Digiqole ad

“Nta kabuza Mugesera azazanwa mu Rwanda” – Karugarama

Ministre w’Ubutabera mu Rwanda Tharcisse Karugarama mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri, yavuze ko byanze bikunze Leon Mugesera bizarangira aje kuburanira mu Rwanda.

Karugarama mu nama n'abanyamakuru kuwa kabiri/Photo:Timothy Kisambira
Karugarama mu nama n'abanyamakuru kuwa kabiri/Photo:Timothy Kisambira

Mugesera bivugwa ko yakoze ibishoboka byose ngo atoherezwa mu Rwanda amasaha make mbere yo kurizwa Indege, izanwa rye ryahise rihagarikwa n’akanama gashinzwe iby’iyica rubozo mu muryango w’abibumbye.

Kuwa gatanu tariki 20 Mutarama nibwo biteganyijwe ko aka kanama kanzura kuri iki cyemezo cyo kohereza Mugesera mu Rwanda. Agahita azanwa cyangwa bigahinduka.

Ministre Karugarama we akaba yatangaje ko nta yica rubozo Mugesera yahurira naryo mu Rwanda mu gihe yaba azanywe nkuko babiketse.

Karugarama avuga ko Ubutabera mu Rwanda bwavuguruwe kuva mu 2000, yaba ku rwego rwo mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Mugesera arashinjwa kuvuga ijambo ryahamagariraga Abahutu kwica Abatutsi mu 1992. Ibi bikaba byarabaye mu 1994.

Muri iyi nama n’abanyamakuru, Ministre Karugarama akaba kandi yanavuze ko icyemezo cy’urukiko rwa Arusha cyo kugabanyiriza igihano Theoneste Bagosora kuva ku gifungo cya burundu kigashyirwa ku myaka 30 ari agashinyaguro kuri Genocide yakorewe Abatusti mu 1994.

Leon Mugesera akaba afitwe na Police nyuma yo kuva mu bitaro, mu gihe ategereje ko kuwa gatanu mu rukiko azumva ibivugwa n’izo nzobere za Loni mu iyicarubozo.

Leta ya Canada kuwa mbere ikaba yarashimangiye icyifuzo cyayo cy’uko Mugesera yakoherezwa mu Rwanda kubazwa ibyo yahavugiye, bitabaye ibyo ngo byateza ibibazo no kuzindi manza nkizi muri Canada zituma abantu boherezwa mu bihugu byabo kubazwa ibyo bahakoreye mbere yo kuza muri Canada.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ese ubundi Mugesera wowe uri mu maki!Uratinya iki!Uzi ko uri umututsi wahinduje ubwoko; natwe turabizi; na bariya bagushaka i Kigali barabizi;wagiye ukabasobanuri ko kuva muri 1992 uvuga biriya na mbere yaho utari ukiri Mugesera ahubwo witwaga NIGURE. Ukabasobanurira ko wiguraga.u Rwanda mu mateka yarwo ntagihe rutagize IBYIHUTURE(ku ngoma y’abami), IBYITUTSURE(ku ngoma ya Rebulika ya mbere n’iyakabiri). Ntabwo uri uwambere wabaye Nigure, uhinduza ubwoko nta n’ubwo uri uwanyuma, biracyaza!!!Ba NIGURE ni benshi cyane mu Rwanda. Uri umwe muri bo. Bazakumva.Va mu bwihisho umazemwo ubuzima bwawe bwose, ibohoze ujye ahagaragara, niba uri upfa upfe kigabo nk’undi NIGURE witwaga Karamira Froduald.

  • karibu murwakubyaye uzahabwa ubutabera bukwiye wigir ;ubwoba murwanda nituze.

  • icyo umuntu avuga cyose kirarmukurikira nubwo yajya munda yisi (UMUNTU AHITAMO ICYO AVUGA CYANGWA ICYO AVUGA ARIKO NTAHITAMO INGARUKA ZACYO)

  • Maze abita abo bose ngo ni abatutsi nibo baduteza ibibazo byo kwitwa abatutsi bi Rwanda baba badasobanutse kubera izo ngegera. Asyiiiiigariwe!!!!!. kuki muharabika ngaho nabe umututsi simbujije nukuri.

  • Ngaho ngo Bagosora agabanyirizwe ibihano!!!!!!!!!! iri ni ishyano mba ndoga Ngirinshuti wa mugani wa Kideyo. Sha Bagosora yo kagosorwa ibihaha wateguye imperuka koko!!! cyokora nubundi kizaba cyarapfuye keretse nkuwagitera 30ans yakato kuko nta guarante gifite ya 100ans.

Comments are closed.

en_USEnglish