Digiqole ad

P. Kagame na Vice-Perezida w’Ubuhinde baganiriye ku mishinga y’iterambere

 P. Kagame na Vice-Perezida w’Ubuhinde baganiriye ku mishinga y’iterambere

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, Perezida Paul Kagame yakiriye Vice-Perezida w’Ubuhinde Hamid Ansari uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda, abayobozi bombi baganiriye ku mishinga inyuranye y’iterambere n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Paul Kagame, Vice-Perezida Ansari, na Perezida wa Sena Bernard Makuza bafata ifoto y'urwibutso.
Perezida Paul Kagame, Vice-Perezida Ansari, na Perezida wa Sena Bernard Makuza bafata ifoto y’urwibutso.

Inama yabaye mu muhezo hagati ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Vice-Perezida w’Ubuhinde Hamid Ansari yamaze iminota nka 30.

Nyuma y’iyi nama, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga Claude NIKOBISANZWE yabwiye itangazamakuru ko abayobozi bombi baganiriye ku mishinga inyuranye y’iterambere, ndetse no gukomeza umubano hagati y’ibihugu byombi.

NIKOBISANZWE ati “Vice-Perezida w’Ubuhinde n’abaje bamuherekeje, baje kuganira ku mubano w’u Rwanda n’Ubuhinde, n’ukuntu twateza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.”

Vice-Perezida Ansari ngo yashimiye Perezida Kagame uburyo yagize uruhare mu mpinduka za nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi zatumye mu myaka micye u Rwanda rumaze kwiteza imbere, kandi yishimira isuku igaragara mu mujyi wa Kigali.

Perezida Kagame nawe ngo yamushimiye umubano mwiza Ubuhinde bufitanye n’u Rwanda, ndetse n’ubufatanye bukomeje ku mishinga yarangiye n’iri gutegurwa. Ndetse abayobozi bombi ngo bumvikanye uburyo bakomeza guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.

NIKOBISANZWE ati “Vice-Perezida w’Ubhinde yavuze cyane cyane ku kiciro cya kabiri (phase 2) cy’urugomero rwa Nyabarongo, ko ari ukwiga umushinga neza hanyuma ukazakurikiraho,…yavuze kandi ko hari imishinga myinshi Ubuhinde bwafatanya n’u Rwanda cyane cyane mu rwego rw’ubuzima.”

PS muri MINAFET Claude NIKOBISANZWE aganira n'abanyamakuru.
PS muri MINAFET Claude NIKOBISANZWE aganira n’abanyamakuru.

Vice-Perezida w’Ubuhinde azava mu Rwanda, ibihugu byombi bimaze gusinya amasezerano anyuranye arimo nk’ayo gukoresha ikirere k’ibihugu byombi mu ngendo z’indege “Bilateral Air Service Agreement (BASA)”; Ayo gushyiraho ikigo “Entrepreneurship Development Centre”; Ndetse n’amasezerano akuraho kwishyuza Visa ku Diplomate n’abari mu butumwa bw’akazi ku ruhande rw’ibihugu byombi.

Muri rusange mu myaka nk’itandatu ishize, Abahinde bandikishije imishinga y’ishoramari mu Rwanda igera kuri 66, ifite agaciro karenga miliyoni 317.5 z’amadolari ya America.

Mu mishinga y’ishoramari ikomeye Abahinde bafite mu Rwanda, harimo Airtel, Zinc Hotel, Mahatma Ghandhi University, Gisovu Tea Company, Imana Steel,…ndetse bagaragara cyane mu bucuruzi n’inganda zinyuranye zikomeye mu Rwanda.

Ubwo Perezida Paul Kagame aheruka mu Buhinde mu nama ku ishoramari, Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde Narendra Modi yemereye u Rwanda inkunga y’imiti ifite agaciro ka miliyoni ebyiri z’amadolari, n’inguzanyo ya miliyoni 81 z’amadolari yo kubaka umuhanda Huye – Kibeho.

Perezida Kagame aganira na Vice-Perezida Ansari n'itsinda ryaje rimuherekeje.
Perezida Kagame aganira na Vice-Perezida Ansari n’itsinda ryaje rimuherekeje.
Perezida Kagame asuhuza abayobozi baje na ba rwiyemezamirimo baje baherekeje Vice-Perezida Ansari.
Perezida Kagame asuhuza abayobozi baje na ba rwiyemezamirimo baje baherekeje Vice-Perezida Ansari.

Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

15 Comments

  • Ramba musaza nkunda.Tuzagufasha maze tugume twiyubakire igihugu Kitubereye.Ndabona ko amahirwe y’abana b’urwanda agiye kwiyongera kuko turimo kugenda tubona amasoko menshi. Ni igihe rero cyo gukora cyane kugirango twihaze kandi dusagure n’ibyo tugurisha.

    Ibintu ni ibishakwa bana ba mama. Nimuhaguruke dukure amaboko n’ibirenge m’uburingiti maze dukore, gahoro, twitonze kandi ibyo dukora tubikorane ubunyamwuga, tuzagera kubyo twifuz.

