Lady GaGa niwe muntu wambere ukurikirwa n’abantu Miliyoni 18 kuri Twitter
Umuririmbyikazi Lady Gaga ubu niwe muntu ukurikirwa n’abantu benshi kuri Twitter ye (Twitter followers) kuko ageze ku bamukurikira miliyoni 18 zirenga.
Mu mpera z’icyumweru gishize, Lady Gaga yashimiye bikomeye umufana we wujuje umubare wa Miliyoni 18 watumye aza imbere ya Justin Bieber ho miliyoni 2 dore ko iyi nsoresore yo ikurikirwa n’abagera kuri miliyoni 16.
Mu kwishimira aka gahigo, Lady Gaga yahise yandika kuri Twitter ye ati: “ Siniyumvisha uburyo mfite miliyoni 18 z’ibikoko binkurikira kuri twitter, birashamaje, mu myaka micye cyane ishize nari mfite hafi ya nta n’umwe”
Hari abandi ba ‘Star’ bakomeye muri Amerika bakurikirwa na za miliyoni z’abasura twitter ku isi, abaza imbere bavugwa mu kugira aba “followers’ benshi harimo Katy Perry, Shakira, Kim Kardashian n’abandi.
Lady Gaga akaba yatangaje ko agiye gukora kuri Album ye nshya muri uyu mwaka wa 2012, yagize ati: “Nzi izina rya Album yanjye nshya, ariko sindaritangaza”
Muri uru rugamba rw’abakurikirwa cyane kuri twitter, mu 10 bakurikirwa na benshi ku isi, harimo abagabo 2 gusa (Justin Bieber na Barack Obama ), abandi umunani bose ni igitsina Gore
Dore 10 bambere uko bakurikirana kuba ‘Followers’
1. Lady GaGa – 18m followers
2. Justin Bieber – 16.4m followers
3. Katy Perry – 13.9m followers
4. Shakira – 12.6m followers
5. Kim Kardashian – 12.5m followers
6. Britney Spears – 12.4m followers
7. Rihanna – 11.9m followers
8. Barack Obama – 11.9m followers
9. Taylor Swift – 10.4m followers
10. Selena Gomez – 9.6m followers
Twandika iyi nkuru ubu, Lady Gaga ageze ku ba ‘Followers’ 18 140 945 bakomeza kwiyongera.
11. Ashton Kutcher 9,218,494
12 Ellen DeGeneres 8,964,833
13 Oprah Winfrey 8,872,588
14 YouTube Twitter 8,542,150
15 Nicki Minaj 8,433,015
16 Marshall Mathers (Eminem) 8,408,003
17 Kaka (Ricardo Reite) 8,015,630
18 Justin Timberlake 7,890,854
Abandi bazwi bakurikirwa cyane:
24 Cristiano Ronaldo 6,415,664
37 50cent 5,606,217
42 Bill Gates 5,120,934
47 Shaquille O’Neal 4,856,442
62 Wiz Khalifa 4,292,685
63 Jennifer Lopez 4,284,409
85 Dalai Lama 3,442,188
92 LeBron James 3,246,348
96 Lance Armstrong 3,216,029
105 Neymar 3,114,379
124 Ronaldinho Gaúcho 2,830,232
130 Beyonce Knowles 2,744,243
140 SEAN KINGSTON 2,642,941
157 Hugo Chávez 2,468,304
189 Arnold Schwarzenegger 2,231,293
Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM
0 Comment
ibi nibyo bigaragaza ko Laddy gaga akunzwe cyane kurusha abandi ba star bose kandi nawe niko ashyiramo imbaraga muri muzika yiwe kabisa akomereze aho njyewe ndamwemera
ibyo mwemera se nibiki? LGG AKORA IBIKORWA BY’UBUSHITANI WAPIWAPIWAPI??????
Impamvu yemerwa ni uko ari umu eliminate none se ko akoreshwa n’umwuka w’abadayimoni arabuzwa ni iki?ubihakana azarebe film ya ba eliminates aarebe ko atari mu bisonga,ahahhhaaaaaaa ahubwo ndumva ari nkeya zakagombye kuba nka 100milions
so ntibitangaje kuko muri zo miriyoni wabona harimo miliyoni nyinshi za madayimoni amukurikira
Comments are closed.