1917–2017: Abapadiri bamaze imyaka 100 mu Rwanda…ganira na Padiri ubumazemo imyaka 56
*Ubukristu ntabwo ari idini yabakoloni.
* Ubukristu ntibwaje gukuraho idini gakondo y’abanyarwanda.
* Iyo dini gakondo y’abanyarwanda ni iyihe?
* Abapadiri bamariye iki u Rwanda?
*Abapadiri bose se, barangije neza inshingano zabo ?
Muri iyi nyandiko, mugiye gusoma mwo ikiganiro, umwanditsi w’ikinyamakuru Umuseke Jean Pierre NIZEYIMANA, yagiranye na Padiri Bernardin MUZUNGU, wo muba dominikani bo ku Kacyiru. Iki kiganiro cyerekeye yubile y’imyaka ijana, abana b’abanyarwanda ba mbere bahawe Isakramentu ry’ubusaserdoti. Kugirango tworoshye ikiganiro, murasoma ikibazo cy’umunyamakuru n’igisubizo Padiri yatanze.
Padiri Bernardin Muzungu afite imyaka 85 y’amavuko, yavukiye i Buhoro muri Nyaruguru, mu muryango w’Abasizi bo kwa Nyirarumaga, yahawe Ubusaseridoti mu mwaka 1961.
Yize amashuri ya Philosophia na Theologia, mu Rwanda, mu Bufaransa, mu Busuwisi, mu Bwongereza no muri Canada. Arangizanya impamyabumenyi ya doctorat muri Patrologia. Yongera ho ubuzobere muri Anthropologie Culturelle.
Yanditse ibitabo byinshi, ni umwe mu mpuguke z’abakuze bari muri gihugu. Ari mu kirihuko cy’izabukuru mu muryango w’Abadominikani ku Kacyiru, ninaho Umuseke wamusanze baraganira.
Ikibazo: Padi, tubwire uko ubusaseridoti bwatangiye mu Rwanda
Igisubizo:Ntangiye ngushimira icyo kibazo cya mbere. Koko rero nicyo kubitiro mu mateka y’ubukristu mu Rwanda. Umunsi abana b’u Rwanda bashingwa kumenyesha bene wabo inkuru nziza twashyikirijwe na nyagasani Yezu, abicishije kuntumwa ze cumi n’ebyiri n’abazizunguye bose. Ku itariki itazibagirana yo kuwa 07Ukwakira 1917, niho muri Kiliziya y’ i Kabgayi, Mgr Jean Joseph HIRTH, yahaye ubusaserdoti Balthazard GAFUKU na Donat REBERAHO. Kuva uwo munsi, kwigisha ivanjili no gutanga amasakramentu, byari bigeze mumaboko y’abana b’u Rwanda.Icyo gihe hari hashize imyaka 17 gusa, abamisiyoneri bo mumuryango wabapadiri bera, barangajwe imbere na Mgr Hirth, bashinze paruwasi za mbere ebyiri,imwe i Save indi i Zaza, mumwaka 1900.
Izo paroisse zambere zombi kandi ninazo zagize umugisha wokwibaruka abo Bapadiri bambere bombi : Balthazard Gafuku w’i Zaza na Donat Reberaho w’i Save. Iyo paruwasi ya Zaza, ninayo ifite akarusho ko kuba imaze kubyara abepiskopi babiri. Niyo yabyaye umwepiskopi wambere w’umunyarwanda, Aloys Bigirumwami. Yongeraho n’ikindi gitego cyo kumukurikiza muri urwo rwego, umwana wa murumuna we, ariwe Filipo Rukamba, umushumba wa diyoseze ya Butare ubu, akaba ari nawe muyobozi w’inama nkuru y’abepiskopi gatolika bo mu Rwanda, muri ikigihe. nguko uko abasaseridoti b’abanyarwanda batangiye umurimo wo kogeza ivanjili
Abakristu ba Save, mu karere ka bwanamukari n’ab’i zaza mu karere k’Igisaka, nibo babaye inkingi za mbere zishyigikiye ubukristu mu Rwanda.Igishimishije kandi ni uko Mgr Filipo Rukamba yaturutse mukarere k’igisaka akaza kuba umwepiskopi mu karere ka Bwanamukari, ukagira ngo utwo turere twombi ni impanga mu kwereka abanyarwanda inzira nziza, iganisha kuri Yezu Kristu.
