Pascal NYAMURINDA niwe Mayor mushya w’Umujyi wa Kigali
Abagize inama Njyanama y’umujyi wa Kigali n’abagize Inama Njyanama z’uturere tuwugize bamaze gutora, Pascal NYAMURINDA wari umuyobozi w’Umushinga w’Indangamuntu mu Rwanda (NIDA/National ID Agency) niwe utorewe kuba umuyobozi mushya w’Umujyi wa Kigali. Aje gusimbura Monique Mukaruriza uherutse kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda i Lusaka/Zambia.
Pascal NYAMURINDA atowe ku majwi 161 kuri 35 ya Umuhoza Aurore bari bahanganye.
Paccal NYAMURINDA uherutse kwinjira muri Njyanama ya Gasabo, uyu munsi yabanje kurahizwa nk’umwe mu bagize Njyanama y’umujyi wa Kigali.
Meya w’umujyi wa Kigali atorwa n’abagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, abagize Inama Njyanama z’uturere tugize umujyi wa Kigali na Bureau z’Inama Njyanama z’imirenge iri mu mujyi wa Kigali.
Ubusanzwe abagize Inama Njyanama y’Umujyi ari na yo Nteko itora ni 214.
Kuri listi y’abitabiriye itora rya none, ryatangiye hamaze kwiyandikisha 196 ari nabo batoye. Uyoboye uyu muhango avuga ko itora rikorwa iyo nibura habonetse 1/2, kandi kikaba gihari buzuye.
Batangiye gutanga abakandida, Pascal Nyamurinda atangwaho umukandida, Aurore Umuhoza nawe yatangweho umukandida.
Mu gutanga candidature, umwe mu bajyanama yahise yamamaza Nyamurinda Pascal, avuga ko baziranye ko bakoranye arangwa no gukunda umurimo. Akavuga ko bimwe mu bimuranga ari ugutanga serivisi zinoze kuko yajyaga abashishikariza kwakira ababagana nk’ababyeyi babo.
Avuga ko akurikike intego z’umujyi sa Kigali zirimo isuku, umutekano n’umurimo unoze ahamya adashidikanya ko Nyamurinda yafasha abatuye Kigali kuzigeraho.
Nyamurinda yahise yemera iki kizere yagiriwe n’uwamwamamaje.
Nyamurinda w’imyaka 53, yavuze ko kugeza ku italiki ya 03 Gashyantare yari umuyobozi wa NIDA mbere akaba yarayoboye umushinga wabyaye iki kigo. Akaba yarabaye umudeplomate mu muryango w’abibumbye i New York imyaka itanu, yanakoze mu nzego z’umutekano.
Nyamurinda yagarutse ku migabo m’imigambi byazamuranga aramutse atorewe kuyobora umujyi wa Kigali, avuga ko natorwa yageza abatuye umujyi wa kigali ku ntego zabo. Agaharanira ko Kigali ikomeza kuba Intangarugero mu isuku akanakorana neza n’abajyanama bagenzi be.
Mu matora yahanganye na Umuhoza Aurole, wize sociology. We yiyamamaza yagarutse ku kamaro k’abagore mu iterambere ry’igihugu, avuga ko azakomeza gufasha abagore kugera ku ntego zabo.
Umuhoza ntabwo yivuze ibigwi byinshi, yashimangiye cyane ko azarushaho guha ijambo umugore mu gufata ibyemezo bireba Umujyi.
Aurore ni Umujyanama uhagarariye Inama y’igihugu y’abagore mu mujyi wa Kigali, ubusanzwe akora muri SONARWA.
Kuva mu 1994, Pascal Nyamurinda abaye umuyobozi wa munani uyoboye Umujyi wa Kigali nyuma ya Maj Rose Kabuye (1994- 1997), Musoni Protais (1997-1999), Marc Kabandana (1999- 2001). Aha wari ukitwa Perefegitura. Na Théoneste Mutsindashyaka (2001-2006), Dr Aissa Kirabo Kacyira (2006-2011), Fidèle Ndayisaba (2011- 2016) na Mukaruliza Monique (2016-2017).
Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora, Prof Kalisa Mbanda yifurije ishya n’ihirwe uyu muyobozi watowe, amusaba gukomereza ku byiza byagezweho n’abamubanjirije.
Ati “Yego isuku irahari ariko dukeneye irenze, yego umutekano urahari ariko dukeneye ibyiza kurenza.”
Pascal Nyamurinda amaze gutorwa no kurahira, yashimiye abamubanjirije avuga ko mu bikorwa bye azashyira imbere abaturage.
Ati “Nzaba umuhuza w’ibitekerezo by’abaturage kugira ngo inyungu za buri wese zigerweho. Ni inshingano zikomeye kandi ni igihango ngiranye na Perezida n’abaturage ntazatatira.”
Pascal Nyamurinda yavuze ko Umujyi wa Kigali utayoborwa nk’Umushinga w’Indangamuntu, ariko ko hari ibyo bakwigiramo nk’imicungire myiza.
Mu bikorwa bye kandi ngo azibanda ku bikorwaremezo nk’imihanda n’amazi meza mu mujyi cyane ashyira imbere ibyifuzo by’abatuye umujyi, abashoramari n’abandi bikorera.
Ngo azarwanya akajagari abifashijwemo n’abaturage n’abayobozi batandukanye. Avuga kandi ko abanyuranya n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali batazihanganirwa.
Yasezeranyije abatuye Umujyi kwagura ibikorwa by’imyidagaduro kugira ngo Umujyi wa Kigali ukomeze kwishimirwa n’abawugenderera.
Minisitiri François Kaboneka wari muri uyu muhango ati “Ni byiza kuba mumutoye ni byiza ko nawe atowe ariko bizaba byiza cyane nimwubaka ikipe ifatanya kuva kuri we kugeza ku muturage.”
Minisitiri Kaboneka akomeza agira ati “Umuturage mumuhe service nziza, naza abagana icyo ashaka gihari mukimuhe nikiba kidahari nabwo mumubwire ko kidahari kandi mumurangire aho yagisanga. Ariko ntimumubwire ngo azagaruke kandi icyo ashaka nta gihari”
Martin NIYONKURU & Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
19 Comments
Ariko nimumbwire, umujyi wa Kigali urimo uwuhe muzimu utuma nta muyobozi umaraho kabiri. Uyu nawe ejo bundi tuzaba twumva bamuhinduye.
Akabazo k’amatsiko; Umuyobozi watowe, ayoboye atarahiye byagira izihe ngaruka? (ubundi kuki umuntu agomba kurahira? Atarahiye ariko agakora neza, hari icyo byaba bitwaye?)
Congratulations to NYAMURINDA, He’s a good man i know him well.
Nyamurinda Kigali azayishobora ni umuntu ugira gahunda kandi ukunda akazi akananga akarengane
Abo wayoboye muri NIDA tukwifurije imirimo myiza,
watuyoboye neza twizeye ko n’Umujyi utazakunanira bwana Pascal
Nukuri Uwiteka Amujye Imbere
Uyu mugabo ni umuntu mwiza Pe!
Hari abantu bazenguruka imyanya y’ubuyobozi ukabona ko bashyikiriye pe! Iby’ariya matora byo uko bikorwa abanyarwanda bose barabimenyereye, muri wa mucyo usanzwe uturanga nyine. We afite n’akarusho ko kuba yarakoze mu nzego z’umutekano n’ubwo batatubwiye izo ari zo. Tumwifurije imirimo myiza.
Ziriya ngabo n’umupolisi mbona imbere se nibo bari bayoboye umuhango? Fantastic!
Ese buriya yasezeye ku buyobozi bw’ikigo cya NIDA muri uku kwezi kwa kabiri 2017 gutangira, ataramenya ko azabona uyu mwanya mushya? Ntibishoboka.
