Gakenke: Guverineri yabijeje amashanyarazi ariko amaso yaheze mu kirere
Abaturage bo mu murenge wa Rusasa mu karere ka Gakenke bavuga ko ubuyobozi butita ku kibazo bamaze imyaka ine basaba bahabwa amashanyarazi kandi abanyura hejuru ajyanwa ahandi.
Aya mashanyarazi ava ku rugomero rwa Musarara ruri muri uyu murenge wa Rusasa akabaca hejuru ajyanwa ahandi kandi ngo atari ubushobozi babuze.
Kuva mu 2013 abatuye mu murenge wa Rusasa bafite urugomero rw’amashanyarazi rwubatswe mu murenge wabo ariko amashanyarazi yarwo ntayo babonaho kandi ari bo ba mbere bakwiye kuyakoresha biteza imbere.
Gaspard Rwubaka umwe muri aba baturage avuga ko bakomeje gusaba kenshi ko bahabwa amashanyarazi ntibyagira icyo bitanga.
Ati “Mu mwaka wa 2015 Guverineri Bosenibamwe yaradusuye tumugezaho iki kibazo adusezeranya ko bitarenze 2016 tuzaba twahawe amashanyarazi. Icyo gihe amashyi yarakomwe, ikinimba kirabyinwa, twumvise ko imvugo ya Guverineri igiye kudukura mu icuraburindi ariko ubu nta cyizere cyane ko n’uwadusezeranyije atakiri mu mirimo”.
Rwubaka kandi avuga ko iki kibazo cyagejejwe no kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yasuraga akarere ka Gakenke umwaka ushize wa2016.
Ati “Umwaka ushize iki kibazo nabwo twakigejeje kuri Perezida wa Repubilika abajije impamvu tudahabwa amashanyarazi ubuyobozi bw’akarere buvuga ko kigiye gukemurwa vuba, twabihuza n’igihe Guverineri yavuze tukumva bishoboka, ariko ubu sinakubeshya ikizere cyarayoyotse”.
Undi witwa Hagenimana utuye mu mudugudu wa Buyora we avuga ko yatewe igihombo no kugura ibikoresho azi ko umuriro uri hafi kubageraho.
Nsabimana Eustache Umukozi w’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (EUCL) ishami rya Gakenke avuga ko ibyo kugeza amashanyarazi mu murenge wa Rusasa muri uyu mwaka wa 2017 ntacyo abiziho, ko bitari no muri gahunda bafitanye n’akarere kuko ngo inzira zose bicamo kugira ngo bigerweho nta na kimwe kirakorwa.
Ati : “Ubundi twe tujyana amashanyarazi ahantu hari mu igenamigambi ry’akarere bakagenzura ko hateganijwe kuba hanyura amashanyarazi no kwemeza ko aho hantu hagenewe guturwa. Ariko kugeza ubu nta masezerano dufitanye n’Akarere yo gukwirakwiza amashanyarazi mu murenge wa Rusasa muri uyu mwaka.
Uwimana Catherine Umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko kudashyirwa mu bikorwa kwa gahunda zo gutanga amashanyarazi byatewe nuko hari ubufatanye bagiranye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG) hanyuma iki kigo cyatanga isoko ry’ibikoresho bigatinda kuboneka.
Ati “Abaturage ba Rusasa bihangane rwose ikibazo cyabo turakizi. Umwaka ushize twari dufite umuhigo wo kugeza amashanyarazi mu baturage ku bufatanya na REG ariko ntabwo twabigezeho. Gusa turi gushyiramo imbaraga ku buryo uyu mwaka uzajya gushira hari impinduka zikomeye zakozwe”.
Ubu ngo batangiye kuyageza ku baturage bo mu mirenge ya Mataba ,Muzo, Kamubuga na Coko hakazakurikiraho abo mu mirenge ya Mugunga, Rusasa na Janja.
Asaba abaturage ba Gakenke ko baba bakoresha ubundi buryo bw’amashanyarazi nk’akomoka ku mirasire y’izuba mu gihe atangwa na REG atarabageraho bose.
Emile D– USENGE
UM– USEKE.RW
1 Comment
Oooooh Gakenke!!!!
Comments are closed.