Digiqole ad

King James yiguriye ivatiri ya Carina E

Yari amaze iminsi agaragara mu ivatiri yo mu bwoko bwa Carina E, itukura, Plaque RAB 792 l, abagiye muri concert yo kumurika Album ye i Huye, barayibonye.

Imodoka ya King James yigondeye
Imodoka ya King James yigondeye

Buri wese yibazaga niba uyu musore warangije amashuri ye yisumbuye, iyi modoka ari iyo yaguze, cyangwa se yatiye Dr Claude cyangwa Kitoko dore ko nabo bafite amavatiri atukura y’ubu bwoko.

UM– USEKE.COM wabajije King James iby’iyi vatiri, muri make ati: “ imyaka ibaye myinshi nkora muzika, byari bikwiye ko mbona ikinyorohereza mu ngendo zanjye

Iyi modoka bigaragara ko atari nshya cyane, King James yirinze kuvuga byinshi ku hantu yayiguze, uwo bayiguze cyangwa amafaranga yayiguze, nubwo  bizwi ko agaciro kizi modoka kari hagati ya miliyoni 3 n’eshanu z’amanyarwanda.

Gutwara kuri King James ntibizamubana ikibazo cyane ko nkuko yabidutangarije yari asanzwe afite impapuro zimwemerera gutwara za police y’igihugu.

King James uherutse gutangira amasomo muri Kaminuza ya Mount Kenya i Kigali, akaba yiga mu ishami rya Mass Communication, akaba akemuye ikibazo cyo gutegatega za Taxi Voiture.

Kuba umusore urangije amashuri yisumbuye, ufite imyaka 22 y’amavuko, ubashije kwigurira ivatiri ivuye mu musaruro w’ibyo akora, bigaragaza ko muzika koko ishobora kuba ikintu cyabeshaho umuntu.

Aha ariko, ntitubwiye abana ngo mureke ishuri mukore muzika, mwakwiga kandi mukanayikora kandi bikabahira. Amahirwe masa ku banyamuzika bakizamuka, amahirwe kandi kuri King James.

Imodoka ya King James muri Parking ya Auditorium ya Kaminuza mu gihe cya Lauch ye i Huye
Imodoka ya King James muri Parking ya Auditorium ya Kaminuza mu gihe cya Lauch ye i Huye

Plaisir Muzogeye
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • na komereze aho turamwemera

  • NI PO AAAARIKO SI IMODOKA!

  • courage turamukunda cyane

  • turagushyigikiye,KING

  • AHO KUGURA IBICURANGISHO UKAVA KU GA CD UBONYE IMODOKA ARIYO ABAKUNZI BA MUZIKA DUKENEYE!!!BIGARAGAZA KO ABANA BUBU BATAZI SENS Y’IBYO BAKORA.IYO UHITAMO KUYAGURA IBYUMA BYAWE UKAJYA UKORA LIVE MUSIC BYARI KUGUHA AGACIRO KURUSHA IYO MODOKA IZAJYA IGUSABA CASH GUSA.

    • ariko abantu kuki mudashima muhora mushaka
      negative side kubantu? nonese kuba aguze imoda bigutwaye iki? nonese amatike yahano hanze yo ugirango aroroshye? nonese uzi impamvu yabanje kugura imodoka ariyihe? nonese usibye nawe nibangahe bamaze kugura ibyuma bya muzika haba murwanda cg mubihugu bidukikije? yewe mukabije kudashima.

    • NI AKUMIRO!!!

      JYE, NDABONA AMAHEREZO UZAJYA UMUBWIRA AHO AGOMBA GUTURA, UKO AZAJYA YAMBARA, NI ICYO AGOMBA KURYA, etc

  • king big up 2 u

  • NGO IMODOKA YAYIKUYE MU “MUSARURO W’IBYO AKORA” [MUZIKA]?????

    *ARE YOU SURE? / EST-CE QUE VOUS ETES SûR?

  • King waguze imodokaka ya foo’uba waraguze laver 4

  • Abanyarwanda tuzagezaryari. it is his wish to buy a car first mwebwe muhomberahehe.
    Menya umudara wawe uve kuwabandi.

