Musanze: Abatishoboye 55 bahawe inka muri gahunda ya Girinka Week
Kuri uyu wa gatatu, mu muhango w’itangizwa ry’icyumweru cya Girinka mu ntara y’Amajyaruguru ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB), igikorwa cyatangiriye mu karere ka Musanze, abatishoboye 55 bo mu mirenge itandukanye y’ako karere bahawe inka n’ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu kuzorora.
Abagenerwabikorwa b’iyi gahunda ni abatoranyijwe bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe bo mu mirenge ya Kinigi, Musanze, Nyange na Cyuve, bakaba banahawe n’imyunyu, ipompo, n’imiti yica uburondwe.
Abahawe izi nka bemeza ko bahawe umusingi w’iterambrere ry’ingo zabo no guhindura imibereho yabo ya buri munsi, bakaba bijeje kuzazitaho kugira ngo zibagirire akamaro ku buryo bazitura izizazivukaho na bagenzi babo bakabona izo borozwa.
Pascasie Nyirabahinde umwe mu bari bamaze guhabwa inka utuye mu mudugudu wa Bukinanyana mu murenge wa Cyuve, aganira n’Umuseke yavuze ko anejejwe cyane n’iyi gahunda yagenewe abatishoboye, akaba abona ari yo nzira ihamye yakuraho burundu abatishoboye mu bukene ndetse ngo n’imibereho mibi ikarangira.
Ati: “Ntiwakumva ibyishimo mfite kuko byansabye, inomero yanjye yatomboye inka iri hafi kubyara! Nabaho pe! Navutse mu 1958 ariko ndabona abazatura u Rwanda mu myaka iri imbere bazabaho neza rwose! Ndi umukene nta n’itungo ryarangwaga iwanjye, si n’ibyo gusa buriya nsigaranye umwana umwe mu rugo nkaba ndera n’abuzukuru banjye batatu b’imfubyi, umwe niwe wiga muri segonderi, umukurikiye ari muri garidiyeni, naho akandi ko karacyari gato gafite imyaka ibiri, ubu amata y’ako kana arabonetse igisigaye ni ukuyitaho nkaha nk’abandi”.
Muri uwo muhango Guverineri w’intara y’Amajyarugure Musabyimana Jean Claude, yasabye abahawe izo nka kuzazitaho uko bashoboye zikabyara nabo bakitura abandi. Ati “kirazira ko iyo nka igurishwa.”
Guverineri yanenze bamwe mu bayobozi baha inka abatazigenewe, ati “ndanenga cyane abayobozi bafite umuco mubi batuma tutagera ku ntego twihaye, aba ni nibo baziha abatazigenewe.”
Akarere ka Musanze gafite umuhigo wo koroza imiryango 836, abamaze kubona kubona inka ni 312, kuri uyu munsi hatanzwe 55, muri zo 30 zatanzwe n’abari barahawe inka mbere mu KWITURA naho 25 zavuye mu ngengo y’imari y’Akarere.
Emile D– USENGE
UM– USEKE.RW