Kanzenze: Kubera kubura amazi abaturage umugezi bawise ‘Nkunganire’
Rubavu – Hafi y’agacentre ka Mizingo mu murenge wa Kanzenze hari akagezi abaturage baho ubu bahimbye ‘Nkunganire’ kuko ngo iyo amazi yabuze ku ivomo rusange bafite amazi yako ariyo bakoresha imirimo yose.
Abaturage bavuga ko bafite ivomo kandi rikunze kubura amazi bikaba ngombwa ko biyambaza uyu mugezi.
Uyu mugezi kandi ngo unafasha abakennye badafite ibiceri byo kujyana ku ivomo rusange mu gihe amazi yaryo ahari.
Umwe mu bo Umuseke wasanze kuri aka kagezi witwa Muhoza ati “uyu mugezi nyine ni ‘Nkunganire’ kuko tudafite amavomo ahagije, ariko tubonya amazi ahagije ntabwo twakoresha aya mazi yawo kuko nawe urabibona ko ari mabi.”
Sylvain Nsabimana Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu avuga ko ikibazo cy’amazi macye mu murenge wa Kanzenze bakizi ariko ko bizeye ko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka hazubakwa amavomo yandi muri uyu murenge.
Ngo bizakorwa mu mushinga witwa BAHIMBA wo gukwirakwiza amazi meza mu baturage nk’uko uyu muyobozi abivuga.
Alain KAGAME
UM– USEKE.RW/Rubavu