Digiqole ad

Ngoma: k’Umukamba bamaze imyaka itatu bizezwa amashanyarazi

 Ngoma: k’Umukamba bamaze imyaka itatu bizezwa amashanyarazi

Mu kagari k’Umukamba mu murenge wa Kazo mu karere ka Ngoma

Abatuye mu kagari k’Umukamba mu murenge wa Kazo abenshi biganjemo abahoze batuye mu bikombe n’ahandi mu manegeka bahavuye bakaza gutura ku midugudu bijejwe kuhabonera ibikorwaremezo bya ngombwa, ariko ntibaragerwaho n’amashanyarazi bamaze imyaka itatu bizezwa. Ubuyobozi buvuga ko noneho iyi ngengo y’imari ariyo izayabagezaho.

Abaturage b’aha k’Umukamba bumvise vuba Politiki ya Leta yo gutura ku midugudu kuko hashize imyaka icumi ingo nyinshi zivuye mu bikombe n’ahandi bari batuye mu buryo butagaranye cyane kandi butanoze, bikagorana kubagezaho ibikorwa remezo.

Aba baturage bavuga ko bava mu midugudu bijejwe ibikorwa remezo cyane cyane amazi n’amashanyarazi, amazi yo ngo yabagezeho ariko bahora bategereje amashanyarazi.

Amashanyarazi ngo yagarukiye bugufi bwabo ntiyabageraho.

Nsengumuremyi Donat w’aha ati “Ntabwo watera imbere nta mashanyarazi kandi hashize imyaka itatu batubwira ko agiye kutugeraho.”

Devotha Muhawe nawe avuga ko ngo nta muyobozi n’umwe ugera mu kagari kabo ngo abure gusiga abijeje ko amashanyarazi azabageraho vuba.

Bushayija Francis Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kazo avuga ko gahunda yo kumva ibyifuzo by’abaturgae ku mikoreshereze y’ingengo y’imari y’akarere yakanguye ibyo aba baturage bamaze iminsi basaba.

Bushayija at “Dufite amahirwe kuko Leta yadushakiye abafatanyabikorwa kuburyo Umurenge wacu nawo uri mushinga w’inkunga y’Ububiligi ifatanyije na Leta y’u Rwanda bafite wo gukwirakwiza amashanyarazi, guhera uyu mwaka utugari twose amashanyarazi bazayabona kuko inyigo yararangiye”.

Uyu muyobozi avuga ko icyo basaba abaturage ari ukuba begeranya amafaranga maze umuyoboro w’amashyararazi wakubakwa buri wese akaba afite ubushobozi bwo kwikururira umuriro mu rugo rwe, bakanatekereza ibikorwa byunguka bishingiye ku mashanyarazi bagiye kugezwaho.

Kuri uyu wa kane Leta y’u Rwanda yasinye amasezerano y’inkunga ya miliyoni 10 z’amaEuro yatanzwe n’Ububiligi mu mushinga wo gukwirakwiza amashanyarazi mu baturage. Iburasirazuba hakaba harimo igikorwa cyo kwagura umuyoboro ku kigero cya 200Km.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish