Digiqole ad

Rusizi: Inkende zona imyaka ngo hari abo zizateza inzara

 Rusizi: Inkende zona imyaka ngo hari abo zizateza inzara

Inkende zona imirima ngo ziraza ari nk’igitero no kuzikangara bikagorana

Mu mirenge ya Nkanka, Gihundwe, Kamembe, Mururu na Nyakarenzo abaturage baho bafite ikibazo cy’inkende bavuga ko ziri kubonera imyaka bahize. Izi nkende bakeka ko ziva mu ishyamba rya Nyungwe nubwo iyi mirenge itaryegereye cyane, bahangayikishijwe no kuba imyaka bahinze babura icyo basarura kuko ngo ziza ari nk’igitero no kuzikangara rimwe na rimwe bikagorana.

Inkende zona imirima ngo ziraza ari nk'igitero no kuzikangara bikagorana
Inkende zona imirima ngo ziraza ari nk’igitero no kuzikangara bikagorana

Bamwe muri aba baturage bo bavuga ko izi nkende zizabashonjesha mu gihe nta gikozwe ngo ntizigaruke, kandi ngo babujijwe cyane kuzigirira nabi kuko ari ibidukikije baba bangiza.

Simeon Gasana wo mu kagari ka Rusambu mu murenge wa Nyakarenzo ati “ujya mu murima w’ibigori ugasanga zarasaruye. Abana bacu birirwa bakomanga amajerikani ngo zihunge ariko biba iby’ubusa kuko abana ntibahora mu mirima kandi baniga.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi iki kibazo burakizi kandi bukomeza kwibutsa abantu ko bibujijwe kwica izi nkende, ngo RDB ishami ry’ubukerarugendo izabaha umwanzuro nk’uko umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Frederic Harerimana yabibwiye Umuseke.

Harerimana ati “Iki kibazo kiri mu mirenge myinshi y’aka karere ariko si muri aka karere gusa n’ahandi zirahari, icyo turi gukora ni ukuganira na RDB kandi ntitwabura gutera amashyamba ngo zitaza kuko hari n’aho batazibona. Turakomeza turebe icyakorwa hatagize uzihutaza.

Dukeka ko ari imihindagurikire y’ikirere ishobora kuba itangiye kugera no ku nyamaswa, na zo zigatangira kuba aho zitakabaye ziba, ariko zikaza zinakurikiye amashyamba tugenda dutera, agenda aba menshi.”

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW/Rusizi

en_USEnglish