Ikibazo: Ese koko Ubukristu ni idini y’abakoloni?
Igisubizo :Hari ababivuga, ariko ni ukwibeshya. Igisubizo cyanjye ariko kiroroshye.Aho idini y’ubukristu yaturutse, kuhamenya ntibiruhije. Igitabo cyitwa Bibiliya abantu benshi barakizi. kivuga ukuntu Yezu Kristu umwana w’Imana rurema, yigize umuntu akaza ku isi, agatora intumwa cumi nebyiri, akaziha ubutumwa bwo kujya kwigisha amahanga yose kandi akazisezeranyako azaba ari kumwe nazo kugera igihe isi izashirira.
Abazunguye izo ntumwa cumi nebyiri, ni Abepiskopi, bo mu mahanga yose no muma diyoseze yose yo ku isi.bakuriwe n’umwepiskopi wa diyosezi y’i Roma,ariwe Papa, wasimbuye Petero mutagatifu. Abamisiyoneri baje mu Rwanda bayobowe na Mgr Hirth, bari bahagarariye iyo Kiliziya ikomoka kuntumwa za Yezu.
N’ubutumwa batuzaniye bukomoka ku ivanjili ya Yezu Kristu, ntacyo bupfana n’amabwiriza y’abakoloni. Abogeza ivanjili rero, baba abazungu, baba abanyarwanda,baba nabava mubundi bwoko, bose akarangamuntu kabo ni ukuba intumwa za Yezu. Ubukristu rero si idini y’abakoloni, ikomoka kuri yezu kristu umwana w’Imana rurema.
Ikibazo:Ese ubukristu bwaje gukuraho idini gakondo y’abanyarwanda ?
Igisubizo : Nk’uko maze kubivuga, idini gakondo y’abanyarwanda ni iyemera Imana Rurema. Icyingenzi ni ukumenya ko imana y’ukuri ari imwe. Iyo mana kandi si iyindi,ni iyaremye ibibaho byose. ari idini gakondo y’abanyarwanda, ari n’idini y’abakristu, zose zemera iyo mana imwe rukumbi yaremye ijuru n’isi.
Hari n’igitabo mperutse kwandika, kigaragaza neza ukuntu Yezu ubwe yabyivugiye ati : sinaje gukuraho ahubwo naje kuzuza ukuri, Imana ishyira mubwenge no mu mutima wabantu igihe ibarema(Mt 5,17). Uwashaka icyo gitabo, cyitwa JE NE SUIS PAS VENU ABOLIR MAIS ACCOMPLIR( presses lavigerie, bujumbura, 1995).
Ikibazo : Idini gakondo y’abanyarwanda ni iyihe rero?
Igisubizo: Hari abantu benshi babyumva kuburyo butaribwo, bakayitiranya na ya mihango yerekeye abantu bappfuye, bamwe bitwa abazimu. Iyo mihango yitwa : kuraguza, guterekera no kubandwa. Reka mbisobanure mumagambo make, kubatabizi neza. Kuraguza ni ugushaka kumenya impamvu yateye ibyago umuntu afite igihe atayizi. uko gushakashaka,nibyo bita kuraguza.uburyo bwo kuraguza bukaba bwinshi.
Hari ukubaza abapfumu, bitwa ko babifitemwo ubushishozi burenze ubwa rubanda rusanzwe. Ninacyo gituma babita abapfumu, bapfumura amayobera. Hari nubundi buryo bwo kuraguza, bareba mumara y’i nyamaswa : inkoko, intama, inka, n’ubundi buryo bwinshi abanyarwanda bazi. Birumvikana rero, gushaka kumenya amayobera y’ibyo abantu bose batazi, ntaho bihuriye n’idini, biri murwego rw’ubumenyi. Ninacyo gituma kuri ubu, abiyambazaga kuraguza, ubu basigaye basanga abaganga cg se abandi banyabwenge baminuje mubumenya muntu n’ibintu.
