Basohoye umukecuru mu nzu AFITE ICYANGOMBWA BY’UBUTAKA

 Gisenyi: Basohoye umukecuru mu nzu AFITE ICYANGOMBWA BY’UBUTAKA

Ibikoresho bye baje babita hanze bakinga inzu ngo kuko atari iye, we avuga ko n’abaturanyi bose babizi ko ari we wayubatse

Rubavu – Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane umuhesha w’inkiko w’umuga hamwe n’abashinzwe umutekano basohoye Rachel Ntakazarimara mu nzu amazemo imyaka 20 anafitiye ibyangombwa by’ubutaka bimwanditseho. Abamureze mu nkiko bakamutsinda ni abavandimwe bavukana. Bamusohoye mu gihe ategereje ko Umuvunyi amurenganura…

Ibikoresho bye baje babita hanze bakinga inzu ngo kuko atari iye, we avuga ko n'abaturanyi bose babizi ko ari we wayubatse
Ibikoresho bye baje babita hanze bakinga inzu ngo kuko atari iye

Umuseke wasanze bamaze kumusohora mu nzu iri mu mudugudu w’Inkurunziza, Akagari ka Mbugangari mu murenge wa Gisenyi. Avuga ko bibabaje kubona bamusohora mu nzu afitiye icyangombwa cy’ubutaka kandi bataranamuhamije ko yenda ari igihimbano.

Ntakazarimara Rachel w’imyaka 58 ari mu kiciro cya mbere cy’Ubudehe avuga ko mu 1994 ubwo we n’umubyeyi we (nyina) bari bahungutse kimwe n’abandi baturage batse ibibanza bakabihabwa maze bakubaka.

Ntakazarimara ati “Twese twahawe ibibanza turubaka aha mu mudugudu. Aha twagiye tunahasorera urabibona ku byangombwa. Ariko Mama akimara gupfa {2012} barumuna banjye baje kunyaka inzu, nyamara iyi nzu ni aho nahawe nabo babahaye ahabo….None aha ko atari ahantu twaguze ko ari aho baduhaye ko bose babizi, n’ukuntu nubatse ko abantu bose babizi inzu ibaye iyabo ite?

Bo bati nyamara ni iya maman”.

Uyu mugore arakomeza ati “Nanjye nkavuga nti nonese abantu batagira ibyangombwa by’ubutaka barajya kundega he? Nkumva ko bidashoboka kuko radio ihora ivuga ko ubutaka ari ubwa nyiri icyangombwa.”

Abavandimwe be bashoye ikirego mu nkiko, mu 2015 batsinda mukuru wabo mu rukiko rukuru Urugereko rwa Musanze, mu buryo we avuga ko ari amaherere kuko bitumvika uburyo umuntu atsindwa ku butaka Leta yamuhayeho uburenganzira n’icyangombwa cyemewe n’amategeko.

Ati “ariko njya kuri Parike, mbashyira akantu kose kariho ibigaraza ko ikibanza ari icyanjye, ndabibahereza.

Kuri Parike Bamaze kwitegereza byose bati umva rero mukecu, impapuro zawe ntunazishyire ku Iposita zidatakara, niba nta n’amafaranga ufite turakwishyurira, genda ujye k’Umuvunyi i Kigali uzibahereze nurangiza ugaruke.’ Impapuro nzijyanayo nzigejejeyo banterera cachet ko bazibonye. Ni ku biro by’Umuvunyi Mukuru. Naragarutse ndicara ntegereza ko bazaza kundenganura.”

Inzu bamusohoyemo ni iyo y'umudugudu aho babahaye we n'abandi benshi hamwe n'abavandimwe be. Rachel ni uwo wambaye amataratara uhagaze hagati
Inzu bamusohoyemo ni iyo y’umudugudu aho babahaye we n’abandi benshi hamwe n’abavandimwe be. Rachel ni uwo wambaye amataratara uhagaze hagati

Ibaruwa uyu mukecuru yandikiye Urwego ni iyo ku itariki 30 Werurwe 2015. Avuga ko atasubijwe.

Abaturanyi b’uyu mukecuru babwiye Umuseke ko tariki 09 Ugushyingo 2016 haje umuhesha w’inkiko n’abashinzwe umutekano kurangiza uru rubanza ngo basohore uyu mukecuru mu nzu babonye ibyangombwa by’ubutaka afite n’urwandiko yandikiye Umuvunyi basubika iki gikorwa.

Ubwo bari bamaze kumusohora ku mugoroba wo kuri uyu wa kane yagize ati “Ukuntu rero baje gufata bariya bikorera bakaza bakansohora rwose ni akarengane.  Police yafata umuntu w’umukecuru nkanjye ikajugunya hanze?! Wo mu kiciro cya mbere? {cy’Ubudehe} kandi aba  bose bandega buri muntu afite iwe ntawe batahaye {ikibanza}.”

