South Africa: Yishwe n’ifi ya Shark ari kwishimisha k'umucanga
Ngidi Msungubana wishimishaga ku mucanga (beach) akora ibyitwa “Surfing” yishwe n’ibikomere byinshi yatewe n’ifi y’inkazi yo mu bwoko bwa ‘Shark’.
Ngidi uyu, 25, yapfuye kuri iki cyumweru gishize nyuma yo kurumagurwa n’iyi fi mu gihe yacakiranaga nayo agendera ku miraba (surfing on waves) kuri beach y’ahitwa Port St Johns .
Ngidi, ubusanzwe ngo umenyereye cyane ‘Surfing’ yabanje kugundagurana n’iyi fi nkuko ababibonye babyemeza.
Aba bavuga ko uyu musore yarwanye n’iyi fi mu gihe cy’iminota itanu, abandi bakagirango arakora ubugenge mu mazi, mu gihe abantu babonye amazi yarimo atangiye kuba umutuku bahise batabara, bamuvana aho ifi nayo yagiye.
Agejejwe ku butaka, yatabawe n’umuganga ndetse haza na ambulance imujyana kwa muganga, ariko kubera ibikomere ku maboko no munda aho ifi yari yamucagaguye, Ngidi Msungubana yapfiriye munzira igana kwa muganga.
Abahanga bavuga ko Msungubana yacakiranye na ‘Shark’ y’ingabo ngo zihiga zonyine kandi zigira ubukana bukomeye.
Muri Nzeri umwaka ushize, uwitwa Michael Cohen, 47, yaciwe akaguru k’indyo, n’akimoso karakomereka bikomeye nyuma y’uko nawe yari yahuye na za ‘sharks’ kuri imwe muri beach za Cape Town.
Uyu ngo ni uwa gatandatu wivuganywe n’aya mafi mu myaka itanu ishize muri South Africa.
Photos: Liller&Mclean, Reuters
Source: dailymail
Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM
0 Comment
RIP.imana ikomeze ibana nawe
Pole sana,Imana iguhe iruhuko ridashira kandi ikwakire mubayo mama, nanone kandi abawe bakomeze kwihangana.
yoooooooooo RIP Ngidi.Imana ikwakire kandi ikugirire imbabazi z’ibicumuro waba ugiye uticujije,urambabaje cyaneee
Arababaje rwose ateye n’agahinda imana imuhe iruhuko ridashira kandi tuzajyane nawe mw’ijuru.
Imana imwakire. Birambabaje.
Aruhukire mu mahoro twese nirwo rugendo.
ubwo rero abandi nabo bakorera imyitozo yabo aho nibunvireho hake batazahura n’ibwa yahukanye maze bakahasiga ubuzima bwabo!
Uyu musore arambabaje rwose,nta kintu kibi nko gupfa uri ingaragu
RIP
IMANA IMWAKIRE MU BAYO
Comments are closed.