Guterkera no kubandwa byo niki ? abanyarwanda bari bazi ko iyo umuntu apfuye, aba adahindutse ubusa, ahubwo yimukiye mugihugu cy’abazimu : akaba avuye i Buntu akajya i Buzimu. Abanyarwanda bibwiraga kandi ko uko abantu babana nabandi hano ku isi, bikomeza no kuba bityo mumibanire yabo nabazimu. Guterekera, bikaba imihango yo kunoza umubano n’abakurambere bo mumuryango bapfuye, ubazanira amaturo. Iyo mvugo guterekera,ni aho ituruka : kuzana amaturo. Hari abandi bazimu, badakomoka mumiryango y’abanyarwanda , nabo bashyizwe muri urwo rwego rwabakurambere bu rwanda. abo ni abitwa imandwa, baterekerwa mumuhango witwa kubandwa.
Uko Kubandwa kwaje mu rwanda kungoma ya Ruganzu Ndoli. Byazanywe numuntu wigihanganjye witwaga ryangombe, ukomoka mukarere ka gitara, ho muri uganda y’ubu. Ryangombe n’ingabo ze byitwaga imandwa, bajya gupfa basize bavue bati : ko uzajya atwiyambaza abandwa, tuzamurimda amagorwa yose. Birumvikana rero ko kubandwa no guterekera ari uburyo bubiri, bwo kwiyambaza abazimu, ngo barengere abazima. Ukuri kuri muri iyo myemerere, aho niho harimwo akabazo. Ibyaribyo byose , iyo siyo dini nyakuri y’abanyarwanda.
Idini gakondo y’abanyarwanda, nyakuri, kuyivuga mumagambo make biroroshye :ni ukumenya no kuyoboka imana, yaremye ibintu byose bibaho. Hari igitabo nanditse hambere, gisobanura ibyerekeye iyo dini gakondo y’abanyarwanda. Icyo gitabo cyitwa LE DIEU DE NOS PERES, kirimwo inyabutatu(bujumbura,1974, 1975, 1981).
Mu kinyarwanda, icyo gitabo umuntu yacyita IMANA Y’ABAKURAMBERE BACU. Ibyanditswe muri icyo gitabo byerekeye ku Mana, biva kumvugo yabanyarwanda yerekeye : amazina y’abantu, imigani migufi n’imiremire.
Ikibazo :Uretse kogeza ivanjili, abapadiri bamariye iki u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange ?
Igisubizo :Reka mpere kuri icyo kibazo, ngusubize kungingo ebyiri zikirimwo. Icyambere ni ukugaragaza ko kwigisha idini y’ubukristu, ubwabyo bifite akamaro gakomeye kubantu bose. Icyakabiri ni uko abapadiri nabandi bose basangiye umurimo w’ubutumwa, bakoze imirimo yazanye amajyambere akomeye muri iki gihugu. Reka tubisobanure mumagambo make.
Kwigisha ivanjili yo kuyoboka imana rurema, no kubana n’abantu kivandimwe, nta kintu gishobora kugirira abantu akamaro kirenze icyo nuwakora ibyo byonyine, kuburyo butagira amanegu, yabakwiye ingororano. Icyakabiri nuko Akamaro k’abapadiri nabandi bihayimana, kagaragaye kuburyo budashidikanywa, mubikorwa by’amajyambere byateje imbere iki gihugu.
Ntagombye kubirondora byose natanga urugero rumwe rugaragara, ni umurimo wo gushyiraho amashuri yigisha ubumenyi n’umuco, byazanye amajyambere muri iki gihugu. Amashuri ya za paruwasi gatolika, yo munzego zose ari abanza,ari ayisumbuye, ari n’aya za kaminuza, amenshi muyambere yose yashinzwe n’abapadiri, n’abandi bihaye Imana.
Twibutse ko muri paruwasi zose, igikorwa cyazo cyambere cyabaye gushinga no kuyobora amashuri abanza. Ikindi, twibuke ko amashuri yisumbuye yabanje mu Rwanda yari atatu :Amaseminari, inkuru n’intoya ; Groupe scolaire y’i Butare n’ishuri ry’abarimu ry’iZaza.Ayo mashuri yose yari aya kiliziya gatolika.
