Digiqole ad

Rayon Sport yihanangirije Police FC 3-1

Kuri iki cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2012, kuri Stade Amahoro ikipe ya  Rayon Sport yatsinze Police FC ibitego 3-1, ni umukino wari ukomeye kuko aya makipe ari mu yambere ubu ku munsi wa cyenda wa shampionat.

Abafana nk'aba ntabwo bakunze kuboneka mu Rwanda
Abafana nk'aba ntabwo bakunze kuboneka mu Rwanda

Mu mikino ibiri yaherukaga guhuza aya makipe, Rayon yayitwayemo nabi yombi, Police yari yatsinze Rayon Sport mu gikombe cy’amahoro ndetse ikanayisubira muri shampiyona ishize ya 2010-2011.

Aya makipe yagiye gukina Police FC iri ku mwanya wa gatatu, yarushaga amanota 3 ikipe ya Rayon Sport. Gutsinda byari kuyiha gukomeza kwanikira mukeba,  gutsinda kwa Rayon byo byayihaye gusatira imyanya ya mbere.

Umukino nyirizina watangiye Rayon Sport isatira, izakugira amahirwe ubwo umunyezamu wa Polisi Mutuyimana Evariste yahabwaga ikarito itukura, ndetse umusifuzi agatanga penaliti.

Iyi penaliti umukinnyi Fouad Ndayisenga yayikubise ku giti cy’izamu. Igice cya mbere kigana ku musozo, Police FC yaje gutungura ba myugariro ba Rayon Sport maze Mavugo Ludy yinjiza igitego nko ku munota wa 37 maze igice cya mbere kirangira ari 1-0.

Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya Rayon ariyo isa n’iyoboye umukino, maze nyuma yo guhanahana neza umupira binyuze ku ruhande rw’ibumoso rukinaho Nizigiyimana Karim, yeteye umupira Sina Jerome wari uhagaze neza ashyira ku mutwe biba 1-1.

Ku munota wa 80, Pappy Kamanzi wari umaze iminsi atari mu kipe ya Rayon Sport yaje gukinishwa n’ubwo atakoze imyitozo, yatsinze igitego cya 2 gishimangira itsinzi kuri Rayon Sport.

Rutahizamu Kagere Meddie mu mukara arwanira umupira n'umukinnyi wa Rayon Sport
Rutahizamu Kagere Meddie mu mukara arwanira umupira n'umukinnyi wa Rayon Sport

Umutoza Jean Marie Ntagwabira ati: “Kamanzi yageze mu bandi bakinnyi umunsi umwe mbere y’umukino. Namukinishije kuko nta bandi bakinnyi nari mfite, ariko yanditse ibaruwa isaba imbabazi.”

Ku munota wa 90, Bokota Kamana Labama yaterewe umupira imbere na Hamiss Cedric, ubwo Police yari yari imbere igereageza kwishyura, maze Bokota acenga ba myugariro babiri ba Rayon, n’umunyezamu Ganza Alexis bita Bebe wari wasimbuye Mutuyimana, ashyiramo icya gatatu, abafana benshi ba Rayon bajya hejuru.

Umutoza wa Police FC,  Goran,  ngo kuba yatsinzwe ntagikuba cyacitse ngo kuko ikipe yose ikina ituzuye ikunda kugorwa n’umukino.

Twabonye ikarita itukura hakiri kare, ibi byadukozeho. Gutsindwa bibaho, yaba amakipe akomeye nka Barcelona, Real Madrid ndetse na Manchester City ziratsindwa, dutakaje amanota atatu ariko tuzakomeza gukina shampiyona.” Goran

Ku kibazo cya Kagere Meddie wari umaze iminsi adakorana imyitozo n’abandi ndetse bivugwa ko yaba agiye kujya muri St George, Goran yanze kugira icyo atangaza. Kagere ku mukino wa nimugoroba akaba atigaragaje nkuko benshi bari babimutezeho.

Gusa umutoza Goran yanze kugira icyo atangariza abanyamakuru ku bijyanye n’abasifuzi no ku kibazo cya Kagere Medde bimaze imisni binugwanugwa ko ashakishwa n’amakipe yo muri Kenya.

Jean Marie Ntagwabira ati: “Ce la fete! Vous voyez le Monde quoi?!!” ni ibyishimi byinshi yari afite byamuteye kuvuga mu rundi rurimi nyamara abajijwe mu Kinyarwanda.

Jean Marie akaba yavuze ko iyo adatsinda uyu mukino byari kumubabaza cyane kuko yari kuba avuye muri Kurusu ya shampionat. Yemera ariko ko shampionat aho iri hakomeye kuko ngo amakipe ari kugaragaza imbaraga.

