Mavenge, Makanyaga na Nyiranyamibwa baririmbiye abakundana
Kicukiro – Mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi w’abakundana (St Valentin) cyabereye mu kabari kitwa Ambassador gaherereye i Gikondo, abahaje bashimishijwe no gutaramirwa mu ndirimbo nyarwanda n’abahanzi bakuru Suzana Nyiranyamibwa, Abdul Makanyaga na Sudi Mavenge.
Uyu munsi wa St Valentin wahuriranye n’umunsi w’akazi wabangamiye imyidagaduro ya benshi kuko bwari bucye ari umurimo, bityo ahabaye ibitaramo nk’ibi ubwitabire ntibwari bushamaje cyane. Abageze i Gikondo ariko banogewe.
Aba bahanzi bakuru baririmbye indirimbo zabo zakunzwe mu bihe bitambutse ariko n’ubu zigikunzwe cyane.
Makanyaga Abdul mu ndirimbo ze nka “Wanyeretse urukundo”, “Hashize iminsi” Ft Orchestre Irangira, “Nshatse inshuti” n’izindi zanyuze cyane abari hano.
Mavenge Sudi nawe yibukije abakundana indirimbo ze “Gakoni k’Abakobwa”, “Simbi”, “Kantengwa” ndetse na Suzanne Nyiranyamibwa mu ndirimbo ze nka “Urwo ngukunda” , “Umva Inkera”, “Mwiza wanjye” n’izindi nabo bashimishije bikomeye abari muri iki gitaramo.
Abakunda muzika igezweko nabo basusurukijwe na Gaby Umutare.
Bamwe mu bitariye iki gitaramo batangarije Umuseke ko ari amahirwe gutaramirwa icya rimwe n’ibihangange bya muzika y’u Rwanda nka Makanyaga, Mavenge na Nyiranyamibwa icya rimwe.
Amajwi y’aba bakuru ngo aracyari umwimerere kandi ubuhanga n’umwihariko wa muzika yabo biracyumvikana n’ubu.
Photos © Evode MUGUNGA/UM– USEKE
UM– USEKE.RW
1 Comment
Turashimma cyane abahanzi nyarwanda uburyo badususurutsa.
Comments are closed.