Digiqole ad

Wari uzi iby’igitangaza by’i Gahini? Urukuta rwarasenyutse rurongera rurisana

 Wari uzi iby’igitangaza by’i Gahini? Urukuta rwarasenyutse rurongera rurisana

Byabaye kuwa kabiri tariki 20 Mata 2004 hagati ya saa moya za mugitondo kugeza saa tanu z’amanywa nk’uko abaho babyemeza. Ngo byari mu gihe itorero ry’Abangirikani mu Rwanda cyane i Gahini ryarimo ibibazo bishingiye ku macakubiri. Ibyabaye ngo ni igitangaza n’ubutumwa Imana yashakaga gutanga nk’uko byemezwa na Musenyeri Alexis Birindabagabo.

Iyi nzu niyo ifite urukuta rwasadutse rukongera rukisana
Iyi nzu niyo ifite urukuta rwasadutse rukongera rukisana

I Gahini harazwi cyane mu Rwanda no mu karere, hazwi ko ngo havuye ububyutse ahagana mu 1930 bukwira akarere ka Africa y’Iburasirazuba n’ahandi ku isi abantu benshi ngo bemera kwicuza ibyaha no kwakira Yesu Kristo nk’umwami wabo.

Mu 2004 ngo hari amacakubiri ashingiye ku kurwanya umushumba Musenyeri Birindabagabo.

Kuwa kabiri mu gitondo tariki 20 Mata 2004 i Gahini ubwo abantu bariho basengera muri imwe mu nyubako z’idini umuntu yarinjiye ababwira ko basohoka kuko urukuta ruri gusenyuka.

Bose ngo barasohotse barebye babona urukuta rwiyashije mo kabiri rutandukanaho 5cm kuva ku musingi kugera ku gisenge, ariko ntirwagwa. Gusa imbere mu nzu ho iki kibazo ntikigaragare.

Ngo bahise bahamagara uwitwa Jean Pierre Bugenimana wari ushinzwe iby’ubwubatsi muri Diyosezi ngo arebe ikibazo atangire kureba n’uko uru rukuta rwongera kwegeranywa inzu yose idashyizwe hasi.

Bigeze nka saa tanu z’amanywa abantu batangajwe no gusanga urukuta rwongeye kwegerana rufatana neza nk’ahantu hatagize ikintu na kimwe haba.

Mariane Kajuga, ubu afite imyaka 95, iki gitangaza cyo mu 2004 ngo si icyo yabwiwe yarakiboneye ubwe, kimwe ngo n’abandi benshi.

Yabwiye Umuseke ati “Byabaye ku manywa y’ihangu abantu bose bareba. Twabonye ko ari Imana yohereje ubutumwa buduhumuriza ku bibazo byari byugarije itorero.”

Musenyeri Alexis Birindabagabo wa Diyosezi ya Gahini yavuze ko ibi babyiboneye n’amaso yabo.

Ati “Mu kwezi kwa 11 (2004) nibwo nasobanukiwe icyo Imana yatubwiraga cyaramaze kuba. Imana yaratubwiraga ngo ‘mugiye kugaragara nk’itorero risadutse urebera hanze ariko nimuhumure imbere muri bazima.’

Ikindi ni uko Imana yavugaga ngo mu gihe abantu bazaba bibaza uko ibya Gahini bigiye kugenda, icyo gihe nibwo ibyanyu nzaba ngiyekubirangiza nk’Imana yanyu.”

Kuri uru rukuta ubu hafatwa nk’urwibutso rw’ibyabaye icyo gihe.

Aha i Gahini kandi usibye uru rukuta hari n’iyo bita “inzu y’ubumwe” iranga ubumwe bw’abagize iri torero nyuma y’ibihe byo gucikamo kabiri byabayeho, hakaba ahantu ho gutera igikumwe ushimangira ko utazava kuri Yesu.

Mariane Kajuga iby'iki gikuta ntabwo ari ibyo yabwiwe ngo yarabyiboneye
Mariane Kajuga iby’iki gikuta ntabwo ari ibyo yabwiwe ngo yarabyiboneye

 

Uyobora Abangirikani ku isi ububyutse bwe bukomoka i Gahini

Ububyutse bwaturutse i Gahini mu 1936 bwahinduye benshi kugeza no kuri Musenyeri Justin Portal Welby wa Canterbury ari nawe muyobozi w’itorero ry’Abangilikani mu Bwongereza, akanaba umuyobozi w’icyubahiro w’iri torero ku rwego rw’isi.

Justin Welby wari i Gahini mu mpera z’icyumweru gishize, ngo ubwo yari umusore w’imyaka 18 yigisha nk’umukorerabushake muri Kenya yaganiriye n’umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Kiburu amubwira iby’ububyutse bwakomotse i Gahini bugakwira akarere kose ka Africa.

