Digiqole ad

Bugarama: Imvura n’umuyaga byashenye inzu 26 byica n’umukecuru

 Bugarama: Imvura n’umuyaga byashenye inzu 26 byica n’umukecuru

Rusizi – Imvura nyinshi irimo n’umuyaga yaraye ishenye inzu 26 mu mudugudu w’ikitegererezo wa Kibangira uri mu mudugudu wa Gombaniro mu kagari ka Ryankana mu murenge wa Bugarama mu burengerazuba bw’u Rwanda.

Inzu zaraye zangijwe bikomeye n'imvura yarimo umuyaga mwinshi
Inzu zaraye zangijwe bikomeye n’imvura yarimo umuyaga mwinshi

Umukecuru yitwa Felecita Nyirarubona w’imyaka 83 inzu ye yamuguyeho ahasiga ubuzima, undi mukecuru witwa Nyiramisigaro we yakomeretse, naho ihene imwe nayo yapfuye kubera iri sanganya.

Mu nzu 26 zasenyutse 10 zaguye zijya hasi burundu. Ni mu mudugudu w’ikitegererezo wa Kibangira ugizwe n’ingo 334.

Mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize nanone imvura n’umuyaga mwinshi byashenye inzu ebyiri muri uyu mudugudu w’ikitegererezo wa Kibangira.

Mu mudugudu harimo inzu zubakishije rukarakara kandi zituzuye neza, Umurenge wari ukiri gushaka uko zisanwa zikaba inzu zikomeye kuko ziri mu mudugudu w’ikitegererezo.

Girbert Rukazambuga Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama yabwiye Umuseke ko icyo baraye bakoze ndetse bazindukiyeho ari ubutabazi bwihutirwa.

Ati “Twasabye abaturage gutabara bagenzi babo bahuye n’ibyago bakaba babacumbikiye.”

Yasabye kandi abaturage kubaka inzu zabo bakazikomeza cyane ibisenge kuko hano mu Bugarama hakunze kwibasirwa n’imiyaga myinshi

Uyu muyobozi yemeza ko hari n’imyaka myinshi yangirikiye mu mirima kubera iyi mvura n’imiyaga.

Avuga ko bagiye gukora isuzuma ry’ibyangiritse bakareba ko basaba ubufasha mu nzego zibakuriye kuri aba baturage bahuye n’akaga.

Inzu 10 zasenyutse zijya hasi
Inzu 10 zasenyutse zijya hasi
Inzu zashenywe zari zituwemo n'imiryango ariko zitaruzura neza
Inzu zashenywe zari zituwemo n’imiryango ariko zitaruzura neza
Mu karere ka Rusizi
Mu karere ka Rusizi
Mu kagari ka Ryankana mu murenge wa Bugarama
Mu kagari ka Ryankana mu murenge wa Bugarama

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW/Rusizi

3 Comments

  • Reka nibarize abanyabwenge dufite; Ese nta bwoko bw’ibisenge bibaho mu myubakire bigerageza guhangana n’umuyaga?????

  • Ngerageze kugusubiza.Iyo wubaka inzu iyariyo yose ugomba kwita ku bintu bikurikira:
    1.Inzu nshaka kubaka ni bwoko ki? ese ni iyo guturamo? ese ni iyo gukoreramo ibijyanye n’inganda, ese ni ibiro, ese ni iyakira abantu benshi nka hotel, restaurant,stade,kiliziya n’ibindi.2. Ugomba kumenya aho uzubaka inzu yawe, icyo gihe ugomba kumenya imiterere y’ubutaka kugira ngo uteganye fondation yawe uko izaba imeze, ugomba kumenya imiterere y’ikirere y’aho wubaka, ese haba imiyaga myinshi, ese imvura iragwa cyane, ese haba imitingito y’isi. Ibyerekeye imitingito byo bigomba kwitabwaho cyane kuko hari imibare ugomba gukora ku buryo imyubakire ihenda kugira ngo bikomere.
    3. Ugomba kureba uko umufuka wawe ungana.
    4.Ugomba gukurikiza amategeko agendana n’imyubakire mu karere urimo
    5.Ugomba gushaka architecte agakora plan y’inzu yawe na Ingénieur akabara ibyangombwa. Nyuma ushaka umwubatsi kandi hakaba umugenzura.
    Urumva ko iyo ari inzira ndende. Icyo wibarizaga ni ikijyanye n’imiyaga. Ubundi mu Rwanda mu giturage usanga umufundi iyo ahari yubaka amazu asa, cyane cyane bakayaha igisenge cya mugongo wa tembo ari nacyo imiyaga ikuraho vuba. Hari ubundi buryo wasakara inzu yawe igisenge ntikigende, hari ibyo bita parapet aho inkuta zizamurwa amabati akaba acengeyemo, erega si na ngombwa iteka gusakaza amabati , hari n’amategura. Ushobora no gushyiraho béton byose biterwa n’amikoro.Mu Rwanda rero haracyari inzira ndende kugira ngo twubake amazu atazatwarwa n’imiyaga, birasaba ko haba impuguke ziga uko umuntu yakubaka muri buri karere kandi bidahenzer cyane ariko bikomeye kuburyo utakubaka buri mwaka kubera imiyaga. Kugusobanurra ibyo abandi biga nk’imyaka 5 mu magambo make ntibyoroshye ariko ndumva hari icyo utoyemo. Ahanru hose ushobora kuhubaka biterwa n’amikoro. No ku mazi bubakaho , noneho basigaye bubaka no mu kirere. Za techniques zirahari.

  • Murarenganya umuyaga,namwe nimurebe nkariya mafoto yagaragajwe,koko buriya igisenge cyari gifashwe niki?

Comments are closed.

en_USEnglish