Urubanza rwa mbere ruvanywe i Arusha ruzanwa mu Rwanda
Kuri uyu wa mbere, umushinjacyaha mukuru w’ u Rwanda, Martin Ngoga yashyikirijwe dosiye ikubiyemo urubanza rwa pasteri Jean Bosco Uwinkindi ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside n’ ibyaha byibasiye inyoko muntu kuri ubu akaba agiye kuburarishirizwa mu Rwanda.
Muri kiganiro n’abanyamakuru kitamaze igihe kiri hejuru y’amasaha 2, umushinjacyaha w’ urukiko mpuzamanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) Aboubakal akaba yavuzeko urukiko mpuzamahanga rwahisemo gushyikiriza amwe mu madosiye y’ abakoze ibyaha bya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu u Rwanda rutunze nyuma yo kubona ko rwateye intambwe ishimishije mu butabera kuri ubu ngo bukaba buri ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati : “u Rwanda rwavuguruye amategeko yo mu butabera ku rwego mpuzamahanga,kuri ubu u Rwanda rwakuyeho igihano cy’uruphu, ruvugurura amategeko, rwashyizeho uburyo bwo kurinda abatangabuhamya, bwubaka ubushobozi mu bucamaza. byose bikaba biri ku rwego mpuzamhanga, urukiko mpuzamhanga TPIR rukaba rubona izo mbaraga n’ubushake byakoreshejwe”.
Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda Martin Ngonga, nyuma yo ko gushyikirizwa dosiye ya Jean Bosco Uwinkindi, akaba yashimye intabwe itewe n’uru rukiko, akaba asaba ibindi bihugu bigicumbikiye abacyekwaho ibyaha bya jenoside ariko bifite ugushidikanya ku butabera bw’u Rwanda kureba urugero rwiza rwatewe n’ urukiko rwa (TPIR).
Jean Bosco Uwinkindi yavutse mu mwaka 1951. Mu 1994, Uwinkindi yari umupasiteri mu itorero ry’abapantekoti i Kayenzi muri Nyamata ho majyepho ya Kigali, akaba acyekwaho kugira uruhare mu iyicwa ry’abatutsi mu gihe cya jenoside no gukorana n’imitwe yitwaje intwaro harimo na EXFAR yari igamije kurimbura abatutsi.
Nyuma yo guhunga kwe imirambo y’abantu basaga ibihumbi 2 ikaba yarabonetse hafi y’urusengero yari ayoboye. Mu kwezi kwa 7 muri 2010 Uwinkindi yaje gufatirwa mu gihugu cya Uganda aza no koherezwa ku rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruri I Arusha muri Tanzania, kaba ari we muntu wa 1 mu bafungiye Arusha ugiye kuzaburanishirizwa mu Rwanda.
Photo: Umuseke.com
Jonas Muhawenimana
UM– USEKE.COM
0 Comment
Uwo ruharwa afite umuhungu ukatiye 0 ,ufungiye muri gereza ya Rilima yitwa MASENGESHO,nubu aracyuzuye Ideologie genocidaire.VIVE LA JUSTICE.
P.Uwinkindi yishe abatutsi benshi i Kayenzi,bazatange ubuhamya aba bakurikira:SEBERA Mustapha,MASENGESHO n’abandi benshi bafungiye i Rilima b’amashumi ye.Ubwo se baduhaye na Leon Mugesera dore ko bose ari ingirwabwirizabutumwa,basenga BAYARI abo batekamutwe.
Imana ishimwe kuba n’amahanga bamaze kugirira icyizere ubutabera bwacu biragaragarako bwateye imbere, ndashimira Procureur General Martin Ngoga kugisubizo yasubije Commission ya UN irwanya iyicarubozo,babuze uko batuka inka bati dore icebe ryayo, nibareke urwitwazo boherereze Leon Mugesera abazwe imvugo ze
Ndashaka ko bose baza maze bakisobanura kubyo bakoze.
Comments are closed.