Digiqole ad

Kuri ruswa, Makuza ati “Ingeso ni imbi, kandi iyo ingeso ikura ntirwanywe iba umuco”

 Kuri ruswa, Makuza ati “Ingeso ni imbi, kandi iyo ingeso ikura ntirwanywe iba umuco”

*Mu kurwanya ruswa, u Rwanda ngo ntirugomba kwigereranya n’abahagaze nabi
*Iyo wambaye umwe urimo ikizinga ngo bigaragara kurusha uwambaye umukara gusa

Inama nyunguranabitekerezo yaberaga mu Ngoro y’Inteko Nshingamategeko ku ngamba zafatwa mu kurwanya Ruswa, yari yatumijwe n’Ihuriro ry’Abasenateri n’Abadepite bashinzwe kurwanya ruswa Perezida wa Sena Bernard Makuza ayishoje asaba abayobozi n’Abanyarwanda muri rusange gufatanya bakarwanya ruswa kuko ngo ibyangombwa byose byo kuyihashya u Rwanda rurabifite.

Hon Bernard Makuza avuga ijambo risoza inama nyunguranabitekerezo  ku “guhangana na ruswa"
Hon Bernard Makuza avuga ijambo risoza inama nyunguranabitekerezo ku “guhangana na ruswa”

Perezida wa Sena yavuze ko ruswa  imunga byose ihereye ku muntu uyirya n’urebera abayirya, ngo ibyo nta wabigira impaka.

Ati “Ruswa tuyifate nk’icyasha mu miyoborere yacu kubera ko icyo twiyemeje ari indangagaciro nyakuri.”

Makuza avuga ko agatonyanga gato (k’ikizinga) kari ku mwenda w’umweru kagaragara cyane kuruta umuntu wambaye umwenda wijimye, ibyo akaba abivuga kubera ko ngo u Rwanda rukora ibintu byinshi bituma ruswa icika, ariko hakaba hakirimo zimwe mu nzitizi zagiye zigarukwaho mu nama.

Yavuze ko Imyumvire yo kurya ruswa ishingiye ku mitekerereze y’abantu ku giti cyabo ko idashobora kwemerwa ko iba mu migirire isanzwe y’abantu.

Ati “Ingeso ni mbi, ariko ingeso ntidushobora kuyitiranya n’umuco kandi iyo ingeso zikurura, ntizamaganwe, ntizirwanywe iyo bitinze zigera aho zikaba umuco. Umuco (w’Abanyarwanda) dukomeyeho ntukwiye kurangwa na ruswa.”

Makuza yavuze ko ahereye ku byavuzwe na Perezida Paul Kagame ko ruswa yacika binyuze ku guhindura imyumvire, abantu bari mu nama n’Abanyarwanda bose muri rusange bifitemo ubishobozi n’ububasha ngo babe bazibira amayeri yo gutanga no kwakira ruswa ahindura isura nk’uko byavuzwe.

Mu mwiherero w’abayobozi uheruka ngo harimo umwanzuro wo guca uruhererekane rwo guhishirana no kuvuga ruswa kugira ngo ibe yacika, bityo ngo iyi nama ni kimwe muri ibyo bikorwa abayobozi biyemeje gukora mu rwego rwo gushyira mu bikorwa uwo mwanzuro.

Perezida wa Sena avuga ko u Rwanda rudashobora kwigereranya n’ababi ko ahubwo rushaka kujya aheza.

Ati “Dukoreshe amategeko ahari n’ubushake bwa politiki buhari kugira ngo tugere aheza. Mu Rwanda dufite ibyangombwa byose kugira ngo dukumire, turwanye ruswa.”

Yavuze ko ibyagaragaye mu biganiro byatanzwe nk’icyuho mu mategeko y’u Rwanda biri mu bubasha bw’Abagize Inteko Nshingamategeko (na we arimo) kugira bikosorwe.

Ati “Abo ingeso yaba ikiriho (yo kurya ruswa) tubafashe kuyivamo, abatsimbaraye nibiba ngombwa bahanwe.”

Iyi nama yageze ku myanzuro myinshi (byifuzo) nk’uko Perezida wa Sena yabyise, imwe ikaba ivuga ko amategeko ajyanye no kwihutisha imitangire y’amasoko akwiye kuvugururwa, gukoresha indangagaciro z’umuco mu kurwanya ruswa, gushyiraho urwego rwo kugenzura ruswa mu bucamanza, indi yose iza kunozwa hagendewe ku biganiro byatanzwe.

