Digiqole ad

Mu guca ruswa, bahiige ‘ibifi binini kurusha uduto’ – Christine Lagarde

 Mu guca ruswa, bahiige ‘ibifi binini kurusha uduto’ – Christine Lagarde

Mu mpera z’ukwezi gushize Christine Lagarde uyobora ikigega cy’imari ku Isi (FMI) yasuye Africa, ajya mu bihugu bya Centrafrique, Uganda n’Ibirwa bya Maurice. Ni umugore uvuga rikijyana mu bukungu bw’isi, mu ngendo ze areba akanashishikariza ibihugu guhagurukira kuzamura ubukungu bwabyo n’imibereho y’ababituye. Ruswa ni kimwe mu byo yabwiye JeuneAfrique ko kigomba guhagurukirwa cyane mu bakomeye kurusha mu boroheje.

Christine Lagarde uyoobora ikigo FMI avuga ko gukomeza guheza umugore inyuma isi ibihomberamo cyane
Christine Lagarde uyoobora ikigo FMI avuga ko gukomeza guheza umugore inyuma isi ibihomberamo cyane

Yavuze kandi ko ruswa ari kimwe mu byongera ubusumbane mu bukungu mu bantu, kandi ko kwima ijambo abagore mu gufata ibyemezo biri mu byica iterambere.

Christine Lagarde ubusanzwe wize amategeko akaba n’umuhanga mu by’ubukungu yavuze ko ubukungu bw’isi ubu hari ibimenyetso ko bwazahutse ugereranyije no mu myaka micye ishize kandi ko imyaka nka 10 ishize itanga ikizere kuko ngo hari nk’ibihugu 10 bya Africa byagize izamuka ry’ubukungu ryo ku rwego rw’isi ku kigero kiri hagati ya 8 na 10% buri mwaka.

Gusa avuga ko bigikomeye ku bihugu nka Zimbabwe na Centrafrique  bikinaniwe no kwishyura imyenda n’ubukungu bwabyo bwifashe nabi. Avuga ko FMI ikomeje kubifasha ibiha ubufasha buri tekiniki.

Christine Lagarde yatangaje ko nubwo hari ibihugu byinshi bifite imyenda ariko bitari mu kigero giteye inkeke mu kwishyura. Avuga ko mu 2010 urutonde rw’ibihugu bishobora kutabasha kwishyura imyenda rwari hasi ku bihugu bya Africa, ariko ngo ubu byarahindutse nubwo imibare ikiri hasi mu bihugu bitari kubasha kwishyura.

Ikigero kiza ngo igihugu cyagipimiraho ni ingano y’imyenda ugereranyije n’umusaruro mbumbe w’igihugu.

 

Ruswa irebwe cyane ‘mu bifi binini’

Lagarde avuga ko ruswa ari icyorezo kiri hose ku isi no mu bihugu bikize. Ariko ati “Gusa mu bihugu bimwe ni ikintu kimunga bikomeye ubukungu n’imibereho ya rubanda.

Ni gute wumva ko urubyiruko cyangwa imishinga ikiri mito yishyura imisoro kandi igakorera mu mucyo mu gihe iruhande rwabo babona abantu banakomeye bayinyereza kandi ntibabihanirwe”

Lagarde avuga ko mu rugamba rwo kurwanya ruswa ibihugu byarebera nko k’Ubushinwa aho bashyize cyane imbaraga mu guhiga ‘ingwe’ kurusha ‘isazi’{ibifi binini n’udufi duto mu bya ruswa}.

Mu cyumweru gishize mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda habaye inama nyunguranabitekerezo yahuje inzego zinyuranye mu kurwanya ruswa, aho banenze ko igikurikiranwa mu bayitanga n’abayirya boroheje kurusha mu bakomeye kubera icyuho mu mategeko.

Ngo no mu kuzamura ubukungu abantu bo hasi cyane nibo bakwiye kwitabwaho cyane ko aribo batuma ubukungu buzamuka kuko aribo bagura ari benshi. Nubwo ngo mu bukungu umurongo udahora ugororotse uko abivuga.

Lagarde avuga ko mu bushakashatsi bukorwa na FMI basanze ubusumbane bukabije bubangamira iterambere rirambye.

Kuri we kandi ngo ‘uko umugore utarize, ukennye kandi udahabwa ijambo agahezwa inyuma mu by’imari niko ubukungu bw’isi bukomeza kudindira.

Ati “Kuki twakomeza gusiga inyuma abarenga 1/2 cy’abatuye isi tukiyambura ayo mahirwe yo kongera umugati duhuriraho?”

Avuga ku buyobozi bushya muri USA, Christine Lagarde yatangaje ko Perezida w’igihugu ashobora gushyira imbere cyane iterambere ry’igihugu cye {Politiki ya ‘America first’ ya Trump} ariko atakwibagirwa ko afite inyungu nyinshi mu kuba isi yagira ubukungu buhagaze neza.

Lagarde avuga ko hari ikizere ko ubukungu bw’isi buza gukomeza kuzahuka, FMI nayo ngo izakomeza akazi kayo ko; Kugenzura, Kuguriza no Gufasha ibihugu biyirimo kuzamura ubukungu bwabyo.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ntabwo tumwemera kukwarumufaransakazi.

Comments are closed.

en_USEnglish