The Ben yashimishije cyane ab’i Kampala
The Ben wageze i Kampala ku mugoroba wo ku wa gatanu yaraye akoreye igitaramo ahitwa Fusion Auto Spa mu gace ka k’ahitwa Munyonyo mu mujyi wa Kampala igitaramo kitabiriwe cyane n’Abanyarwanda baba i Kampala, igitaramo cya nyuma azagikora ejo ku cyumweru ahite asubira muri America.
Ni mu bitaramo ahafite muri iyi week end mbere yo kwerekeza mu Busuwisi agakomeza ataha USA aho asigaye aba.
Muri ibi bitaramo yatumiwemo n’abantu banyuranye i Kampala iki yahereyeho kitabiriwe cyane nk’uko umunyamakuru w’Umuseke uriyo abyemeza.
Indirimbo za The Ben yashimishijwe no kuba yasanze zose bazizi ku buryo yaririmbanaga n’abafana.
Iki gitaramo kandi cyarimo abandi bahanzi bo muri Uganda nka Queen Shebah Kid Gaju bafashije The Ben gususurutsa abakitabiriye.
Kuri uyu wa gatandatu arakora igitaramo ahitwa Pyramid mu gace ka Kansanga mu mujyi wa Kampala, ejo ku cyumweru azakorere igitaramo muri Atmosphere Club.
Photos © InnocentISHIMWE/UM– USEKE
UM– USEKE.RW
5 Comments
Agizimana ubutegetsi bwa Trump bukamureka akinjira..
ibyo uvuga se ubishyngira ku ishyari gusa,
Jya uvuga ibyo uzi wa muswa we kuko ibyemezo bya teump bitareba the Ben nagato ikindi wamuswa urukiko rwa ragihagaritse mujye mwangana neza mutavuze amahomvu
@trump, the ben afite permantent rezident, ntabwo bamubuza kuko ari hafi guhabwa citizenship, ntampamvu yuko yabuzwa kwinjira.
Kuko arimpunzi nyine.
Comments are closed.