Abayizemwo nibo babaye abayobozi bambere mu mitegekere y’iki gihugu. Imiryango y’abihaye Imana yabigizemwo uruhare rugaragara. Groupe Scolaire y’i Butare yavagamwo abayobozi bo mubutegetsi bwa leta, yayoborwaga n’abafurere bo mumuryango w’urukundo.
Andi mashuri menshi tuzi mu gihugu, yigishwagamwo kandi akayoborwa n’abafurere bo mumuryango w’abayozefiti. Mugitabo maze kwandika, kerekeye uwo MURYANGO WABAFURERE BABAYOZEFITI, nagaragaje imibare n’ibikorwa by’amashuri byayoborwaga nabo bafurere. Amashuri menshi y’abakobwa nayo yayoborwaga n’ababikira bo mumuryango w’abenebikira. Hari n’ayandi menshi, yayoborwaga nabihaye Imana bo muyindi miryango, nabo tudashobora kurondora muri iki kiganiro.
Twarangiriza kw’ishuri ryambere rya kaminuza y’i Butare. Iryo shuri ryashinzwe n’abapadiri bomuryango w’abadominikani, mu mwaka 1963. Iyo kaminuza ya mbere yamaze imyaka myinshi, ariyo ibyarira igihugu abayobozi bo murwego rwo hejuru, dukesha amajyambere menshi. Ndekeye aho akamaro k’abihaye Imana mumajyambere y’igihugu, utakemera ni uwigiza nkana.
Ikibazo 6 : Uretse muri rusange, nta bapadiri bagize akamaro ku buryo bw’umwihariko?
Igisubizo: Niko ko, muri rusange, abapadiri n’abihaye Imana bagize akamaro mumajyambere yiki gihugu, nkuko tumaze kubyumva. Ariko hari abagize akamaro kuburyo bw’umwihariko, tudakwiye kwibagirwa mumateka yiki gihugu. Ibikorwa byabo bantu twabishyira munzego enye: ubuvuzi, muzika n’indirimbo, amateka y’igihugu, n’iyoboka Mana. Reka tuvuge abo aribo:
Mu rwego rw’ubuvuzi, reka mvuge abantu babiribabimburiye abandi. Padiri Telesphore KAYINAMURA, yagize akamaro gakomeye mugutangiza ubuvuzi gakondo mu karere k’Igisaka. Muri Paruwasi ya Bare niho yashinze ivuriro rye. Padiri Thomas BAZARUSANGA yagize ubushakashatsi bwagize akamaro mubuvuzi bw’ubugombozi kubantu barumwe n’inzoka. Ni igitabo yanditsemwo ubwo bushakashatsi gishobora kwifashinshwa nanubu. Icyo gitabo cyitwa Inzoka n’Abagombozi.
Mu rwego rw’umuziki n’indirimbo, twavuga abantu batatu bababimburiye abandi: Padiri Alfred SEBAKIGA na Padiri Eustache BYUSA mubyerekeye indirimbo za kiliziya, nizo mubindi birori. Mubyerekeye gucuranga inanga ntawakwibagirwa Padiri Michel SEYOBOKA.
Murwego rw’amateka y’u Rwanda n’ubusizi, iyo tutagira Padiri Alexis KAGAME, u Rwanda rwaba rutagira urwibutso ruhoraho rw’ibyarubayemwo. Turangirize kuri Mgr Bigirumwanmi umushumba wambere wa Diyosezi ya Nyundo. Uwo mwana w’umunyarwanda yahawe umwanya mu gihugu igihe u Rwanda rwari rugeze mumayira abiri, iy’ubwigenge n’amamacakubiri, akomoka kubakoroni.
Yatambamiye abashakaga kugira ngo u Rwanda rube akarere k’intara ya Kivu muri Congo, igihe umuryango w’abibumbye washakaga guha ubwigenge ibi bihugu byacu. yahanganye n’abakwizaga amacakubiri mubana b’u Rwanda, mugihe cya Repubulika yambere ya Parmehutu.Yabaye urwego, abasaseridoti n’abandi bihaye Imana begamira, igihe amacakubiri y’amoko yaramaze gushegesha ubumwe bwabo.aho yitabiye Imana,icyuho yasize, ni kimwe mubyadukozeho mumarorerwa yabaye mu 1994. Izo ngero uko ari enye z’abapadiri bagize akamro kuburyo bw’ikirenga utazishima ni uko ari intanyurwa.