Jean Marie yabanje kuvuga mu rufaransa
Jean Marie yabanje kuvuga urufaransa
 Goran avuga ku mukino urangiye
Goran avuga ku mukino urangiye
Umufana wa Rayon Rwarutabura mu byishimo byinshi nyuma y'umukino
Umufana wa Rayon Rwarutabura mu byishimo byinshi nyuma y'umukino
Uwo ni umufana wambaye numero ya Sina Jerome
Uwo ni umufana wambaye numero ya Sina Jerome

HATANGIMANA Ange Eric   
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • MURAHO MUBYUKURI NISHIMIYE RAYON YAKINNYE EJO ARIKO NAGIRA UMUTOZA INAMA YO KWIGISHA UBUMWE BARIYA BAKINNYI BABARUNDI KUKO USANGA BIHARIYE UMUPIRA RUTAHIZAMU KAMANA RABAMA BAKAMWIMA IMIPIRA KANDI ARUMWATAKA TWIZERA IGITEGO YATSINZE EJO BIGARAGARAKO ABISHOYE NDUMUFANA UKUNDA RAYON NUMUTIMA WANGE WOSE.AKAZI KEZA.

  • Ndababaye gusa ariko buriya aho umutindi yanitse ntiriva.Imbugita ya gukinja Rayon irahari kandi izayibaga itayibabariye

    • sha tegereza ko ingurube izareba hejuru wenda shitani izabigufashamo courage noko gapuuuuuuuuuuu Imana ikudutsindire n’ibyifuzo bya shitani wifitemo

    • Kabisa gabanya ibitekerezo bya kinyamanswa, le football n’est pas la guerre nshuti yange, kandi abaswahili bakunda kuvuga ngo asiyekubali kushindwa si mushindani.

  • Uriya mugabo wanditse hariya hejuru wa mbere kuki yifuza gucinja Rayon Sports? kuki ashaka imbugita yo kuyibaga?

    Ngewe nari nzi ko umupira ari umukino, abantu bakagerageza kurushanwa gukina neza no gutsinda, bityo abafana bakabyungukiramo bareba umupira mwiza. Ariko ibyo gukinja ndumva atari byiza nta n’aho bihuriye.
    Nimureke tugire amahoro umupira ubereyeho kwishima si ugukinjana.
    Uzaba ukoze muvandimwe niwikosora.

  • abareyo nuko mukomereze aho kabisa tugiye guhozwa amarira! kandi ntimugacike intege!

    • wowe kabisa turi kumwe pe rayon oyeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!!

    • nanjye turi kumwe tuyavuture,ituvutuye twihangane bucya bwitwa ejo ohhhh Rayon ndagukunda uza mbere muri byose:gukundwa,kuberwa,gutambuka,gusenga,kwihangana,mese ntakindi narenzaho uri ikipe y’IMANA NKURU ISUMBA byose muri byose,nzakurata utsinze nkufate mu mugongo utsinzwe,nkuratire abatakuzi koko uri gikundiro.

  • Uyu muknji se we ateye aturuka he?Aribeshya ariko na Panthere twarayikize igenda nka nyomberi;n’undi wese uzabigerageza ntazabishobora.Amenye ko ny’ir’ikirimi kibi yatanze umurozi gupfa n’ubwo ntaho bataniye

    • sha uriya muntu akunda umwijima,agenda nijoro woshye agacurama(vampire),ariko ubururu n’umweru bumenyesha ko hari umucyo
      kandi urucira muka…. rugatwarany…,navutse bawuca sinciye inka amabere daaaaaaaaaaaaaaa,nahe mwihorere,IMANA IZAMUFASHE AMENYE GUHITAMO NEZA AHITAMO UMUCYO,URAKOZE MWAMI KO WUMVISE ISENGESHO RYANJYE AKABA AHINUTSE AMEN.

  • Nanjye ndashaka agapira ka Makenzi cyangwa Cedric cyangwa Tambwe cyangwa Kamana,Papy,n’abandi kabisa ni ukuri narashize ndabakunda birenze igipimo.Ndasuhuza abakunzi bose ba Gikundiro n’abafana bose uti Tuyatsinda twongere tuyatsinde.

  • rayon sport yari imaze iminsi indwaza umutima,ku buryo numvaga narabaye discouraged.however,yongeye kumbwira ngo wicika intege.very nice! en tout cas na chelsea umanya iriho si mubi.yari umukunzi wa gikundiro na the blues.

Comments are closed.

en_USEnglish