Umugororwa wa mbere waraye acitse gereza ya Mageragere ari gushakishwa
Nyuma y’icyumweru kimwe bimuriwe muri gereza ya Mageragere umugororwa witwa Jovin Rugamba ejo yatorotse iyi gereza nk’uko byemejwe n’inzego zishinzwe umutekano ziri kumushakisha.
Jovin Rugamba ngo yari yarakatiwe imyaka 20 y’igifungo ubu akaba yari amaze imyaka itandatu afunze.
Rugamba ubu ari gushakishwa uruhindu n’inzego z’umutekano zivuga ko yatorotse gereza ubwo bari mu nzira basubira ahahoze gerezaya Nyarugenge yari izwi nka 1930.
Police isaba Abanyarwanda ko umubona yatanga amakuru ku nzego z’umutekano kuri uyu mugororwa watorotse kuko ngo aregwa ibyaha bikomeye.
UM– USEKE.RW
4 Comments
Ubu wabona yari umusilikare.No mu maso biramusa
Uyu ko ku jisho akamiritse ubu ntiyageze nka Zaire cg Uganda kareee ???
Uyu biraboneka ni bigwa sinziko mu mubona biragoye !!!
iyi nkuru ntiyuzuye,yacitse ate,byagenze gute ko inkuru ari igice,yaziraga iki ko cyahishwe kd yarakatiwe ikindi kd ngo yatorotse asubiye kuri PCK 1930 gukoriki kd barahavuye ubundi ngo ni mageragere ntibyumvikana,akomoka he,yacikiye he muri make ukobyagenze ngo atoroke ntibyasobanuwe kuburyo gushyiraho ifoto gusa bidahagije nta nuwashishikarira kubyitaho kuko bimeze nkitangazo gusa,abari bamurinze byagenze gute,ubuvugizi bwa Gereza bubivugaho iki,mwadupfunyikiye amazi kbd
Uyu araboneza muri M23 kukohari ikiraka
Comments are closed.