Justin Welby avuga ko icyo gihe hari mu 1975 kandi atari azi Yesu, ariko amaze kumva ubwo butumwa bwakomotse i Gahini tariki 12 Ukwakira 1975 yakiriye Yesu arahinduka. Atangira urugendo rwo kuba umukristu agenda azamuka kugeza na tariki 2 Gashyantare 2013 bamugize umuyobozi wa Diyosezi ya Canterbury n’umuyobozi w’Abangilikani ku Isi.

Musenyeri Justin Welby i Gahini yatangaje ko bashima Imana ku bw’ububyutse bw’itorero muri Africa y’Iburasirazuba bwatangiriye i Gahini, kandi ubu hakaba ari ahantu hateye imbere ndetse bikomeza mu nzego z’ubuzima, uburezi no guteza imbere abantu mu buryo bunyuranye.

Musenyeri Justin Welby yavuze ko ahantu nk’aha hafite amateka nk’aya abantu bakwiye kuhamenya bakahakorera ingendo-nyobokamana.

Ati “Ni ibintu nzajya mvugaho n’ahandi ku isi, ningera no mu Bwongereza nzabyandikaho kandi njye mbigarukaho ntanga inyigisho.”

Aha i Gahini hari ahantu ho gutera igikumwe ushimangira ko utazava kuri Yesu Kristu
Aha i Gahini hari ahantu ho gutera igikumwe ushimangira ko utazava kuri Yesu Kristu
Abayobozi mu idini aha bariho batera igikumwe aha hantu nabo
Abayobozi mu idini aha bariho batera igikumwe aha hantu nabo
Archbishop Welby wa Canterbury week end ishize yari i Gahini, yemeza ko azahamya iby'amateka yaho
Archbishop Welby wa Canterbury week end ishize yari i Gahini, yemeza ko azahamya iby’amateka yaho
Abayobozi binjira ngo basure inzu yamanukiyemo imbaraga z'umwuka wera zigakwira abari bahari bose bakihana nyabyo ububyutse bw'i Gahini bugakwira hose
Abayobozi binjira ngo basure inzu yamanukiyemo imbaraga z’umwuka wera zigakwira abari bahari bose bakihana nyabyo ububyutse bw’i Gahini bugakwira hose muri Africa y’Iburasirazuba
Uru rukuta ubu rwitwa urw'ibitangaza kandi ruriho ikimenyetso cy'ibyahabaye
Uru rukuta ubu rwitwa urw’ibitangaza kandi ruriho ikimenyetso cy’ibyahabaye

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

25 Comments

  • muzabeshye abahinde! ahubwo akarere kabyumve gafunge urwo rusengero, rwubatswe nabi cg rurashaje , rutazagwira abantu.

  • AMEN

  • Bagiye mu barozi ngo barusature babone uko babeshya abantu ngo ni ibitangaza by’Imana kugira ngo babone ababayoboka. Imana ntikeneye gukora ibitangaza ngo yemeze uwo yaremye.

    • That’s true Kaleb !

    • Urashya warura iki kaleb we? Imana irakora kandi uko yahoze kera na n’ubu niko iri!
      Niba wemera imbaraga za Satani, kuki utemera imbaraga z’Imana? Desole!

      • Umuhamya. Aho wita cyera ni ryari?? Ariko mukunda byacitse, ukuntu muvuga Imana wagirango ni nka robo, iri ahantu umuntu agenda agafata agakoresha ibyo yishakiye. Nk’ubwo iyo uvuga ngo Imana irakora, uba wunva ibyo uvuga?

        Mukore ibibareba kandi mubikorane urukundo kandi neza, naho iby’Imana byo mubireke ntamana mbonye ahongaho.

        Ibitangaza byo nibyinshi murwanda. Umuntu azi aho imbere yo kwa Rubangura utuzu twari duhari,kugeza ejo bundi ahangaha, Hanyuma akareba ni yo City Tower ihateretse, hari ubwo yapfa kwemera uburyo byubatswe mugihe kingana urwara usibye kumubwira tuti” Ni igitangaza”

        Murekere aho gushakira imana mubitangaza bya ntakigenda kuko n’abantu barabikora kandi bikomeye kurenza ibyo mwitirira Imana.

        Amen

        • Umwana utagera mu bandi, aba azi ko nyina ariwe uteka neza. Jya wubaha Imana

  • mujye mwemera hahirwa abemera batarabona ariko noneho bo baranabonye amen

  • None se urukuta rwarasadutse, maze aho rusadukiye hitera igishahuro cya ciment aho kwasama? Ko amatafari yubatse urukuta ruvugwa ko rwasadutse adasa n’ayubatse urw’ubungubu se? amwe aratukura cyane kandi afite ibara rimwe, andi afite amabara menshi aranakomeye kurushaho urebesheje ijisho. Ko aya mbere yari akoteye neza, ay’urusengero rw’ubu ukaba ubona atari ko bimeze? Finissage y’urukuta ruri ku ifoto, kuri faitiere, itandukanye n’iy’ubungubu.