Mu Rwanda umuntu aba azi n itariki azarahiriraho amatora ataraba.
Ariko mwagiye mugabanya amatiku,urabura kumubwira congs uti yari abizi!
Congs Bwana Pascal abanyakigali tukuri inyuma,tuzafatanya guteza Umujyi imbere
Shame on NATIONAL ELECTRAL COMMISSION KURANGIZA UMUHANGO.COM
Congratulation Mr Pascal nubwo biboneka ko utari usanzwe uri umujyenama mu mujyi wa Kigali. Dore gusa ibyo nkwisabira nk’umuntu utuye Kigali:
1. Isuku ni nziza ariko ye kugarukira aho ba mukerarugendo bagarukira wibuke za quartiers spontanés zitagira infrastructures. Icyangombwa isuku ibe mu nda, tureke kwirarira muri za restaurants zacu nta suku ihari kandi ibiryo ari bicyeya.
2. Ikintu kitwa Fosses septiques ukituvanire mu mujyi, dukeneye sewer system nkuko mu yindi mijyi minini bigenda.
3. Ikibazo cya transport, ni koko imihanda imwe irimo kwagurwa ariko aho ibihe bigeze, mu mujyi urimo abantu bagera kuri 2000000 hakenewe gutekereza izindi modes de transport, yenda metro yaba iretse, ariko za trolleybus na Tramways ntacyo byadutwara, ariko buriya hagati ya Nyarugenge na Kacyiru umuntu ashatse yakwiga uko train yo mu kirere yahagenda.
4. Za kiliziya zo muri quartiers turazirambiwe n’urusaku rwazo, mu bindi bihugu za kiliziya bazishakira quartiers zazo ubundi abayoboke bakirwariza.
5. Espaces verts:si byiza ko umujyi wose wubakwamo amazu.Hakenewe ahantu hatewe ishyamba ho kwidagadurira.
6. Umutekano ni ngombwa ariko be kudukabiriza ngo bafunge imihanda kubera abashyitsi. Hari ubwo bibamo gukabya.
Ahasigaye imirimo myiza.
Congratulation kuri Mayor NYAMURINDA PASCAL ndamuzi arashoboye akunda igihugu nabanyarwanda muri rusange.ni umuturage wintanga rugero GISOZI/GASABO
umuseke si NYAMURANDA NI NYAMURINDA MWISHYUHAGUZWA NGO MWANDIKE AMAZINA YA BOSS NABI
Njye byantangaje bintera n’ipfunwe kubona uyu Muyobozi mushya w’Umujyi wa Kigali ntacyo yavuze ku kibazo giteye inkeke mu mujyi wa Kigali kijyanye no kubura amacumbi aciriritse. Yakagombye kuba mu mihigo ye, yanahize kubaka amacumbi y’abaciriritse mu mujyi wa Kigali kuko arakenewe cyane. Ni nacyo cya mbere gikenewe kurusha ibindi byose. Naho iby’isuku n’umutekano byo ntawe utabizi kandi birahari.
Yego igishushanyo mbonera ni ngombwa, ariko kivugururwe kijyane na realités. Murakoze
Congratulations,uzakomeze,imigo ,iterambere..
Bonjour, Ijya kurisha ihera ku rugo: Mu mirenge ya Gitega, Nyakabanda, Rwezamenyo ya1 n’iya2, Kimisagara, Nyamirambo, Gatsata,Biryogo,Nyarugenge na Muhima(uretse ko nka Muhima na Nyarugenge imihanda yari isanzwe yarahanzwe kera ku buryo kwimura abaho cyangwa se kubaha amabwiriza bagenderaho bubaka biroroshye kurusha muri iyi Mirenge yindi).Ibikorwa remezo nk’imihanda iyo bimaze kugera ahantu biroroha bityo na kwa gutura mu kajagari bigahita bivaho hatagombye ibibazo,ruswa, amanyanga,tekiniki,Expropriation mbi cyangwa nziza n’izindi mpaka zitakagomnbye. Kwandika Towa,Vanaho,Genda,birabujijwe kuhubaka n’andi magambo bimaze igihe bisomwa ariko nta mwanzuro unyuze mu mategeko urashyirwa mu bikorwa. Iyi dossier irakomeye rero kandi ireba igice kinini cy’abatuye mu mujyi wa Kigali kuko bagomba nabo kubaho kandi bakagira uburenganzira bungana n’ubw’abandi Baturarwanda bose. Inama nagira Abashinzwe kubaka no kuvugurura Umujwi wa Kigali ni ukwihutisha izo gahunda kugirango nabo boroherwe n’ibibazo kandi bakiranuke n’abaturage. Urugero niba bavuze ko inzu ishakwa aha n’aha byibuze ari iya miliyoni 20, 30, 40, 50, …..umuturage utagonzwe n’umuhanda n’ibijyana nawo (Imiyoboro y’amazi,ahashyirwa ama poteaux y’umuriro,stations z’amazi,ahazashyirwa espace vert,amashuri,ibitaro,ibigo bitandukanye etc… bituma areba niba yabasha kubona aya amafaranga bityo yabona adafite ubushobozi abayafite bakamugurira ku giciro bumvikanyeho neza bigaca mu mucyo,ubuyobozi n’ababishinzwe bakabiha umugisha maze ari uguze ari n’ugurishije bakagenda nta nkomanga ku mutima. Naho umuturage wagonzwe n’ibyo bikorwa remezo akabarirwa agaciro k’inzu, ikibanza cyangwa se isambu ye kajyanye n’igihe tugezemo maze nawe akaba yabasha kugura ahandi. Indi nama nuko amazu yose ntashobora gusenywa hariho bamwe babitekereza-bakanibirota ariko bibuke amakosa akabije yagiye akorwa n’Umujyi wa Kigali muri za Rugenge, Batsinda,Kimisange,Nyamirambo n’ahandi ntavuze…. na nubu abaturage bakaba bamaze imyaka na nyagateke batarishyurwa. Indi mpamvu ituma ibikorwa remezo bigomba kwihutishwa muri iyi Mirenge nuko amabanki n’abandi bashoramari bihita biborohera gutanga inguzanyo kuko amazu n’ibibanza bigira agaciro kari hejuru, Umutekano n’ubwishingizi nabyo bikaba nta makemwa,Murabizi mwese ko nta sosiyete cyangwa company yaguha ubwishingizi utuye mu manegeka cyangwa se mu kajagari et vice versa na Banki ntacyo mwavugana utuye ku Gasongero k’Ikirunga kizaruka ejo n’ejo bundi, utuye ku musozi uzakuridukana ukakumanukana mu manga, mu mugezi cyangwa uruzi runaka, Donc pas de sécurité-Pas de garantit, et par conséquent Pas d’assurance – pas de crédits. Byose rero biragaruka mu bashinzwe urbanisme mu mujyi wa Kigali nka Capitale ndetse n’ahandi hirya no hino mu mijyi itandukanye mu gihugu. Dukomeze dutere imbere ariko birusheho kuva mu magambo bishyirwe mu bikorwa kandi ntawe bihutaje, bitanabangamiye ubusugire,umutekano,ubwisanzure n’amahoro by’Abanyarwanda ndetse n’Abanyamahanga bakunda u Rwanda, barushoramo imari,bakaruturamo,bakanarwubakamo. Imirimo myiza kuri Meya mushya,ubwo ababishinzwe bazagenda bamugezaho gahunda z’imirimo ahamagariwe ariko banamugezeho ubutumwa, ibitekerezo n’ibyifuzo by’abatuye Kigali La Capitale Rwandaise. Merci
Comments are closed.