Digiqole ad

Umukuru wa UN Habitat na Dr Kirabo bakiriwe na Kagame

Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku miturire (UN Habitat) Dr Joan Clos n’intumwa ayoboye, zirimo Dr Dr Aisa Kirabo Kacyira uherutse guhabwa imirimo muri UN Habitat, bakiriwe na President Kagame kuri uyu wa mbere mu ngoro ye mu Urugwiro.

President Kagame aha ikaze Dr Joan Clos
President Kagame aha ikaze Dr Joan Clos

Ni mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rugamije gushimangira umubano hagati ya UN Habitat na Guverinoma y’u Rwanda, uyu muyobozi yaje mo mu Rwanda.

Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko, uru ruzinduko ruzafasha mu birebana n’ubufatanye hagati y’uwo muryango w’Abibumbye ushinzwe imiturire, na Leta y’u Rwanda, by’umwihariko mu bijyanye no kongerera ubushobozi ibigo byigenga n’imitunganyirize y’imijyi « Urban planning’’.

Mu biganiro bagiranye na President Kagame byibanze ku mikoranire hagati y’iri shami rya UN na Leta y’u Rwanda mu guteza imbere imiturire mu Rwanda.

Biteganyijwe ko Dr Joan Clos n’intumwa ayoboye baza gusura urwibutso rwa Genocide yakorewe abatutsi rwo ku Gisozi.

Dr Joan Clos, 66, ni umunya Espagne, inzobere mu by’ubuzima rusange « Public Health », akaba kandi inzobere mu ndwara z’ibyorezo ‘’Epidemiologie’’. Uyu mugabo wigeze kuyobora umujyi wa Barcelona (1997-2006) yatorewe kuyobora UN-Habitat muri Kanama 2010, umwe mu bamwungirije ni Dr Aissa Kirabo Kacyira, uri kumwe nawe muri uru rugendo.

Dr Carlos na President Kagame
Dr Carlos na President Kagame
Dr Kirabo Kacyira yari mu ntumwa ziyobowe na Dr Joan
Dr Kirabo Kacyira yari mu ntumwa ziyobowe na Dr Joan
Intumwa za UN-Habitat n'abo ku ruhande rwa Leta y'u Rwanda
Intumwa za UN-Habitat n'abo ku ruhande rwa Leta y'u Rwanda

Photos: PPU

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ntibyaribikwiye kuvangura abanaburwanda uzamura abasajya gusa mubuzima bwose bwigihugu, abafrancophone ukabahindura injiji, birabaje, ntajoro ridaca byose bifitiherezo

  • We Rwamayega cg Rwamayezi ayo matiku ntitukiyashaka mbere yo kuvuga amagambo yo gushyushya umutwe jya ubanza utekereze Mushikiwabo yavukiye mu Rwanda none wowe uzarindire RNC baguhe umwanya uuuuu uzarinda upha.

  • Wowe wiyita rwamayega, uzi abafrancophones buzuye mu myanya y’ubuyobozi bw’urwanda. Mujye mureka amatiku.ALUTA CONTINUA!!!

  • Ibi ni byiza cyane. Ndabona Kirabo yarabaye Umugore mwiza cyane rwose akazi ko mu Rwanda kari kamwishe pe. Ariko yaragakoze pe niyiruhukire. HE urabonako isi yose irimo gusarura izo mwabibye!!! keep it up vuba uzanayobora UN ndakurahiye, ariko abo bazungu ntibazakuvugiremo uzakomeze uba bwire

  • Yego mama Shenge.

  • ni baze barebe uko igihugu cyubakwahatitawe mu ngorane zahuiye nazo genda rwanda uri nziza uhumeka amahoro uri icyitegererezo muri afurika no ku isi yose kagame aragahoraho niwe ukwiriye u rwanda

  • Wowe wiyise Rwamayenga, ndakurahiye uri igipfayongo! nta nubwo ukunda igihugu cyawe. Puuuu!!! tu n’es pas mur en tout cas!

  • tsese hamwe dutahirize umugozi umwe mu kubaka igihugu cyacu cy’u rwanda, nitwite kuvuga ngo abavuye uganda cyangwa he ???

Comments are closed.

en_USEnglish