Gicumbi: Barasaba kurenganurwa nyuma yo guhagarikirwa inyubako zabo hashize hafi imyaka 2
Mu 2009 inama njyanama y’Umurenge wa Kageyo mu Karere ka Gicumbi yafashe icyemezo cyo gutanga ibibanza ku baturage bashakaga gutura mu midugudu, maze irabitanga abaturage babihawe batangira kubaka, ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi nyuma bwaje gufata icyemezo cyo guhagarika aba baturage ngo kuko ubuyobozi bw’Umurenge butakurikije amategeko mu gutanga ibibanza.
Muri Kanama 2010, aba baturage bahagaritswe kubaka by’agateganyo mu gihe ibikorwa byabo bamwe byari bigeze hagati. Kugeza uyu munsi muri 2012, ntibarongera kwemererwa kubaka ndetse baracyari mu gihirahiro kuko nta mwanzuro urafatwa kandi ibyabo bikomeje kwangirika.
Kanyamugenge Adeline, umukuru w’ubutaka n’imiturire mu karere ka Gicumbi, aganira n’UM– USEKE.COM, yavuze hari ikibazo gikomeye kijyanye n’ubutaka bahaweho ibibanza mu kagali ka Gihembe, bityo kubaha igisubizo byasabye igihe kirekire.
Mu gihe aba baturage imyaka ibyaye hafi ibiri bategereje umwanzuro, bamwe muri bo bari bafashe inguzanyo mu ma banki ngo bubake badutangarije ko iki kibazo kibakomereye cyane, kandi bakimenyesheje inzego z’ubuyobozi nyinshi mu Rwanda, zirimo n’urwego rw’Umuvunyi.
Intandaro yo guhagarikwa kubaka.
Nyuma y’uko Njyanama y’Umurenge wa Kageyo itanze ibibanza muri mutarama 2009, ishuli rikuru rya Byumba (IBP) ryaje kuvuga ko hari abaturage bahawe ibibanza mu mbibi zayo, risaba naryo kurenganurwa.
Akarere kafashe icyemezo cyo kubuza abaturage kubaka muri Nyakanga 2009, mu nama KANYAMUGENGE Adeline, avuga ko bagiranye n’abaturage bahawe ibibanza, ariko ngo hakitabira 13 kuri 39 bahawe ibibanza.
Muri iyi nama ngo abaturage bagaragarijwe amakosa yakozwe kandi ko ubutaka bahawe kubakaho ari ubutaka umujyi ugomba kwagukiraho. Bityo bagaragarizwa ko ntakubaka k’ubutaka bw’umujyi nta byagombwa kandi ko bagomba gutegereza, hagasuzumwa uko ubutaka bwatanzwe.
Kanyamugenge yagaragarije UM– USEKE.COM, ibaruwa ubuyobozi bw’Akarere bwandikiye buri muturage kuwa 27 Nyakanga 2009, bubasaba kutubaka ibibanza kandi ko bitemewe no kubigurisha.
KANYAMUGENGE ati:″Nta mbabazi na gato nabagirira niba bavuga ko bahomba, ngo kuko ibikorwa byabo biri kwangirika. Bubatse badakurikije amabwiriza kandi bari banabibujijwe.″
Kuruhande rw’abaturage, CYIZA Marc, umwe mu bahawe ibibanza, avuga ko niba baratanze amafaranga 100.000 kuri konti y’Akarere kugira ngo bahabwe ibibanza kandi n’Umurenge ukabemerera kubaka, ndetse nyuma bagahabwa n’ibyangombwa n’Akarere bibemerera kubaka bijyanye n’umujyi, ibi babibonamo akarengane.
CYIZA ati:″abafite ibibanza bitari mu mbibi za IPB, nibabareke bubake, hanyuma abandi niba byanze babaguranire ahandi cyangwa babasubize ibyabo, niba atari uko turitabaza ubutabera.″
Ikibazo cy’ubu butaka bwa Gihembe cyaje kubera Akarere ka Gicumbi ingorabahizi.