    Ubundi urukuta rusadukira muri joints z’amatafari iyo ari ahiye. Ariko kuvuga ngo n’amatafari yariyashije, arongera araterana, kandi urukuta bigaragara ko rwubakishijwe itafari n’igice (epaisseur), ibi ni wari uzi ko rwose!

    Biragaragara ko ruriya rukuta rwubatswe bundi bushyashya, hanakoreshejwe amatafari atandukanye n’aya mbere.

    Reka yenda twemere ko Musenyeri Birindabagabo n’itorero babonye ikimenyetso cy’uko abamurwanya barwanya Imana. Isomo yavanyemo ni irihe se? ko mbona n’ubundi agikora nk’umunyapolitiki weruye.

    • YES

  • Ariya matafari ya 20.04. 2004 batwereka, n’umututu wayo, biragara ko ari ashushanyije atari urukuta nyirizina. Ariko wakwibaza niba yari yubatse panderesi gusa nk’uko bayashushanyije. Byaba bisobanura ko yari amomekano, kuba yakwiyasa ntibigere imbere icyo gihe nta gitangaza cyaba kirimo.

  • Ukubeshya.com! Nta bitangaza byaba I Gahini!!

  • ariko abantu bagomba kuba bafite ibibazo mu mutwe? ngo IBITANGAZA bya YEZU? ninde wababwiye se ki ari YEZU? kuki bitaba ibitangaza bya SHITANI? AMAGINI? ntimukabeshye

  • ariko kuki abantu bibwira ko turi ibicucu? ngo habaye ibitangaza? ntabyo.Ni shitani cg se inzu ikaba ishaje

  • Habuze umuntu n’umwe ufata amafoto y’ibyabaye icyo gihe, ngo babe ari yo batwereka aho kuduha igishushanyo cy’urwibutso? Nimushyire imbere ukuri, urukundo, ubutabera n’imbabazi, naho ibitangaza byo turabihorana. Kuba turyama tukabyuka turi bazima byonyine birahagije.

  • ubwose bari kubifotora gute kandi batari baziko birongera kwisana naho guhakana ko Imana yabikora ukavuga ko ari Shitani byo birantangaza aho umuntu yizera shitani kuruta Imana ikindi cyo kwibaza iyo umuntu avuze ngo Imana ntikeneye gukora ibitangaza aba ashatse kuvuga ko Imana ntaho ihuriye n’ibitangaza nyamara bibiliya yuzuye ibitangaza Imana yakoze yewe no mu mpano Yesu yasigiye itorero harimo no gukora ibitangaza

    • Ibyo uvuze nukuri. Niba ari gahunda ya shitani guhabura abantu ko Imana itakora ibitangaza ahubwo buri kibaye bakitirira shitani byaranyobeye. Bantu mujye mwemera nimutemera nabwo nubushake bwanyu ariko ntimugahite musingiza shitani ko ariyo yabikoze aho gukorwa n’Imana.

  • Ndizera ko na Archbishop Welby wa Canterbury biriya bamubwiye atabyemeye kuko ni umuntu ujijutse kandi uzi gusesengura bihagije.

  • aba escro kweli bihaye IMANA

  • thank you lord for your miracles in gahini

  • Benedata Imana ukora ibitangaza, utabyemera ubwo ntabwo ayemera,

    Cyakora uko umuntu atekereza bigaragaza imwemerere ye, cyakora nanone nibyiza kugira amakenga, nimusenge Imana ibahishurire pe.

    Icyo njyewe mbona nuko Imana ishobora kubikora kugirango akakanya mube muri kubihakana kuko ibyo yavuze muri bibiliya bizaranga iminsi yanyuma nibi birimo , byo kugira impaka cyane.

    Rero buriwese yimenye kuko ntawamenya agakiza kamugenzi wee.
    Turinde amazama yacu

    • Nkundibiza,

      Bibiriya ntikwiye kukubera imbago zo gutekereza kwawe. Icya mbere, Umuntu yabayeho mbere ya bibiliya, kandi yasabanaga n’Imana. Icya kabiri, bibiliya ikubiyemo ibitekerezo by’abantu nkawe. Mu gushakisha ukuri tujye dutekerereza mu isanzure rigari .

  • ayiiii Mana ukwiye gusanga aba bantu batazi ko ukora ibitangaza ndagirango mbwire aba bahakana imbaraga z’Imana bakemera imbaraga z’abantu ko Imana ikora ibirenze ibyo mwibwira. hahhhhh nawe wiyise Apotre kwiri?

  • kweri?

  • Mbere yo guhakana imbaraga z’Imana ikora ibitangaza ajya abanza yirebe uko ateye n’uburyo abaho, ahumeka …. maze atekereze neza niba mu kuba aremye atyo yaba ari Imana yabikoze. Byose Ku mana birashobika.

Comments are closed.

en_USEnglish