Ruhango: Alvera yasezeye akazi ajya kwibera umuhinzi
Alvèra UWAMARIYA atuye mu mudugudu wa Rusororo, Akagali ka Kirengeli, Umurenge wa Byimana, Akarere ka Ruhango, yasezeye ku kazi yakoraga ajya gukora ubuhinzi bw’urutoki bwa kijyambere.
Uwamariya w’imyaka 48 warangije kandi amashuri ya Kaminuza yakoze mu muryango utagengwa na Leta igihe cy’imyaka 19 ariko ngo agahora abona ko umushara akorera udahagije.
Avuga ko nyuma ubwo yari mu butumwa bw’akazi mu Bufaransa yaje guhura n’umuntu amugira inama yahinduye byose.
Ati “Uwo muntu namusobanuriye ko maze imyaka 19 nkora aka kazi, maze ambaza icyo kamaze kungezaho mubwira ko nta kintu mfite usibye umushahara w’ukwezi n’ubutaka nasigiwe n’ababyeyi»
Uyu muntu ngo yamugiriye inama ko nta bukungu buruta ubutaka ko agomba kureka akazi yakoraga kubera ko ntacyo nawe abona kamumariye agahinga bya kijyambere.
Agarutse mu Rwanda yahise atangira ubuhinzi bw’urutoki n’ubworozi bw’inzuki mu buryo bwa kijyambere.
Mu 2011 nibwo yafashe icyemezo cyo gusezera kukazi kugira ngo arusheho kongera imbaraga mubyo akora no kongera umusaruro avanamo.
Ati “Ubu mfite umunyeshuri muri Kaminuza nishyurira, kandi aho yiga harahenda. Muri ubu buhinzi n’ubworozi bya kijyambere nsagura amafaranga aruta kure umushahara nahembwaga kandi nta madeni y’abantu mfite»
Uyu muhinzi ntangarugero avuga kandi ko yateye ishyamba ahinga n’indabo kugira ngo ubworozi bw’inzuki budacika.
UWAMARIYA asaba abanyarwanda kureka imyumvire y’uko ubuhinzi n’ubworozi ari akazi gakorwa n’abantu batagize amahirwe yo kwiga, kuko ahubwo ari imirimo ubu itanga amafaranga menshi mu gihe uyikoze neza uko bikwiye.
Yemeza ko iyo wabonye imbuto nziza y’urutoki mu gihe cy’umwaka umwe uba watangiye kubona umusaruro ushimishije.
MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Ruhango
11 Comments
Ibi ndabyemeye. Nanjye isambu yanjye ngomba kuyibyaza umusaruro. Courage sister!
Ibi bitoki bya fiya abaturage bavugako ntacyanga bigira.Umuneke wabyo urabiha, ntakagwa ushobora kuvanamo.Bamwe batangiye kubivana mumirima yabo.
Fiya mwiyisebya iraryoha kandi ifitiye akamaro abanyarwanda benshi.
Courage kuri uyu mutegarugori kabisa!
Fiya ni insina nziza, iraryoha kantienne itanga umusaruro. Icyingenzi ni ukuyikoreshaho ifumbire y’imborera ntushyireho imvaruganda. Ni insina nziza cyane kandi irwanya indwara
Congratulatino Sister
Komerezaho mushiki wanjye, nanjye ngiye gusezera akazi kubera umushahara muto nigire korora
komerezaho rwose birashimishije. ariko wongere uhinge unatere amapapayi nabonye ahenze kuyabona bitoroshye.
“ubuki bwawe” ndimo umuguzi kabisa niba buboneka cyane umpe whatsapp dukore deal.
None ko mwese mushaka gusezera urusorongo murabona Leta izasigara ikorerwa na nde? Rwose nimwihangane musubire ku kazi, kuko Leta ikeneye amaboko yanyu; naho ubundi keretse niba mushaka ko akazi ka Leta gafunga imiryango! Nimwisubireho mugaruke ku kazi!!
Akazi ka Leta ku mukozi uciriritse ntacyo kavuze mu gihe atajya aronka ka “Mission” ko kujya mu turere ngo abone “frais de missions” kuko burya abakozi benshi baciriritse izo “frais de mission” nizo zibatunze naho umushahara ntacyo uvuze. Ndetse hari n’abashobora kwiyubakira amazu biturutse kuri “frais de mission”.
Ubu noneho usanga hari indwara yateye mu bakozi ba Leta aho usanga baharanira gushaka ibikorwa mu kazi kabo byatuma bajya muri ka “Mission” mu turere kugira ngo bibonere utwo dufaranga twa “frais de mission”, bityo babone utwo basagura bashobore kongera ku mushahara wabo w’intica ntikize. Hari abakozi bamwe basigaye bahimba za “missions” ngo bajye kuri “terrain” kandi atari ngombwa nta n’icyo byungura mu kazi ahubwo bagamije indonke bakura kuri “frais de mission” bahabwa. Iyo uri umukozi wa Leta ukaba uri kuri “poste” itaguhesha kujya muri “Mission” uba waragowe cyane.
Ariko ye abantu bazabeshya kugeza ryari koko ?Uyu Alvera ndamuzi turaturanye nta buzima bwiza afite gusa yigeze kugira umugabo w umuzungu ni nawe umufasha mu buzima busanzwe ajya anaza kumusura rimwe na rimwe none ngo yaretse akazi yavuze ko yakabuze akareka kubeshya .No ku rwagwa asomaho none…..
Comments are closed.