Umunyamakuru w’Umuseke yegereye bamwe mu bavandimwe ba Ntakazarimara Rachel bamureze bakamutsinda bakaba bari baje kurebera uko kumusohora mu nzu maze bavuga ko ntacyo bashaka gutangaza kuri ibi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mbugangari yabwiye Umuseke ko ntakintu yari bufashe uyu mukecuru uretse kumushakira aho aba acumbitse.

Avuga ko we ari mushya mu kagari iki kibazo yagisanze,  kandi ngo uyu mukecuru uyu munsi yaje gusohorwa n’Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga bityo atari kumuhagarika n’ubwo bwose ngo abibona ko uyu mukecuru afite ibyangombwa by’ubutaka.

Agaragaza bimwe mubyerekana ko yanasoreraga ubu butaka mu mazina ye
Agaragaza bimwe mubyerekana ko yanasoreraga ubu butaka mu mazina ye
Icyangombwa cy'ubutaka niwe cyanditseho
Icyangombwa cy’ubutaka iyi nzu irimo niwe cyanditseho
Ati "Police yafata umuntu w’umukecuru nkanjye ikajugunya hanze?! Wo mu kiciro cya mbere?"
Ati “Police yafata umuntu w’umukecuru nkanjye ikajugunya hanze?! Wo mu kiciro cya mbere?”

Alain KAGAME
UM– USEKE.RW/Rubavu

14 Comments

  • No Comments!
    (Birababaje)

  • Biratangaje, biteye isoni n’agahinda kubona icyo gikorwa cyakorewe uwo mukecuru kandi kigakorwa n’uwitwa ngo ni umunyamatagaeko. Biranatangaje kandi biranababaje kubona uwitwa ko ari Umuyobozi w’Akagari ariwe ushinzwe akanareberera abaturage ayobora muri ako Kagari avuga ngo ntacyo yabikoraho.

  • Ariko ibintu birababaje,ni gute umukecuri nk’uyu arengana? njye ndamuzi n’imutaranyi. tumaranye imyaka 18 bagurishije inzu ye Ku maharere,sinzi n icyo FARG,imaze pe. umupfakazi ,umugabo we yarapfuye arwanira igihugu,nta hepfo nta ruguri yigirira,igihembo ni ugukurwa mu bye koko? Ihagane mubyeyi aheza nI mu ijuru.

  • Ariko rero buriya namwe abanyamakuru hari aho mujya mubivanga . Uwasoma iyi nkuru yahita automatically yumva ko hari akarengane . Ndibaza ko byari byiza niba mushaka kuduha amakuru acukumbuye mwari kudushakira na copies de jugement , kuko ibintu biri by amategeko ushatse kuzanamo sentiment ,ntibyavamo rwose .

    Dore nku’urugero , uyu mukecuru aragira ati , and i quote , “Police yafata umuntu w’umukecuru nkanjye ikajugunya hanze?! Wo mu kiciro cya mbere? {cy’Ubudehe} kandi aba bose bandega buri muntu afite iwe ntawe batahaye {ikibanza}”

    Ibi mbivugiye ko kdi mbona kenshi itangazamakuru ryacu rikunze gukor icyo nakwita GUHUBUKA bagahita bemeza mu nkuru ngo i Bunaka , umuntu runaka yararenganye , … wasoma inkuru ugasanga hari mo ama sentiment kuri 90% n’amategeko kuri 10%.

    Munyumve neza basomyi namwe umuseke , sindi guhamya ku uyu mukecuru yaba atarengana , … rwose birashoboka kimwe n uto atarengana , kuko n ubwo izo copy tutazibonye twebwe abasomyi , ariko ndibaza ko zigaragaz impamvu hafatwa icyeemzo cy urukiko nk icyo cyafashwe kdi babona land title .

    • Nonese Bruno, uragirango Itangazamakuru ntirukumve Amarangamutima y’umuturage? Ngo kuko ari amarangamutima. Yego copie de jugement ni ngombwa koko, ariko se ivanaho ko uyu mukecuru baraye bamusohoye mu nzu afitiye icyangombwa???

      Ubu Perezida Kagame agiye kugisenyi uyu mukecuru akamubaza iki kibazo yababwira ngo nimubanze muzane copy de jugement???????????????