Mu gutinda gusubiza abaturage ngo bakomeze ibikorwa byo kubaka mu bibanza bahawe, KANYAMUGENGE Adeline avuga ko uretse IPB yaje kuvuga ko ubwo butaka bwahawe abaturage babuhawe n’icyahoze ari umujyi wa Byumba, nyuma MINADEF nayo yaje kuvuga ko ubutaka ari abwayo kuva kera, kandi ko igomba kubusubizwa.
Nyuma ya MINADEF, kandi ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi naryo rivuga ko ubu butaka ari ubwaryo kuko hegeranye n’inkambi ya Gihembe y’impunzi z’abanyekongo.
Haje kwiyongeraho n’abaturage gakondo bavuga ko bahimuwe hagiye gutuzwa impunzi, bityo bagasaba kuhasubizwa cyangwa bakongera bakishyurwa.
Ibi byose bituma n’abahahawe ibibanza ngo bubake, batinda gusubizwa kuko ngo byasabye ko ikibazo gishyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubutaka.
Urwego rw’igihugu mu gusubiza abavuga ko ubutaka ari ubwabo ndetse n’abashaka kubukoresha, bwandikiye Akarere ka Gicumbi bukamenyesha ko ubutaka bwo mu kagari ka Gicumbi ari umutungo bwite wa Leta.
Bityo KANYAMUGENGE akagira ati:″ ibyo bisobanuye ko n’Akarere katabufiteho ubushobozi kandi n’abavuga ko ari ubwabo ntabushobozi na buke babufiteho, ndetse ko nta n’igikorwa bagomba kubukoreraho.″
Ngo haro imyanzuro igiye gushyikirizwa Komite Nyobozi mbere y’uko aba baturage bahagaritse kubaka bamenyeshwa igisubizo.
Photos: Ngenzi T/Umuseke.com
NGENZI Thomas
UM– USEKE.COM
Ibaruwa abaturage bari bahawe ibibanza bandikiye ubuyobozi bw’Akarere bakabimenyesha inzego zitandukanye:
Akarere ka Gicumbi Kageyo, kuwa 31/5/2011
Umurenge wa Kageyo
Akagari ka Gihembe
Nyakubahwa Umuyobozi w’Akarere ka
GICUMBI
Impamvu: Gusaba gukemurirwa ikibazo
Nyakubahwa ,
Tubandikiye tugirango tubiyambaze mubashe kudukemurira ikibazo dufite.
Mu by’ukuri Bwana Muyobozi, turi abantu bahawe ibibanza n’umurenge wa Kageyo, mu mudugudu wa Nyirabadugu na Munini, Akagari ka Gihembe , nk’uko byemejwe n’imyanzuro y’inama njyanama y’Umurenge wa Kageyo muri 2008.
Ibyo bibanza byatangiye gutangwa mu Kwezi kwa mbere 2009, dukurikije amabaruwa benshi mubahawe ibibanza bafite. Nyuma yo gusobanurirwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kageyo ko ibyo bibanza ari iby’umudugudu kandi ko tugomba kubyubaka dukurikije uko amabwiriza agenga kubaka mu mudugudu, ni nako bigaragara mu ibaruwa itwemerera ibibanza ibivuga.
Ubwo rero ibikorwa byaratangiye (Gusiza no gushyiramo foundations). Umukozi w’Akarere witwa Adeline yatumije inama ku Karere turayitabira badusobanurira ko ibibanza twahawe biri mumujyi ko rero tugomba kubaka bijyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi (Executif w’Umurenge nawe yari muri iyo nama).
Ibyo rwose twarabyemeye tumwizeza ko tuzabyubahiriza.Mbere y’ukwezi kwa munani 2009 umukozi w’Akarere witwa Ruzibiza yagiranye inama n’abantu bafite ibibanza ahavuzwe haruguru, yabereye aho ibibanza bihererereye, atwereka igishushanyo mbonera tugomba gukurikiza anadusaba gushaka ibyangombwa byibanze ku Murenge birimo acte de noriete ,icyemezo cy’umutungo n’ibindi.
Ibyangombwa twarabishatse nk’uko twabisabwaga yewe na plan na devis bamwe barabikoresha (Murumva ko ari amafaranga yatangwaga binashyirwa ku karere nk’uko amabaruwa yatanzwe ku Karere abigaragaza kuri bamwe) atubwira ko igisigaye ari ukupimirwa (Gutera bornes) ibindi bigakomeza.
Ubwo dukomeza ibikorwa kugeza ubwo bamwe bazamuye n’amazu.Mu ntangiriro za 2010, uwo Ruzibiza yaje gukora impanuka,Adeline nawe ajya mukiruhuko cyo kubyara ubwo gupimirwa biba bihagaze gutyo.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka igihe cyazaga gupima ubutaka muri Gicumbi,nk’abahawe ubutaka mu buryo bwemewe n’amategeko,abahawe ibibanza bahise babibarurirwa nk’uko biteganywa n’amategeko.
Bikaba bigaragazwa n’impapuro zose icyo kigo gitanga baduhaye batubarurira ubwo butaka. Nta wundi muntu cyangwa ikigo cya Leta/icyigenga cyigeze kiza kubaruza ubwo butaka. Bigaragara ko koko ibyo bibanza twabihawe Akarere nako kabizi.
Nyuma gato haje kuza undi mukozi w’Akarere wari mushya witwa Emile (ubwo hari mu kwezi kwa Munani 2010),ahagarika ibikorwa byose byakorerwaga mu bibanza byose avuga ko hari amakuru avuga ko bimwe muri ibyo bibanza byaba biri mubutaka Leta yahaye Kaminuza ya IPB.Tukibaza, igihe ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka cyazaga kubarura, IPB kuki itabaruje? Ni ukwibagirwa se?Ntiyabimenye se? Emile yasabye ko ibikorwa byakorerwaga muri ibyo bibanza biba bihagaze by’agateganyo, turabyubahiriza ibikorwa turabihagarika.
Nyuma y’aho hagiye hatumizwa inama n’abo bakozi b’Akarere, zikagenda zisubikwa ntitumenyeshwe impamvu,ariko mu Kwezi kwa Cyenda 2010, haje kuba inama yabereye ku bibanza yari yitabiriwe n’abakozi b’Akarere barimo Adeline, Emile na Ruzibiza,abafite ibibanza, n’umunyamakuru wa Radiyo Rwanda ukorera Gicumbi yari ahari kuko ibyavuyemo yanabitangaje kuri Radiyo Rwanda.
Mu kiganiro twagiranye rero cy’amasaha arenze abiri, badusobanuriye impamvu twahagaritswe.Twunguranye ibitekerezo biza kugaragara ko habayemo gutererana abaturage ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere kuko abakozi b’Akarere batashatse gukemura ikibazo bavugaga cyatumye duhagarikwa gukomeza ibikorwa mu gihe cyari cyagenwe.
Inama yarangiye hafashwe umwanzuro ko aba bakozi b’Akarere bagiye gukurikirana ikibazo bitarenze ibyumweru bibiri kikaba cyakemutse.
Nk’uko twari twabyumvikanye (Nk’uko imyanzuro y’inama yasomwe na Emile),mu byagombaga gukorwa harimo:
1. Guhagarika ibikorwa (Ibi byarakozwe)
2. Guhamagaza Ingénieur wapimiye I.P.B akagaragaza imbibe zayo (Kuko nicyo kibazo cyagaragazwaga n’abo bayobozi) cyane ko hari abahawe ibibanza bitagaragara ko bari muri izo mbibe zavugwaga ko ari iza I.P.B.
3. Gukora rapport ya visite no gutanga proposition z’uko byagenda bigashyikirizwa Nyobozi na Njyanama y’Akarere ka GICUMBI.
4. Gukora viabilisation y’aho hantu kugirango abaturage babashe kuhatura neza
5. Kwereka abaturage ibyangombwa byose basabwa kugira ngo bubake.
Ibi byose hari hafashwe umwanzuro ko bigomba kuba byarangiye bitarenze ibyumweru bibiri uhereye igihe inama yabereye.
Twarategereje ,tuributsa ariko ntacyo byatanze. Twabaza Ruzibiza, akatubwira ko dossier ifite Emile,twabaza Emile akakubwira kubaza Adeline, nawe twamubaza akatubwira ngo tubaze Emile na Ruzibiza,ukumva rero ari ukudushyira mu gihirahiro. Bamwe mwaribonaniye Nyakubahwa Muyobozi w’Akarere, mubabwirako ikibazo kigiye gukemuka. Nk’uko mubibona
hashize imyaka irenze ibiri twirukanka inyuma y’iki kibazo,ariko nk’uko bigaragara nta gisubizo byatanze.
Nyakubahwa Muyobozi w’Akarere ka Gicumbi, byatubereye urujijo kuko kugeza iyi saha twaheze mu gihirahiro. Ubu noneho usigaye ujya kureba aba bakozi b’Akarere rimwe na rimwe ntibashake ko muvugana.None ko ibikorwa biri kwangirika kandi nta gisubizo duhabwa, cyane ko turi no mu bihe by’imvura ikabije, ibyangiritse n’ibikomeje kwangirika,bizishyurwa na nde? Ko Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda igamije guha serivisi nziza kandi zihuse abaturage bayo ubu koko aba batekinisiye nibyo bubahiriza?
Twagirango rero tubasabe mutuvuganire tubashe kurenganurwa kuko ubu ibikorwa byacu biragenda byangirika buhoro buhoro Banki zari zaduhaye inguzanyo zirakomeza kubara inyungu,ubu rero tukaba twibaza amaherezo tukayabura.
Ku mugereka w’iyi baruwa murahasanga urutonde rwa bamwe mu bo twabashije kumenya mu bantu bafite icyo kibazo cy’ibibanza:
Murakoze kudukurikiranira iki kibazo.
Imana ibarinde.
Bimenyeshejwe:
* Nyakubahwa Umuvunyi Mukuru w’U Rwanda
KIGALI
* Bwana Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru
MUSANZE
* Bwana Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka GICUMBI
* Bwana Umunyamabanga – Nshingwabikorwa w’Umurenge wa KAGEYO
Urutonde rw’abafite ikibazo cy’ibibanza mu Midugudu ya Nyirabadugu na Munini.
1. SGT Bangladesh (Umupolisi wakoreraga I Gicumbi)
2. A.I.P Martine (Umupolisi wakoreraga ku Murenge wa Kageyo)
3. Cyprien MBISABYIMFURA
4. Egide NDAYISABA
5. Niyonsaba Patrick
6. Ntwali Olivier
7. Habimana Madjid
8. Uwiragiye Raymond
9. Butare Leonard
10. Uwahoze ari Notaire w’Akarere ka Gicumbi muri 2008 (Tutabashije kumenya amazina ye)
11. Umukecuru witwa MUKANZAMBA
12. CYIZA Thaddée
13. Dusabimana Epiphanie
14. Ngiriyongana Safari
15. Hakizimana
16. Rwarakabije J Claude uzwi ku izina rya Gahimba
17. Charles (Ufite Papeterie la Lumiere de Byumba mu mujyi wa Byumba)
18. Mutoni Ukorera ku Murenge wa Kageyo.
19. Mukibi Phocas
20. Kagenza J Marie Vianney
21. Mjomba (umushoferi wa STELLA)
22. Dr Cyprien
N’abandi baruta aba tutabashije kumenya amazina yabo lisiti y’abantu bahawe ibibanza bose iri ku Karere ndetse no ku Murenge wa Kageyo.
0 Comment
MBEGA AKARENGANE!!!!
IMYAKA 2 NTA MWANZURO?????????????
IBINABYO NI UKWIHESHA AGACIRO.
