Digiqole ad

Amajyepfo – Abayobozi bazaniwe ‘Coaching’ ngo bafashwe kunoza imikorere

 Amajyepfo – Abayobozi bazaniwe ‘Coaching’ ngo bafashwe kunoza imikorere

Guverineri Mureshyankwano avuga nawe ko biteze umusaruro wabyo cyane mu guha servisi abaturage

Huye – Hagamijwe kongerera imbaraga mu kunoza servisi batanga mu miyoborere mu turere,  abayobozi bakora mu turere  mu Ntara y’Amajyepfo  uyu munsi batangirijwe gahunda yitwa ‘Coaching’ irimo abatoza bo gufasha Intara mu miyoborere, iyi gahunda iyobowe n’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, RGB.

Mu muhango wo kumurika iki gikorwa cya Coaching ku bayobozi mu nzego z'ibanze n'uko kizakorwa
Mu muhango wo kumurika iki gikorwa cya Coaching ku bayobozi mu nzego z’ibanze n’uko kizakorwa

Ubuyobozi bw’iyi Ntara buvuga ko iki gikorwa bakizeyeho umusaruro cyane cyane mu guherekeza abayobozi mu bikorwa byabo ku baturage.

Goverineri Mureshyankwano Marie Rose avuga ko iyi gahunda yari ikenewe kuko ngo hari ibipimo bitarabasha kugerwaho kandi hakenewe imbaraga n’ubumenyi ngo bigerweho.

Ati “twizeye ko iyi gahunda izatuma imitangire ya service izazamuka byibura kuko nicyo gipimo kiri hasi, kandi twizeye ko isuzuma ryakorwaga ugasanga hari ibibazo bitandukanye nko muri Girinka,VUP ubu bizafasha bayobozi muri izi gahunda kurushaho kunoza izi gahunda  binyuze mumucyo.”

Egide Kayitasire Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru nk’umugenerwabikorwa w’iyi gahunda yavuze ko bayitezemo byinshi bizabunganira mu kunoza ibyo bakoraga cyane serivisi baha abaturage babagana.

Kayitasire avuga ko bakeneye kandi imbaraga mu gutegura igenamigambi kuko ariwo mutima wAakarere kugira ngo igenzura rijye rikorwa basange nta makosa akirimo nk’uko bijya bigaragara.

Kangwage Justus umukozi wa RGB ukuriye urwego rushinzwe imiyoborere, avuga ko iyi gahunda ije gufasha uturere kugera ku ntego baba bihaye.

Intego nyamukuru ngo ni ugufatanya gukemura ibibazo bareba cyane ahari intege nke.

Intara y’amajyepfo yahawe  abatoza babiri bo kuyifasha, bazafatanya n’abayobozi b’uturere bibanda cyane mu kunoza imitangire ya service ikiri hasi cyane ugereranije n’ibindi bikorwa nk’umutekano n’isuku.

Hari abayobozi b'uturere tunyuranye n'abafatanyabikorwa mu miyoborere batandukanye
Hari abayobozi b’uturere tunyuranye n’abafatanyabikorwa mu miyoborere batandukanye
Justus Kangwage umuyobozi ushinzwe imiyoborere muri RGB avuga ko biteze umusaruro muri iki gikorwa
Justus Kangwage umuyobozi ushinzwe imiyoborere muri RGB avuga ko biteze umusaruro muri iki gikorwa
Guverineri Mureshyankwano avuga nawe ko biteze umusaruro wabyo cyane mu guha servisi abaturage
Guverineri Mureshyankwano avuga nawe ko biteze umusaruro wabyo cyane mu guha servisi abaturage

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/Huye

1 Comment

  • Mwagiye mukoresha ipiganwa nyaryo mugashyiraho abayobozi bashoboye aho guha akazi abiga uko gakorwa bagatangiye?

Comments are closed.

en_USEnglish