RRA irasaba abacuruzi kubahiriza itegeko batanga Facture za EBM
Abakozi ba RRA kuri uyu wa Kane bazindukiye mu gikorwa cy’Ubukangurambaga, mu mujyi wa Kigali ahari ibikorwa by’ubucuruzi, bwibutsa abacuruzi bose kujya batanga inyemezabuguzi za EBM mu gihe banditse muri TVA, naho abatanditse muri TVA bakajya batanga facture zisanzwe zanditse kugira ngo umuco mubi w’ibicuruzwa byoherezwa mu nzira nta cyemezo kigaragaza uwabiguze ucike burundu.
Komiseri w’Imisoro y’Imbere mu Gihugu Kayigi Aimable yagaragarije abanyamakuru ku mu byagiye bigaragara harimo ibicuruzwa byafatwaga bitagira inyemezabuguzi hakaba n’ibindi byasohorwaga ariko agaciro kari ku nyemezabuguzi ari aka nyirarureshwa kagabanijwe.
Bwana Kayigi ati: “Ubwitabire ku ikoreshwa rya EBM burashimishije ariko hari bamwe badatanga factures, kwigisha ni uguhozaho tubibutsa ko bafite inshingano zo gutanga factures”
Umuyobozi wa PSF mu murenge wa Nyarugenge Munyabarame Sprien yemera ko hari bamwe muri bagenzi be banga gutanga za facture babigambiriye ahanini bakabikora abaza kubaranguraho baturutse mu Ntara kuko hari ababa bataramenya agaciro k’iyo fagitire.
Bwana Munyabarame agira inama abacuruzi bagenzi be kwibwiriza kujya baha facture buri wese ubaguriye ndetse haba n’uwaje kurangura atumva akamaro kayo bakajya babimusobanurira kugira ngo azabashe gusora neza.
Iki gikorwa cyo kugenzura ikoreshwa neza rya EBM kiri kujyana no kwandika abasora bashya bageze ku rugero rwo kwinjira muri TVA. Itegeko riteganya ko usora ufite igicuruzo cya miliyoni 20 ku mwaka cyangwa se miliyoni 5 mu gihembwe aba agomba kwiyandikisha ku musoro wa TVA. Uwanditse wese muri TVA kandi agomba gukoresha imashini ya EBM.
Umusoro wa TVA ungana na 18% ukaba utangwa n’umuguzi wa nyuma. Icyo ucuruza akora ni ukuwakirira leta akawugeza muri RRA mu minsi 15 ikurikira ukwezi yakiriyemo iyo TVA iyo akora imenyesha rya TVA buri kwezi cyangwa se nyuma y’igihembwe iyo ari mu bamenyekanisha TVA buri gihembwe.
RRA isaba buri muguzi wese ugize icyo ahaha kudasiga facture ye ya EBM kuko ari bwo amenya neza ko amafaranga yaciwe agura azagera mu isanduku ya leta.
Komiseri w’Imisoro y’imbere mu gihugu avuga ko gusiga iyo facture bifite ingaruka nyinshi ku baguzi kuko byima wa muguzi amahirwe yo kubona servisi nziza z’ubuvuzi, ibitaro, amazi meza, amashanyarazi, umuhanda, kwiga neza kuko byose biva mu bushobozi bw’igihugu kandi Leta ibigeraho ari uko imisoro yinjiye mu isanduku yayo.
N’ubwo ibihano ku badakoresha cyangwa bakoresha nabi imashini ya EBM byorohejwe, RRA iragira abacuruzi inama zo kutijandika mu muco mubi wo kudatanga facture kuko byababyarira ingaruka mbi. Kuri ubu ufashwe yagurishije ntatange facture ahanishwa kwishyura inshuro 10 TVA yagombaga gutanga yari mubyo yagurishije. Isubira cyaha rihanisha TVA yagombaga kwishyurwa yikubye inshuro 20. Naho iyo bibaye ubwa gatatu wa mucuruzi afungirwa aho akorera.
*********
1 Comment
Utwo tumashini nitwo tudusubije kwisuka.Tuzabivamo twese bikomezwe nabifite tuboneze isuka.
Comments are closed.