HATANGIMANA Ange  Eric
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Jye rwose singaya ipimo bigenderwaho bihamya ko mu Rwanda hari ruswa nke. Kuko iyo uhuye n’abaturuka mu bihugu turusha umwanya mwiza mu kurwanya ruswa bakwereka ko bashize bababajwe n’umuco wa ruswa wimitswe iwabo, utuma imishinga yose baba bafite imyinshi idindira, indi ntirangire. Twe rero dukomereze aho turi, ntitwumve twadohoka ngo noneho ruswa ibe institutionalized, No. Ahubwo koko niba hari bamwe bananiwe kumva ko ibya rubanda atari ibyabo, hakomezwe ingamba nziza zo kuyirwanya nk’izo umuvunyi avuga: cashless, gukorana kwa ma banks na leta bya hafi baganira uko ruswa yacika, icyaha cya ruswa kukigira icyaha kidasaza, gukomeza guhugura abantu ku ngaruka mbi za ruswa,kudahishirana igihe ubonye ufite inda nini ashaka ibitari ibye, no guhana nta kwivanga kw’inzego. Murakoze

    • None se wumva yimakazwa n’abakayirwanije, koko HE azaba hose?
      N’Umuvunyi nasuzume iwe koko naho ihari mu bakozi be!!
      Cyeretse HE akuye ku myanya abo bayobozi birirwa barya imitsi ya rubanda, basambanya abagore n’abakobwa, bagahanwa bihanukiriye kandi bagashyirwa ku karubanda. Ko bazwi, habura iki ngo bahanwe? Naho izo nama mwirirwamo, nta myanzuro ifatika ifatwa, murahemukira HE. Nimumufashe. Gusa icyo abantu batazi, ni uko abo bose bangiza nta gaciro bafite mu maso (moral authority) y’abanyarwanda.

  • Ruswa ntigoye gucika gusa hari igihe abantu baba batifuza ko yacika kubera ko hari igihe igufasha mu miyoborere. Iyo ushaka gukiza uwo ushaka ukica uwo ushaka ntuca ruswa. Ndashimira Kagame ko ayanga urunuka nubwo bamuca mu rihumye.

  • Aliko kuki bayita ingeso! Ni ukuyigabanyiriza uburemere, ubundi ni icyaha niryo zina ryayo si ingeso cg umuco! Ni nka ba batinganyi bagenda bavuga ngo gutingana biba muri kamere ngo umuntu arabivukana, nta kindi baba babivugira ni ukwerekana ko bafite ishingiro. Na ruswa rero kuyita ingeso simbyemera. Niberure bavuge ko ari icyaha kuko n’amategeko ayihana arahari, aliko nta tegeko rihana ingeso nari nabona.
    Ikibazo kandi ni uko iyo ntindi uyisanga iyo hejuru mu bayobozi.

  • Nimubanze musubize agaciro ijwi ry’umuturage, azababwira byose, yamagane ibyo agomba kwamagana, anavaneho icyizere abayobozi brya ruswa. Naho igihe cyose abayobozi ubwabo bamunigana ijambo, bakamuhitiramo abamuyobora, na ruswa izasagamba, anayisabwe ayitange, kuko azi ko kwigura ari ngombwa ngo bucye kabiri.

  • Ruswa ntabwo igoye Ku yica mu Rwanda ikibazo Ni twebwe ubwacu abanyarwanda.Urugero umuntu avugwaho ruswa aho kugirango akorweho iperereza risesuye ahubwo agahindurirwa imirimo cyangwa ikimurirwa ahandi ukibaza niba iryo hindurirwa cyangwa iryo yimurwa ariwo muti wa ruswa?
    Ruswa iruzuye mu nzego nyishi za leta nizigenga,mu bucamanza irimo mu ba grefiye no mubacamanza,mubushinjacyaha naho irimo usibye Ko nko mubucamanza no muri police,mu nzego zibanze irimo no mwitangwa ryamasoko usibye Ko bitararenga inkombe kuko rero hafatwa ingamba zikomeye urwego rwo kurwanya ruswa rugashirwaho mu bucamanza kuko nirwo rwego rwatuma na handi icika kuko nu rwego rushinzwe guhana nababaye imbata ya ruswa

Comments are closed.

en_USEnglish