Uko dufungura imipaka y’imihanda, tunafungure iy’ikirere– P.Kagame ku by’indege
Perezida Kagame muri iki gitondo amaze gutangiza inama ya kabiri yitwa “Aviation Africa 2017 Conference” i Kigali. Mu ijambo rye yabwiye abayitabiriye bagera kuri 550 bo mu bihugu 58 n’ibigo by’indege 120 ko uko ibihugu bya Africa biri gufungura imipaka yabyo ku butaka ngo bihahirane ari nako bikwiye gufungura iy’ikirere ku bwikorezi bw’indege.
Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda ndetse na Africa biri kubona ubushobozi bushya mu by’indege kandi bitanga ikizere mu iterambere.
Ati “U Rwanda rwateye intambwe yo gushyiraho isoko rifunguye ku bwikorezi bw’indege muri Africa rufungura ikirere cyarwo.”
Perezida Kagame yasabye ko ibyemezo bya Yamoussoukro (Yamoussoukro Decision) byashyirwa mu bikorwa kuko ngo ubu usanga Africa ihujwe cyane n’indi mugabane kurusha uko uhuje hagati yayo mu by’indege.
Ibyamezo bya Yamoussoukro (Cote d’Ivoire) byafashwe mu 1999 n’Abaminisitiri bafite ubwikorezi mu ndege mu nshingano zabo, byasinyweho n’ibihugu 44 bigamije koroshya iby’ubwikorezi mu ndege, guteza imbere ubuhahirane hifashishijwe indege hagati muri Africa ibihugu bifungura imipaka y’ikirere.
Mu 2000 ibi byemezo byashyizweho umukono binemezwa ishyirwa mu ngiro mu nama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma mu nama y’icyahoze ari OUA (ubu ni African Union). Mu 2002 buri gihugu cyari gitegetswe gushyira mu ngiro ibyo byemezo.
Muri iyi nama y’iminsi ibiri iteraniye Perezida Kagame yagize ati “Mu gihe imipaka y’ikirere cy’ibihugu ifunze biragoye ko ubwikorezi mu ndege bukorwa neza, butanga umusaruro kandi bukagenduka.”
Akomeza agira ati “uko turi kurushaho gufungura imipaka mu bwikorezi mu mihanda n’ikoranabuhanga mu karere niko dukwiye kugenza no mu bwikorezi mu kirere.”
Yavuze ko hari ikizere ko vuba umugenzi wo muri Afric atazajya abanza guca mu mujyi wo hanze ya Africa kugira ngo abanze kugera muwundi mujyi wa Africa.
Ndetse ngo birakwiye ko Abanyarwanda n’Abanyafrica bitabira ibyo gutwara indege, gusana izangiritse n’indi mirimo ijyanye n’uru rwego.
Aviation Africa 2017 Conference itegurwa na Times Aerospace Ltd, iyi ibaye ni iya kabiri. Iya mbere yabaye mukwa gatanu 2015 i Dubai ihuza abantu barenga gato 400 barebwa n’iby’indege.
U Rwanda rwatoranyijwe kwakira iyi nama kubera Politiki yarwo yo kuvanaho no koroshya kubona Visa irwinjiramo, kwakira abantu neza, ubukerarugendo, ubwikorezi mu by’indege buhagaze neza n’umutekano nk’uko byatangajwe ubwo byemezwaga ko iyi nama izabera mu Rwanda.
Photos © D S Rubangura/UM– USEKE
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
5 Comments
Nyakubahwa Prezida, mushyizeho politiki yo guca burundu imipaka iri hagati y’abanyarwanda ubwabo, ishingiye ku ivangura, kwironda no kwikubira, ni bwo twaba duteye intambwe y’akataraboneka mu Rwanda, bityo namwe mukazibukwa nk’intwari yubatse amahoro arambye mu Rwanda no muri aka karere.
Ni uburenganzira bwawe kuvuga ibyo ushaka ariko se ibyo bihuriye he n’ibivugwa aha!?
@Gatare, ngo ibyo Mana avuga bihuriye hehe? Ingingo nyamukuru nuko tudashoboye kuvanaho imipaka hagati y’abanyarwanda ubwabo, tutashobora gufasha abanyafrika kuyivanaho hagati yabo, kuko ntawutanga icyo adafite. Ikimenyimenyi, nuko ubuhahirane n’imigenderanire na bimwe mu bihugu duturanye (Burundi, RDC) itifashe neza, kandi na Tanzaniya si shyashya, abo yirukanye turacyarwana no kubafasha kubona imibereho ibereye ikiremwamuntu.
Iby’uyu mwana ukuntu yateye imbere biranshimishije cyane.
Ku rutonde (Classement Mercer) rw’imijyi yoroshya ubuzima bw’abayibamo muri Afrika, Kigali iza ku mwanya wa 54. Isomere inkuru kuri iyi website: http://www.francesoir.fr/actualites-societe-lifestyle/marrakech-en-tete-des-villes-ou-il-fait-bon-vivre-en-afrique, cyangwa kuri iyingiyi: http://www.agenceecofin.com/economie/2502-36183-les-meilleures-villes-africaines-o-il-fait-bon-vivre-en-2016-selon-le-cabinet-mercer
Comments are closed.