      Ndabona itangazamakuru icyo ryakoze ari reporting facts kuri terrain, ibya copy de jugement uvuga ni ibintu biri bureaucratic bitajyanye na timing ya media na gato, iyi copy ishobora kuboneka iyi nkuru yarabaye amateka. Ariko ubu nibura abo ireba bayimenye vuba bashobora kugira icyo bakora vuba, n’uwo mukecuru nibura araba acumbikiwe kndi ikibazo cye kiri gukurikiranwa kitaweho kurushaho.

      kandi ku bwanjye nubwo yaba atarengana, ntabwo iki kibazo cy’umuntu nk’uyu ari uku kiba gikwiye gukemuka. Shyira mu nyurabwenge urabyumva

      • Itangazamakuru se ribereyeho gutera confusion, ritanga amakuru atuzuye?! Ubu se icyemezo cy’urukiko kiri hehe? Icyangombwa cy’ubutaka is nothing before a court decision, guy! Icyemezo cy’urukiko ni itegeko my friend, kandi order is order!

  • Aka nakarengane gusa abayobozi babirinyuma.ntibyumvikana gusohora umuntu udafite epfo naruguru.ubwose bitaniye he no kumwica.muve ibuzimu mujye ibuntu

    • Kubura epfo na ruguru ntibivuze gutunga ibitari ibye niba ari ah’ababyeyi.akaba yarariganyuje akahita ahe urumva bya genda gute?njye philosophie mbyumvamo umucamanza yanze ko umutungo w’umuryango uba uw’umuntu 1 mu muryango ku giti cye(wasanga yarakoze amanyanga akabyigwizaho) aho sikaba ari akatengane rero
      Ku kibazo cy’ubukene ahubwo absnyamakuru bakamuvuganiye mu bundi buryo nk’uko bajya babigenza hari uvuze FARG undi avuga umugabo kugwa ku rugamba … izo nzego zamufasha kuko biri mu ncingano zabo ariko tudafashe ibitari ibyacu ku ngufu

  • Wowe wiyise Bruno,urumva ufite ubumuntu muri wowe? ni gute waba warahawe ikibanza na leta 1998 na barumuna bawe bakabihabwa nabo,wowe ubana na mama wawe ,mama yamara gupfa,barumana bawe bakajya mu rukiko NGO ikibanza n’icya nyina, mu kuburana kuko ntacyo ufite ugatsindwa,nyuma bagateza cyamunara yanzu wa bagamo n’abana bawe, bakagusohoramo NGO ugende, n’urubyaro rwawe. wishize mu mwanya w’uyu mukecyuru ntawo gutakambira ufite wakora iki?

    Kuki abantu twabaye inyamaswa, nta mbabazi tugira ,nta buumuntu,yewe n’imbeba ntiyasohora imbeba ngenzi yayo mu mwobo,nta wundi mwobo uhari igomba guhugiramo

  • Hahahhh, ariko abanyamakuru barasetsa kuki utatwereka icyemezo cy’urukiko cyatumye uyu, muhesha w’inkiko ashyira mu, bikorwa, icyemezo cy urukiko kuko niyo waba ufite icyangombw cy ubutaka icyemezo cy urukiko kigomba gushyirwa mu, bikorwa ushingiye ku, ingingo, ya 194 y itegeko rigenga imiburanishirize, y, imanza mboneza mubano naho ubu iyo uko inkuru, nkiyi iba itera, intugunda muri, rubanda, cyangwa wariye Giti kora ubushakashatsi bwimbitse kandi, umenye icyitwa kashi mpúru icyo ivuze

  • Naraburanye Cyane ndabizi Ariko nibwirire abanyarwanda ikintu kimwe niba ufite urubanza uregwa/urega haguruka ushikame umenye ingingo insinda cg insindishiriza za Ni iyihe?

    Mukecuru kuba umuntu afite ahe Si ingingo wahereza juge .

  • kuba afite ibyo byangombwa ntago bihagije niba yarabyiyandikishijehose banyiri ubutaka badahari bivanaho ko atabwamburwa? amateka y’igihugu cyacu turayazi, hari abibwirako banyiri imitungo bose bashize bakigabiza imitungo yabandi bakayiyandikishaho ariko banyirayo iyo bagarutse biba ibibazo

  • Ibi nta karengane kabayemo, kuko bashyize mu bikorwa ibyemezo by’urukiko. kandi ntago kugeza ikibazo ku muvunyi, bihagarika irangizwa ry’urubanza. iyi nkuru irabogamye kuko ntibabajije urundi ruhande. ibi byose uyu mucyecuru avuga yari kuba yarabivuze mu rukiko.

  • Ko wumva se umutungo wari uw’ababyeyi waje guhinduka uw’umuntu umwe gute? Ni ho hari ipfundo ry’ikibazo. Wasanga yarashatse guheza abavandimwe be agashaka kubyigarurira byose.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish