Umugore namenye umugabo we, yimenya abagabo bose – Nyinawumuntu
Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’umugore n’umuryango kuri uyu wa kabiri bahuriye mu nama yo gutegura umunsi mpuzamahanga w’umugore n’ukwezi kwa gatatu kwhariwe by’umwihariko ibikorwa bireba iterambere rye. Umugore witwa Nyinawumuntu ufite umushinga w’ubujyanama yavuze ku bikorwa bye mu kubaka umuryango nyarwanda ushingiye cyane cyane kuri ‘Mutima w’urugo’.
Jackline Kamanzi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’abagore avuga ko uyu mwaka mu kwezi kwahariwe umugore bazibanda cyane ku kureba ibyiza byagezweho, bakibanda ku kubisigasira banatekereza gutera intambwe igana imbere.
Minisiteri y’iterambere ry’umuryango, Inama y’igihugu y’abagore n’Abafatanyibikorwa mu gutegura uku kwezi n’umunsi wa tariki 08 Werurwe by’umwihariko, baganiriye cyane ku bikorwa bateganya gukora n’umusaruro uzabivamo.
Umwe mu bafatanyibikorwa witwa Donatille Mukasekuru (bita Nyinawumuntu) washinze ikigo kita ku kurwanya no gukumira amakimbirane yo mu ngo kitwa “MPORE MUTIMA W’URUGO” yabwiye Umuseke ko iterambere ry’umuryango ryose rishingira ku mugore utuje.
Nyinawumuntu avuga ko abanyarwanda ari abahanga cyane kuko bise umugore ‘Umutima w’Urugo’ batarebye gusa akamaro ke mu rugo ahubwo banarebye ko n’umuntu ukiri mu nda ya nyina bamenya ko ari muzima igihe umutima we uterera mu nda ya nyina.
Umutima w’urugo rero ngo ugomba kuba utuje uri mu gitereko kugira ngo uhe ubuzima urugo. Umutima udatuje ntube no mu gitereko ngo impamvu zabyo zashakirwa mu muryango.
Nyinawumuntu ati “Hari igihe ushaka umugore ariko yaravukiye mu muryango utuma umutima we utaba mu gitereko, ibyo rero biraza bikagera no ku rugo rwe.
Twe rero iyo tugiye gutegura umugore duhera mu mavuko ye kugeza uyu munsi, mu gihe abandi bategura ibishyingiranwa. Hari umukobwa ugeza imyaka 30 ariko umutima we ari nk’uw’umwana w’uruhinja, icyo tumufasha rero ni ukugira umutima muzima mbere yo gushaka.”
Nyinawumuntu avuga ko niba umugore ari umutima w’urugo umugabo akaba ari umutwe warwo, mu gihe umutima urwaye umutwe uzamererwa nabi, ntibubake. Ariko mugihe umutima utuje n’umutwe uzakora neza bagere ku iterambere.
Ubwicanyi mu ngo busobanuye iki?
Nyinawumuntu avuga ko nta wica umuntu atabivuze mbere, avuga ko mu gihe umugabo abaye umuriro, umugore nawe akaba imbagara uwo muriro uzarushaho kwaka ugashyira ku bikorwa nk’ubwicanyi.
Ati “Icyo twigisha umugore ni ukumenya umugabo we, ntabwo umugore akwiye kumenya abagabo bose. Amenye umugabo we niba yishimye cyangwa niba arakaye kandi ibyo Imana yahaye umugore kubimenya.
Ariko se niba umutima wawe utari mu gitereko uzabimenya? Ni byiza ko abagore twumva ko dukwiye kuba abanyamahoro, niba umugabo ari umutwe nawe wikumva ko uri umutwe, wowe ba umutima w’urugo utuze. Umugabo ntabwo ashobora kunaniranwa n’umugore woroshya.”
Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore tariki 08 Werurwe bizaba ku nzego z’Umurenge mu gihugu hose, ku rwego rw’igihugu bibere mu mudugudu wa Vunga Akagari ka Hinga, Umurenge wa Shyira, mu Karere Ka Nyabihu, Iburengerazuba, ku nsanganyamatsiko igira iti “Munyarwandakazi , komeza usigasire Agaciro wasubijwe”
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
18 Comments
Yooo, Nyinawumuntu ndamwibutse mwitorero rya societe civile
Uyu Nyinawumuntu arasobanutse pe!
Iyo bishoboka akajya azenguruka igihugu cyose yigisha aba mama uko bakagombye kwitwara.Muirakoze.
Noneho ndumva uyu mudamu ibitekerezo bye birimwo ubuhanga bwo kurwego rwohejuru.
Ariko rwose!
Abagabobo twe tuzamenya gucabugifi ryari? Harya buriya umutwe n’umutima bikoranabite ubundi?
Bagabo b’iRwanda,Natwe, Nimucyo duhe agaciro imitima yacu(Bamutima w’urugo).
Mbega umubyeyi mwiza. ibitekerezo by’uyu mubyeyi bitumye nibuka ikiganiro nabonye kuri TV10 cya Minister w’umuryango n’iterambere ry’abagore. Nsanze uyu mubyeyi yamubera umusimbura mwiza. Uziko iyo aba avuga, usanga nta kindi aba agambiriye usibye kwatsa umuriro hagati y’abashakanye. Ubundi ibintu biroroshye : Abanyarwanda bose turangana imbere y’amategeko. Aliko iyo uri mu muhanda ugahura na convoy ya Nyakubahwa Umukuru w’igihugu, imodoka zose zirahagarara nyine kuko ari Umutwari w’abanyarwanda. So, n’urugo rugomba kugira Umutware nubwo bwose abarugize baringaniye imbere y’amategeko. Gusa, uwo mutware ntagomba kuba Intare. Agomba kujya inama nabo bafatanije urugo. Naho ubundi, abayobozi nibaturinde kwirirwa batora amategeko usanga nta handi atuganisha usibye guhembera amakimbirane mu bashakanye. Jye iyo ndeba aho uburinganire bugeze, abagabo bamaze gutera intambwe ikomeye mu guha agaciro abagore babo nemera ko bamaze igihe kirekire barambuwe. Ahasigaye nibarebe ku bagore kuko nsigaye mbona target yabo ari ugushyira abagabo aho bari barabashyize kandi rimwe na rimwe ubuyobozi burimo kubibafasha yenda butabigambiriye. Mureke twisuzume
Umugabo ni myugariro ntabwo ari umutwe wurugo mu kinyarwanda.
Umugore w umunyamahanga duturanye yigeze kumbwira ari”Umugabo n umutwe w urugo, umugore akaba ijosi.” Ij
Umugore w umunyamahanga duturanye yigeze kumbwira ari”Umugabo n umutwe w urugo, umugore akaba ijosi.” Ijosi niryo rihindukiza aho umutwe ushaka kwerekeza.
ndabyemeye.
Uyu atandukanye n’uherutse kunenga abagore(umuminisitiri) wakanguriye abagore guhangana n’abagabo.Nakwasa urushyi, ntukabyihanganire. Mu BURUSIYA HO ni agahomamunwa. Jye si ndikumwe nabo ariko, twarabasize: Baherutse gutora itegeko riha umugabo uburenganzira bwo guceka umugorewe igihe abonye ko ari ngombwa. Ariko ngo ntamukomeretse. Ibaze nawe ra, none se igikomere ni ikivusha amaraso gusa? Icyo ku mutima? Ipfunira se yo ntibabaza?Imibyimba ku matama? NTIBIZAGERE I RWANDA. Gusa uyu mama NYINAWUMUNTU afashwe maze agire n’abamwunganira maze bagire ikigo gikomeye kizajya GIKORESHA IBIGANIRO KU BASHAKANYE n’abitegura kurushinga kandi bamwishyure.NZI KO INGO NYINSHI CYANE MURI KIGALI ZIKUNDA BENE IBI BIGANIRO IYO BYATEGUWE NEZA.
Dear, twaratangiye ujye ubayobora dukorera Kibagabaga hafi y’ibitaro. murakoze
Uyu Nyinawumuntu rwose arasobanutse, anafite ibitekerezo bizima kandi byubaka. Umugore w’umunyarwandakazi namenye neza ko ari mutima w’urugo, kandi ko mu rugo umugabo we afatwa nka mugenzi we basezeranye kubana mu mahoro no mu bwubahane. Umugore mu rugo akwiye kwiyoroshya, umugabo mu rugo nawe akumva ko atagomba kwikakaza. Ni ngombwa ko umugabo n’umugore mu rugo bajya inama kandi umugore akazirikana ko umugabo ariwe mutware w’urugo nubwo bwose itegeko riherutse gutorwa n’Abadepite ku byerekeye umutware w’urugo ryateye urujijo mu muryango.
Abagore bamwe basigaye bishingikiriza amatgeko ugasanga barimo barisenyera. Burya nta Tegeko rya Leta ryasimbura ubwumvikane n’ubwubahane mu rugo. Umugabo n’umugore nibo ba mbere bishyiriraho imibanire yabo inoze kandi bakayubahiriza, ntabwo ari Itegeko rya Leta rizaza kugena imibanire yabo, iryo tegeko riza iyo iyo mibanire yabananiye, naho iyo bibaniye neza bashingiye ku bwumvikane bwabo iryo Tegeko ntacyo riba rivuze mu by’ukuri.
Abagore rero b’abanyarwandakazi njye nabashishikariza kurushaho kwiyumva mu mibanire myiza n’abagabo babo bashingiye ku muco nyarwanda no ku ndahiro baba baragiranye hagati yabo bajya kurushinga, kuruta uko bakwiyumva mu mategeko usanga rimwe na rimwe adashobora kububakira urukundo.
Uyu mudamu ndabona afite ibitekerezo byubaka.
Umutwe wumugore numugabo we, umutwe wumugabo ni Kiristo, umutwe wa Kiristo ni Imana, niko bibiriya itubwira mugitabo cyambere cya abakorinto.
Mugabo ukunde umugore wawe nkuko Kiristo yakunze itorero, mugore ugandukire umugabo wawe nkuko ugandukira Kiristo.
Bibiriya mugitabo ki itangiriro : Imana ibwira Inzoka iti : Nshyize urwango hati yawe nurubyaro rwuyu mugore, nagutanga azakumena umutwe, nawe numutanga umurume agatsintsino.
Imana Ibwira umugore Iti: Umubabaro wawe uzagwira igihe cyokubyara, uzabyara ubabaye kandi kwifuza kwawe kuzaherera kumugabo wawe.
Imana Ibwira umugabo Iti: Ubutaka buravumwe kubwawe, buguhindukiye ibitovu, uzarya uruko wiyushye icyuya.
Aha niho ibibazo byumuryango bishingiye.
Abagabo ntibashaka gutunga urugo bonyine, bacyeneye ko nabagore bahaguruka bakajya gushaka ibibasha gutunga urugo, ariko byagera mumirimo yo murugo abagabo ntibashake gufasha abagore babo izo nshingano,ubwo ibibazo bikaba biravutse.ninaho abanyamategeko bahera bagira bati mwese murugo murangana.
Ikindi umugabo akwiye kuba afite umutwe nibwo yabasha gukora neza ibyo ashinzwe, kandi umutwe w’umugabo ni Kirisito.
Ikindi umugabo asabwe gukunda umugore we, umugore asabwa kugandukira umugabo we.
Iyaba Nyinawumuntu yari azi umubare w’abagore bagizwe icyo bari cyo no kumenya neza abagabo batari ababo muri iki gihugu, yarira agahogora. Umugore akaba ari umuyobozi wirirwa yamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina na ruswa y’igitsina, nyamara abamuzi neza bakubwira ko yagizwe icyo ari icyo n’ikindi kitari ubwonko bwe. Nta zina ryacyo mvuze muramenye.
@Akumiro we ibyo uvuze ni ukuri. Ntabwo ari ugusebanya cyangwa gupfobya, ariko rwose biravugwa ko hari abagore bazwi muri iki gihugu bari mu myanya myiza y’ubuyobozi ndetse no mu Nteko, atari ukubera ubuhanga bafite barusha abandi, ahubwo ari ukubera ko bitaye ku bagabo b’abandi kuruta uko bitaye ku bagabo babo bwite. Birababaje.
Akumiro na Gafuku, ibyo muvuze ni ukuri kwambaye ubusa.Hanze aha ibintu byaracitse ni uko bitavugwa n’uwagerageza yarara hahandi Hari abagore bamwe, kugirango babone imyanya ikomeye (ubuminisitiri, ubusenateri, ubudepite, Abacamanza, abayobozi b’ibigo) bagomba gufata neza abagabo b’abandi bagore bagenzi babo maze imyanya ikaboneka.
Si uko bitazwi ahubwo ni uko turi abahanga bo guceceka ibintu bimwe na bimwe kugirango umuntu abone ko bwacya kabiri no kugirango umuntu atiteranya naho ubundi ibintu byaracitse.
Uyu mudamu NYINAWUMUNTU niba ariintwari nagerageze ahagurukire iki kibazo kuko kirakomenye.
Hari na famille esperence yahanzwe na soeur Immaculee irafasha cyane ku buryo igorora imyumvire abadamu benshi bari hafi gusenya bikarangira bisubiranye urukundo rukagaruka bagatanga ubuhamya. N’abagabo bakibutswa uko bitwara kubo bashakanye ni ibitangaza pe turamukunda yaramfashije cyane
Umuntu wese wifuza ko tumufasha we ubwe cyangwa uwo azi rwose yaza tukamufasha imiryango ikaba ijuru rito.Uvuye hanze ananiwe akakirwa neza n’uwo ahasanze urugo rukaba igicumbi cy’ibyishimo n’ituze.
Comments are closed.