Umuhanzi ukizamuka azagerayo ate?….nka Eddy Neo
Isoko riri kuba rinini, Abanyarwanda baragenda bakunda umuziki wabo, ariko biracyagoye cyane umuhanzi muto kuzamuka bakamumenya, nyamara inyota y’umuhanzi muto iraruta iya King James, Jay Polly cyangwa Knowless. Eddy Neo bacye cyane nibo bazi ko ari umuhanzi mushya, wumvise indirimbo nke afite wumva ko ari umuhanga ariko umuhate ashyira mu kuzamuka ukagira imbogamizi…abahanzi nkawe bazagerayo ryari?
Hari ikibazo cy’abanyamakuru ngo batekereza (banabikora) ko umuhanzi akwiye kumwishyura kugirango acurange indirimbo ye kuri Radio cyangwa amwandikeho mu kinyamakuru, nyamara benshi muri aba bahanzi bakizamuka no kubona amafaranga yo gukora indirimbo imwe ni urugamba rukomeye, indirimbo nyinshi bazifite mu mpapuro kuko ubushobozi bwo kugera kuri Pastor P ari bucye cyane.
Eddy Neo afite imyaka 25 akora muzika kuko abikunda, mu ndirimbo ze nke wumvamo ubuhanga, ngo abukomora kuri sekuru waririmbaga azi no gucuranga Guitar nubwo ngo bitari umurimo we.
Yahuye n’umunyamakuru w’Umuseke, amubwira ko atekereza ko hari ubwo bizakunda nawe akazamuka, ariko inzira imbere ntabwo iharuye ntabwo igaragara neza mu by’ukuri. Ni kimwe n’abandi benshi bakizamuka nkawe.
Kimwe na bagenzi be bakiri hasi, bose bifuza gufashwa nabo bakazamuka kuko n’abazamutse bafashijwe.
Itangazamakuru ryo mu Rwanda ni inzira nziza, abaterankunga bafite uburyo bwo kubazamura ni ingirakamaro cyane, abategura ibitaramo nabo nibibuke ba ‘curtain raisers’ bakeneye ayo mahirwe, aba bahanzi nabo ariko imyitwarire yabo no guhozaho bakamenya ko ari urufunguzo.
Eddy Neo aririmba mu Kinyarwanda, indirimbo ze ebyiri “Nzengurutsa” na “Wabona rukurimo” zumvikanisha ubuhanga bwe ariko butaragera kure kuko ataramenyakana bigaragara.
Ati “numva nzakora muzika nk’umwuga kuko mbona hari n’abandi umuziki utunze, nanjye nifuza gutera imbere muri muzika mu Rwanda no hanze yarwo…nizo nzozi zanjye.”
Ingorane ariko ni nyinshi ku bahanzi nkawe nk’uko twabivuze haruguru, nubwo ikizere cy’abahanzi nkawe gihari ko nabo bazagerayo.
Ubufatanye buracyenewe ngo abahanzi nka Eddy Neo batere imbere, abo dufite hejuru ntabwo bazaturayo hari abandi bazaza ari bo b’aba. Ubushobozi bwabo ni bucye cyane uyu munsi, itangazamakuru, abafasha abahanzi, abikorera bashora muri muzika, n’abahanzi bari hejuru, dufatanye gufata akaboko aba bahanzi nabo bazamuke impano zabo zigaragare, zibabesheho.
UM– USEKE.RW