Umuseke wababajwe n’urupfu rwa Mzee Gashaza
Ikinyamakuru Umuseke kibabajwe no kumenya no kubamenyesha urupfu rwa muzehe Celestin Gashaza abasomyi bacu mwamenye mu ntangiriro za 2015 ubwo yari incike iba munsi y’igiti ahamaze imyaka ibiri.
Twamukoreye ubuvugizi arubakirwa avanwa munsi y’igiti atuzwa mu nzu imukwiye anafashwa mu zabukuru yarimo.
Uyu musaza icyo gihe yashimye cyane ubuyobozi bwamwubakiye, ashimira abantu benshi bagiye bamugeraho nyuma yo kumenya inkuru ye.
Yabwiye Umuseke ati “Kandi nashimira cyane Paul Kagame ubuyobozi bwe butwitayeho twe abakene ngo tubeho neza.”
Uyu munsi twababajwe no kumenyeshwa ko muzehe Gashaza yitabye Imana mu minsi ishize azize uburwayi bwo mu zabukuru.
Twishimiye ko ataguye ku gasozi nk’aho yari ari mbere ya 2015. Dushima kandi ubuyobozi bwamugobotse agatuzwa neza akaba ashaje ataguye munsi y’igiti.
Imana imwakire, kandi aruhukire mu mahoro.
UM– USEKE.RW
7 Comments
mwarakoze cyane …..Imana Ibahe umugisha
Yooooooo nibutse inkuru kuri we rwose n’uko byagenze. Ndashimira umuseke akazi mukora, mufite itandukaniro rinini n’abandi
Ariko buriya iriya n’inzu abantu bakubakira umuntu bakabirata? nta gasima ‘ibyondo gusa….
Mariyaroza we, agato kava ki iguye kandi udashima muri bike ntiyashima niyo yahabwa ibya Mirenge wo ku Ntenyo. Yenda ufite izo uhereyeho ukora ikigereranyo ariko wiyibagiza ko ku gasozi munsi ya ririya hema naryo ridafututse imbwa zashoboraga kuhamurira utubagiwe n’ibindi. Ubwe abonye avuye munsi y’igiti buriya iriya nzu ye yayifatanga nk’uriya muturirwa wa Nyakwigendera “MAKUZA”
Twige gushima no kunyurwa muri bike nibwo tuzunguka byinshi, ntitukabe Ingayi.
Uziko uvuga nga Jojo wo kwa Pascal na Mama Brown? nsanze ari wowe nahita ngusubiza kwa Nelson wakwanga nkakujyana “IWAWA”
May He R.I.P.
UYU MUSAZA NAMENYE IBYE, YARASIGAYE ASA NEZA, icyakora jyewe mwene muzehe, nifulije uyu musaza iruhuko ridashira.
Comments are closed.