Niba ukeka ko wasamye biroroshye kwikorera ikizamini kibyemeza
Uratekereza ko wasamye? Icyabyemeza ni uko wakoresha ikizamini (pregnancy test), yigure muri farumasi ikwegereye, iroroshye kuyikoresha kandi irizewe.
Iki kizamini gikora gite?
Iki kizamini kibereyeho gupima imisemburo ya beta HCG ivuburwa n’umwana watangiye gukorwa mu nda ya nyina, iyi misemburo itangira kuvuburwa uhereye ku munsi wa 8 habayeho imibonano mpuzabitsina ikekwa ko yakozwe mu bihe by’uburumbuke.
Iyi misemburo ikomeza kwiyongera cyane, kugeza ku gihembwe cya mbere cy’inda, nyuma yaho nibwo itangira kugabanyuka. Muri iki gihe akaba aribwo haba hari ugushidikanya.
Ni ryari nakora iki kizamini?
Ni igihe habaye imibonano mpuzabitsina idakingiye mu bihe by’uburumbuke bw’umukobwa. Biba byiza kandi ugikoze uhereye ku munsi wa 10 nyuma y’iyo mibonano aho iyo misemburo iba yababaye myinshi.
Ese iki kizamini gikora gite?
Muri kariya ga ‘tube’ ,harimo agapapuro(bandelette), ukusanya inkari zawe mu kintu gisukuye kandi cyumutse (ibi bitubahirijwe ikizamini cyakubeshya),hanyuma aka bandelette ukagakoza muri za nkari, ugategereza byibuze iminota itatu. Ikizamini cyiza kubwira ko utwite mu gihe hiyanditsemo ikimenyetso cya + (hari nizindi cassette zigaragaza uturongo tubiri mu mwanya w’ikimenyetso + ),mu gihe utazaba utwite kandi hazazamo akarongo gatambitse gusa –
Ese iki kizamini nicyo kwizerwa?
Iki kizamini kizewe 99% gusa hari ibyo ugomba kwitondera mu gihe uri kugikora, nko kuba usukuye intoki, ibyo ugiye gukoreramo. Ikizamini cyakozwe kare (mbere y’iminsi 8 kumanura nyuma y’imibonano ikekwa) gishobora kukubwira ko udatwite kuko iriya misemburo iba itaratangira gukorwa.
Gukora iki kizami mu gitondo ni byiza mu gihe utaratangira kunywa icyayi ,amazi n,ibindi umuntu afata mu gitondo.
Corneille K.NTIHABOSE
UM– USEKE.COM
0 Comment
twishimiye ibitekerezo byiza mugiza kubanyarwanda kuko ningirakamaro,ariko ndibaza icyo byababimaze niba gikorwa nyuma yiminsi 10 nubundi abagiye mumihango ariko nabyo nibyiza kuko harigihe utajya mumihango kdi udatwite ahubwo kiriya gipimo kigura angahe?murakoze.
Mutubwire icyo gipimo kigura angahe? kuko ndumva gifite akamaro kanini.
ahenshi ni 500 FRW,ntigishobora kurenza 1000Frw.Ariko se Vedaste hari aho ukeka ko wateye inda??!!!!
Ubushakashatsi bugeze kure,vedaste wadusanga mumapharmacy hafi mumujyi,nokwa Muganga.nanjye ndajya kukagura c’est Mieux quand meme.
Hari umukobwa ujya ambeshya ngo namuteye inda,niba ashaka kunkura ibyinyo!?? cg kumfatisha?ndaje nkigure kabisa ndebane nawe.Gusa yaribeshye ntazi ko technology mu Rda yahageze.Big up Corneille uri umuntu w’umugabo JYA UDUSHAKIRA N’IBINDI.
MURAKOZE RERO MUBONYE UBURYO MUZAJYA MUBAFATA BAKOBWA MWE MUSHATSE MWAVA KUTANGA IMIGONO KUKO ABATYPE BARAZA KUBAVUMBURA DORE TECHINOLOGY IRAKO IRABANDanya NAKAZI KANYU DORE MUSAZA WANYU MBAGIRIYE INAMA MWIRINDE INDA ZIBINYENDARO KKUKO ZIBATESHA AGACIRO UWARINSHUTI AKABA UMWANZI
murakoze cyane kuko mutuvunnye amaguru,nizere ko mu mafarumasi bakaguha nta mananiza upfa kuba gusa ufite ibiceli byawe,ariko se ko numva iyo misemburo yaba itinda kuvubuka?ngaho rero basor mwe mwirengagiza ko aho kwivuza wakwirinda,nibyiza cyane peee turabashimiye cyane .
ni byiza ku bitekerezo n’inama mutugira nk’abanyarwanda. mfit ikibazo nshaka kubaza bantu mwese cyane ababizi. iyo umudamu aribwa mu gitsina nyuma yo gukora imibonano bikagaragara ko ari amasohoro amubabaza bakora iki? ubo se ni ukuvuga ko ntacyo bakora ngo babaone akana? uwagize iki kibazo bamugiriye inama y gukoresha agakingirizo gusa jye nkumva iyi nama atariyo ikwiye yonyine. murakoze
jye nfite ikibazo kuki umuntu akuramo stellire ntahite atwita hagashira nka 1an agategereza agahe ba kandi iyo case nyizi kubantu beshi ni ikibazo gikomeye pe
Comments are closed.