Ikibazo : Abapadiri bose se, barangije neza inshingano zabo ?
Igisubizo : Ntawvuga ko bose babaye miseke igoroye ! nkuko tubizi, mugihe cya jenoside yagiriwe abatutsi murwanda, bamwe muri bo, ntibashoboye kurangiza inshingano zabo. No mwitangazo ryabo riherutse, abepiskopi gatolika murwanda barabyemeye kandi babisabira imbabazi.
Kubona ko mubayoboke ba yezu, hakirimwo abanyabyaha, ntagitangaza kirimwo. Ibyaribyo byose, abapadiri babanyarwanda nabandi bakristu, bagerageza gukurikiza inkuru nziza ya yezu kristu ni bo benshi muri ikigihugu. Kuba twagira yubile y’imyaka ijana y’ubusaseridoti mu rwanda, ni igikorwa cyo gushimira imana, dukwiye kubahiriza.
Umuseke : Murakoze Padi.
Padiri : ntugasonze.
UM– USEKE.RW
11 Comments
Kiliziya imwe itunganye gatolika ndayemera kuko itegekerwa i Roma.Ibyo wayibaza byose barakubwira bati twebwe turi intumwa, jya kubaza i Roma uko bihagaze.Yewe na Putine,Obama bajyayo basabye audience.
Kiliziya yagize akamaro muri iki gihugu cyane cyane mu mashuri no mu buvuzi.Rero uwo ariwe wese ushaka kwirengagiza uruhare rwa Kiliziya mu majyambere y’igihugu uwo si uwanjye.Ndibuka muri 1963 Kiliziya yagerageje kwanga ko amashuli yayo (Eglise Catholique), yigwamo n’abana bose b’u Rwanda (Protestants, musulmans et catholiques), bageze aho bumvikana na Leta yari iriho igizwe ahenshi n’abantu bavuye muri Eglise Catholiques nkaba mbashimira ko banze ivangura mu burezi bashingite ku madini.
Yego hari ibyo ntemeranyijwe na Kiliziya Gatolika, igihe umwe mu basenyeri yajyaga muri Comité Central ya MRND akagendera no mu modoka yahabwaga na Leta. Hariya byari ukwivanga muri politiki. Ikindi nagaya abasenyeri bacu ni ko badatinyuka ngo bavuge akarengane ka rubanda nk’uko abavandimwe bacu bo muri Congo democratique babigenza.
@admin
Nubwo hari phrases imwe wakase kubyo nanditse nibura turemeranywa kubyo navuze uretse ko udashaka kwiyubikira imbehe.
Birumvikana kuko Kabgayi ariko icyandikwa nyuma y’amavugurura y’ikinyarwanda arenga 10.Umuntu wese gashobora kujya kuri paroisse agasangayo fiche yo kubatizwa kwe.
Erega agomba kubikata, kuko ntakitagira imbibi. ntaminsi ine ishize mugenzi we wandika nawe yubikiwe imbehe.
Ariko koko Rwanda uragana he koko?
Murebe imyandkire y’ikinyarwanda muri iyi nyandiko! Urugendo ruracyari rurerure no ku banyamakuru bacu!
Ahubwo iyo tutagira Kiliziya ngo ifashe uburezi n ubuvuzi ,filme yari kuba yarizinze kera.
Ubivuze neza
PADIRI BERNADIN MUZUNGU NDAMUZI; NDAMUKUNDA CYANE, NDEBERA NAWE ARENDA GUSA NA EZRA MPYISI, NIMBA MBESHYA UNYOMOZE. IMANA IBALINDE MWESE NANJYE NDIMO.
None se ko umuremyi wabo ari umwe urumva byaba bitangaje kuba basa ? Njya nibaza impamvu ituma abanyarwanda mwita kuri FORM aho kwita kuri SUBSTANCE.
Comments are closed.