Reka Akarere ka GICUMBI kagende buhoro mu mihigo.ubu se wasohoza ute imihigo wiyemeje abaturage barengana gutya kweli?Ni byo gukurikiranwa kabisa.
akamiro bavuga ko ari amavunja ari ko ibi byo ni agahomamunwa
Nyamara wakumva bavuga ko bakorera abaturage ukaba wagira ngo kenshi ni byo ni ukuri nibisubireho bakemure ibibazo byabo bashinzwe ubu se kokjo kiriya nacyo kizategereze afandi mukuru yagiye iyo za gicumbi!!!!!!
Aba baturage bararenganijwe, baheze mu gihirahiro pe.Ariko ntibitangaje ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bimaze imyaka n’imyaka. Wavuga se ko Nyangezi atakizi? Arakizi ahubwo nta bushake agira mu gukemura ibibazo; bibera mu matiku n’ibindi bafitemo inyungu zabo bwite.
Burya bamwe bubayobozi ntibitaye kugukemura ikibazo cyabaturage.Ubwo se akarere katera imbere gute?AHAAAAAA
Mu byukuri ukurikije uko inkuru yanditse, wakwibaza ikindi gitegerejwe kugira ngo izi ngirwa bayobozi zisezererwe! Kuki badakurwaho? Kuki batubwira ko abayobozi ari twe tubikuriraho, kuki tutemererwa kubakuraho? Ibeshye ugerageze kw’organiza imyigaragambyo! Urahita ushinjwa KWANGISHA ABATURAGE UBUTEGETSI! Nyamara iyo badusobanurira IMIYOBORERE MYIZA, batwumvisha ko ari UBUYOBOZI atari UBUTEGETSI, hazamo TENA bati ni ubutegetsi! BAZIYIRUKANA NIBA MEYA ADATABAYE?? ESE HATEGEREJWE KINDI KI???
yemwe Gicumbi izahora iba iya nyuma muri byose ese urangira ngo nibyo bibazo by’abaturage ba Kageyo gusa reka daaaa Ababarimu ni agahoma munwa iyo urebye muri service zose ntakigenda kwa Nyangezi,si uko atabizi ahubwo nuko abakorera abaturage bene ibyo bose ntacyo yabavugaho kuko bafite byinshi bahuriyeho:inda nini,amasano nibyo bigiye koreka Gicumbi. Nyamara abayobozi bo hejuru batabare amazi atararenga inkombe
Nanjye bahanyihere ikibanza
gicumbi yishyure abaturage kuko amakosa yose ni ay’ubuyobozi bw’akarere ,ndibbaza nimba umurenge wa kageyo ufata ibyemezo ,utarahize imbere ya maya NYANGEZI ,UWARI USHINZWE UBUTAKA MBERE YAVUYEHO YEWE NUBWO ATATINZE MURI GEREZA ARIKO UMWAKA USHOBORA KUBA WARASHIZE, RERO URIYA MUDAMU NTABYO AZI KANDI NTIYISHINGA ABO YASANZE BIZAMUGORA ,bose bagerageza kwirira uhereye kubitwa abatuturaire ba centre de sante nibo bafite imiturirwa bahembwa atageze no kubihumbi 150,000rwf mumurenge ba gitifu nuko ndangije kwigayo bavuga ki IPB DUFITE IKIBANZA I GIHEMBE NATEGEREJE AMAZU NDAHEBA, RWOSE INZEGO Z’UBUYOBOZI ZIKWIYE KUJYA ZIKORERWA MUTATION ,NDETSE NA AUDITE MUMAVURIRO BITUMA HATABAHO KWIRARA , MURAKOZE
nimutabare abanyaGicumbi iterambere ryarabihishe kubera guhorana ubwoba ngo bitanturukaho……abaturage ntibavuga bameze nka bahabutse iyo bikurenze wimukira i KIGALI . NI UG– USENGA ITERAMBERE RIKAZATUGERAHO NKA AHANDI
Comments are closed.