    Isi irihuta, dushyire hasi amajambo arimwo ubusa maze ibikorwa bitugeze kubyo twifuza.

    Kagame wacu uri ingenzi,gusa iyaba abo mukorana bose bari bameze nkawe, ntakabuza twakwihuse mu iterambere ndetse no mukerekezo twifuza, twahageze vuba.Ariko birababaje kuko siko bimeze,kuko bamwe mubo mukorana ni ibigwari,mba ndoga Data!! Cyane cyane muturere no mumirenge.

  • wooooow ibi mbikunda kubi, president wacu ni umukozi nukuri , ni uyu ababnyarwanda dukeneye , reba nukuri avuye mubudage mu kazi ahise akomereza mu kandi(nta nisaha yo kuruhuka kandi nawe abikeneye ) ko kwakira umuyobozi mu buhindi , abanyarwanda dukeneye Paul Kagame ibihe byose , vive notre president

  • twishimiye kuza gusurwa ni umuyobozi mukuru mu gihugu cy’ubuhindi u Rwanda rukomeze rwamamare inshuti zibe amagana kubera byose ubuyobozi bwiza dufite twe abanyarwanda twitoreye , kandi tuzakomeze gushyigikira ibihe byose kuko butuyobora uko tubishaka abanyarwanda turishimye

  • ubundi iyo tuvugua ubuyobozi bwiza ni ibi tuba dusobanura , abayobozi bitanga , President avuye muruzinduko rwakazi mubudage , ahise akomerezaho no kwakira abashyitsi baje mu rwego rw’akazi, gukomeza gushimangira umubano n’amahanga , niwowe nukuri dushaka President wacu komeza utuyobore

    • Ntaho bihuriye kuva abantu bataramenya ukuntu ubutegetsi buhererkanywa binyuze mu matora.harya Habyarimana yabwiragiki abanyarwanda? hagati y’icyatsi n’ikijuju? Kuva tutaragera kururwo rwego turacyari hasi cyane mumiyoborere.

      • Nkawe uwabuguha wamarira iki igihugu? Guhererekanya ubutegetsi, uramwaye wowe ntacyo wamara, abanyarwanda bakeneye umuyobozi ubageza aho bashaka kugera naho ibyo guhererekanya ubutegetsi ntabwo ari mutuelle. Rindira ngo bazabukugezaho? Urambabaje wowe

      • Habyarimana si icyatsi n’ikijuju twamwangiraga bwana Matyazo we!! Twamwangiraga guheza abanyarwanda bamwe, kwica ubwoko bumwe no guhora mu butindi turi igihugu gisuzugurwa kw’Isi yose.

        Icyo dukundira Kagame rero nuko ubu abanyarwanda adufata kimwe, iterambere rigaragara, agaciro igihugu gifite ubu etc…….

  • ubuhinde ni igihugu kimaze gukomera mu mpande zose , gukomeza umubano nacyo ntako bisa , ubutwererane bwiyongere abanyarwanda bakorerayo biyongera natwe abahinde bakorera mu Rwanda baze kubwinshi, ibi byose ariko tukaba tubikesha ubuyobozi bwiza dufite burangajwe imbere na President Paul Kagame kuko azi nukuri icyo umunyarwanda wese aho ava akagera ashaka ndetse nicyo igihugu gikeneye ngo iterambere ryihuse turisheho kubana naryo ubuziraherezo.

  • abanyarwanda rwose twarahiriwe kugira President nkuyu ni iby’agaciro , abanyarwanda turishimye pe, President wacu aritaaaaaaanga bikandenga nukuri, ukuntu atajya aruhuka arajwe ishinga ni iterambere umudengezo w’abanyarwanda , turagukunda President

  • mba numva nezerewe cyane kuyobora na President Paul kagame rwose ni paradizo , umuyobozi nkuyu witanga gutya uzamubona hake cyane hafi ya ntaho , uhora ahangayikishijwe ni iterambere ndetse ni imibereho myiza y’abanyagihugu bamutoye ngo abayobore

  • ni wowe dushaka President wacu,

  • Icyo mpamya ni uko twahisemo neza tukaba dufite perezida mwiza kwisi nzima

  • H. E wacu niwowe ubereye urwanda n’abaturandwa bose, twese hamwe duhaguruke dukore cyane dushyigikire iterambere H. E wacu adushakira burimunsi. Abayobozi bose nibakore nkuko nyakubahwa wacu akora ,tureke ruswa ,twite kubyo dushinzwe twuzuze inshingano zacu dushinzwe,bityo igihungu cyacu cyibe indashyikirwa muri byose.H.E wacu amezi aratinze twongere tugutore ntore y’ikirenga.

  • Ariko mwagiye mubanza gusoma ibyo mwandika nk’ubu koko ibi bivuze iki ngo … “yagize uruhare mu za nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi zatumye mu myaka micye u Rwanda rumaze kwiteza imbere” … rwose mujye mubanza musome mubone gusohora inkuru.

  • Turikumwe Nyakubahwa President wacu!

Comments are closed.

en_USEnglish