Visi Perezida w’Ubuhinde yakiriwe na Perezida wa Sena Bernard Makuza
Visi Perezida w’Igihugu cy’Ubuhinde, Shri M Hamid Ansari yakiriwe na Perezida wa Sena Bernard Makuza, bagirana ibiganiro by’umwanya munini n’intumwa yari ayoboye.
Uru rugendo muri Sena y’u Rwanda, Shri M Hamid Ansari yarukoze ku isaha ya saa tanu zirenzeho iminota mike nyuma yo kuva ku Rwibutso rwa Jenoside rwo ku Gisozi.
Visi Perezida w’Ubuhinde, Shri M Hamid Ansari, agisoza ibiganiro yagiranaga na Perezida wa Sena, bombi nta kiganiro bagiranye n’abanyamakuru ku birebana n’ibiganiro bagiranye.
Shri M Hamid Ansari ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda yatangiye tariki 19 Gashyantare akazarusoza kuri uyu wa kabiri tariki 21 Gashyantare.
Ari kumwe n’umugore we n’abandi banyacyubahiro barimo Shri Vijay Sampla, Minisitiri ushinzwe ubutabera (Minister for Social Justice & Empowerment), abagize Inteko Nshingamategeko bane, abayobozi banyuranye n’abanyamakuru.
Urugendo rwe ngo rugamije gutsimbataza umubano hagati y’Ubuhind en’u Rwanda, kuganira n’abayobozi ku bibazo n’ubuzima bw’Isi muri iki gihe, no kongera ubucuruzi hagati ibihugu byombi n’ishoramari.
Perezida Paul Kagame na we yasuye Ubuhine tariki ya 9-11 Mutarama 2017, anitabira na ya 8th Vibrant Gujarat Global Summit 2017, muri urwo ruzinduko yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde, Narendra Modi ndetse banasenye amasezerano y’imikoranire mu by’ubuhahirane bwo mu kirere, ndetse Sosiyete y’u Rwanda y’iby’indege, Rwandair yiyemeza ko mu gihe cya bugufi izajya ukorera ingendo Mumbai mu Buhinde mu buryo bwahuranyije ‘direct’.
Ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’Ubuhinde mu myaka ya 2011 – 2015, bugera ku gaciro ka miliyoni 526$.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rugaragaza ko hagati ya 2011- 2016, U Rwanda rwakiriye imishinga y’abantu bava mu Buhinde ifite agaciro ka miliyoni 317.5$ ngo yatanze akazi ku bantu 3 800 mu bijyanye n’itumanaho n’ikoranabuhanga, ubukerarugendo n’amahoteli n’uburezi.
Amafoto@HATANGIMANA/UM– USEKE
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ibi ni byiza rwose. Imibanire n’amahanga hari icyo yungura u Rwanda. Nk’Ubuhinde, ntitwakwirengagize ko buteye imbere muri byinshi. Ubuvuzi, uburezi n’ibindi. Leta yacu nikomerezeho rwose.
Comments are closed.