  • King james arakeye muri ino minsi tura mukunda kandi rwose abamusebya namwe ndizera ko mumwemera kuko mwamemera mutamwe mera imanaye imwemera irahari ndabona gusebanya byo ari ibintu byanyu da! umva king james courage man tukuri inyuma.

  • murakoze cyane kutugezao ino nkuru ndashimira umwanditsi nabatanze ibitekerezo nshima abamushyigikiye nka nagaya abamu shuhije icambere1 : BIRAGARAGARAKO UMWANDITSI ARUMUNTU UKUZE ICYAKABIRI 2: NUKO YITA KUKAZI KE ICYA GATATU 3: NUKO ARISHOBOYE (KWIYEMERTA NO KWIYUMVAMO UBUSHOBOZI JUSY PROUD TO HIS JOB) IKINDI KURI KIRIMENTI WOWE UZI IBIKORESHO KING AFITE ? UZISE ICYO AKENEYE? NONESE URABONA ATAZI ICYO AKENE KURUSHA IKINDI ? MUJYE MUSOBANUKIRWA TRANSPORT IS THE FIRST ONE TO DO WHAT U WANT THAT ALL GOOD MOMENT AND BIG UP OUR STAR KUNG JAMES

  • apuuuu!!!!!!ubwo se ko buri gihe akora play back iyo ahitamo kugura ibyuma akajya akora live gupapira gusa!!!! ubwo se ntarabona aho imodoka yabaye declasser??? nyirayo agacyura umunyu!!!NIGUTE UMUNTU YITWA UMUNYAMUZIKA NTA INSTUMENT NIMWE YA MUZIKA ATUNZE CG AKORESHA MUDASOBWA GUSAAA!!!

  • KOBONGOBO.COM

  • mbanje gushimira Umuseke kubyo utugezaho ariko kandi na none nkanagaya ababereyeho kunenge gusa ariko nabo tubumve ikosa si iryabo nuko ntacya bagira cyo gukora bityo bakaba ari injajwa zibereye aho gusa mumbabarire kuba mvuze ntyo niko njye mbibona kandi bajye bibuka ko buri wese agira gahunda ze none se ko bavuga ngo yari kubanza akagura ibyuma bya muzika? ajya gutangira hari uwo yagishije inama? none se baramushakaho iki? King James be blessed we are with you.

  • ariko se abantu babaye bate?iryo ni ishyariii cg? ibyaribyo byose King James niwe uzi icyo akeneye kurusha mwebwe mumucira urubanza?ngo imodoka siyo mukeneye? nonese ko ariwe uzi kdi unashaka icyo akeneye mu buzima bwe!ubundi se ibye bindi mukenye ni ibiki except music akora?mujye mureka kuba abacontre succes, mwishimire ibyiza by’abandi ahubwo musabe Imana namwe ibahe naho ibyo guca abandi intege ntacyo mwazakuramo uretse guhora magambo gusa

  • abavuga ko king yaguze imodoka ya fake baransetsa umukongomani twari duturanyeye nawe yarafite carina ishaje mais pas nki ya king bakajya bamuseka ahaciye bukeye yandikaho ngo ” BABA YAKO ANA YO” BIVUGANGO SO ARAYIFITE ABAM– USEKA BOSE NAKEMEZAKO ABANSHYI NAZOBAGIRA KANDI NABASE BAGENZA IBIRENGE NUKO RERO JAMES N’UMUGABO BIG UP

  • Ubundi rubanda ntibanezezwa n’uko utera imbere ishyari rizahoraho gusa big up msore iyo nindi ntambwe

  • abo bayisebya ngo irashaje ntibazi aho isi igeze kuko benshi muribo bagenza i birenge ‘Deplacement ni Deplacement’ Courrage.

  • Courage rata James ureke abamazwe n’umushiha!Inkoko idonda ako ibashije.

  • courage rata muhungu wanjye ubutaha ni plado

  • Courage James unaririmba neza kandi
    nibitari imodoka uzabigeraho kuko umwana umenya uwo azabawe akiri muto ubwo
    rero ibyiza biri imbere Imana nayo ikomeze kubigufashamo wenyine ntiwabyishoboza.

Comments are closed.

en_USEnglish