Episode ya 17: Mama Brown ahisemo kuvuga ukuri kose ku mwana Gaju utemerwa na Se
Episode 17 ……….Brown – “What?”
Mama Brown – “Ariko, Mana weee!”
Tonton – “Pascal! Ibyo uvuga ni ibiki?”
Papa Brown – “Waraje wigaragura mu byanjye abana baravuka na bo bati ‘Papa!’ Ndatinya kubivuga se?”
Tonton – “Mumbabarire basi niba Gaju yarakuze anyita Papa bibe ikosa ryanjye ariko rwose amahoro ahinde.”
Papa Brown – “Umugore wanjye uramukwa da! Yiiiii uransubiza inkwano namutanzeho noneho unabatware ugende ubatunge ari babiri na Gaju umwana wawe umutware!”
Mama Brown aho yari ari yakomeje kwifata ariko Papa Brown akimara kuvuga gutyo yaraturitse ararira cyane maze ako kanya ahita avuga.
Mama Brown – “Papa Gaju!”
Papa Brown – “Nakwitabe dore nguriya!”
Mama Brown – “Pascal, nakuze ndi bucura mu muryango iwacu, nakuze nsanga byose niha kandi nteteshwa, sinigeze nganya kuko tutasabaga umunyu, nari umukobwa utuje birenze ibikenewe ku buryo benshi babyibazagaho. Inshingano zanjye za mbere zari ukwiga nkamenya ubwenge kugira ngo nzibesheho igihe nzaba nshinze urwanjye rugo, byose nari nshyigikiwe kuko nari mfite ababyeyi n’abavandimwe.
Nari umukobwa mwiza ku buryo nanjye byanteraga isoni iyo nabonaga abantu benshi bandangarira, ibyo byatumaga kenshi nigumira mu rugo sinsohoke, nakiriye amabaruwa menshi ku Kiliziya ansaba urukundo, ariko nkabasubiza ko nkiri muto ntarakura. Amashuri yanjye maze kuyarangiza narishimye cyane ndetse umuryango wanjye unkorera umunsi mukuru ari naho twaje ino ku Gisenyi gutembera ku mazi ariko ntabwo twari tuzi ko uwo munsi uhatse byinshi.
Twageze ku Gisenyi turyoherwa n’ubuzima maze turi kurambagira Ikivu ubwato twarimo burarohama nisanga nsigaye njyenyine ibyo ni amateka akomeye kuri njye kandi wowe mugabo wanjye ntiwayitayeho nta nubwo wari ukeneye kuyamenya kuko nabonye ko icyo washakaga ari njyewe gusa. Nyuma yo kurokoka njyenyine nakomereje ubuzima kwa Mama wacu ndiyubaka ndetse mbona n’akazi, ubuzima butangira guhinduka gusa iteka nahoraga nifuza kuzagira umuryango nkagaragirwa nk’uko byahoze mu buto bwanjye.
Aho sinari niteze imbaraga z’abandi ahubwo nari niteze izanjye bwite maze nkora cyane ngo nzabone umusaruro nifuzaga. Burya ikizere kirarema kandi ikizere kiba cyo ari uko ugiteye, ukacyuhirira, ukishima ugeze ku musaruro. Nishimiye aho wansanze ukambwira ko unkunda yewe ukamfasha muri byose, numvaga ko ngiye kubaho mu nzozi nahoraga ndota kandi mparanira.
Wankuye mu rugo ibirori birataha ndetse ndashagarwa ariko ntabwo nari nzi ko ngiye guhangayika, ntabwo nari nzi ko ubuzima ngiye kubamo buzasubira inyuma kuruta uko nari mbayeho. Nyuma y’iminsi mike waranyibagiwe ahubwo uha agaciro ifaranga njye mba indorerezi, ndakumva waharaniraga iterambere ry’umuryango ariko na none wibagiwe ko ndi umutungo kimeza kandi naje ari wowe ndeba ntabwo naje ndeba ibyo nasanze.
Iteka nahoraga nganya nkagusaba umwanya ariko ukaza umbwira ngo mba nagutesheje umutwe kandi uvunikira umuryango, ntabwo nigeze nkugaya ahubwo nakwakiranaga urugwiro maze umwanya muto twabaga dufite nkagushimisha bihagije ubundi ugafata inzira ukagenda ngasigarana na Brown imfura yanjye.
Sinigeze nifuza kuguca inyuma habe n’umunsi n’umwe ahubwo nakomeye ku ibanga ry’urugo nk’uko nakomeye ku mabanga y’umwari urabizi ko wasanze agaseke gapfundikiye.
Nihanganiye imico yawe yose nkora uko nshoboye ngo nkugarure utaratana ariko kutanyumva byahereye kera ntabwo ari iby’ubu, sinigeze nifuza ko umuryango wanjye nkunda wandagara ari na ko nakoze buri kimwe cyose nari mfite mu maboko ngo mparanire ishema nahoranaga ari ryo kugaragirwa n’abankomotseho.
Nihanganiye kenshi amagambo yambwiraga ko wirirwa mu bagore, mu ndaya ndetse urara iyo mu tubyiniro, gusa agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru narabibonye ubwo najyaga kubyara umwana wanjye wa nyuma bakansaba gufata imiti byabaye igikomere ntazibagirwa mu buzima bwanjye.
Uyu Tonton wanga ndetse ukamushinja ko twabyaranye Gaju, ni intwari kuko yakoze akazi kananiwe n’abayaya bose natunze, ba bandi bagendaga buri munsi kubera wowe, yareze abana banjye aho wabataye ndetse aharanira ibyishimo byabo, waza ugatungurwa n’uko bamwita Papa! Ese wowe wari uri he ku buryo utari kwishimira gusimbiza abo wabyaye?
Pasca, wageretse agahinda ku kandi maze byose urabimfumbatiza utukuza amaso yanjye buri munsi ariko uko ndi sinteze kwiyanga ahubwo nzakira byose kandi nzaba ingenzi mu banjye.
Sinzaba nkawe ibyo mbikubwire kuko Gaju namubaye hafi aho wamutaye kandi waramubyaye, ese niba utakwita ku wo wabyaye wakwita ku w’abandi? Byose narabikoze kandi nzabikora kuko ntawamenya, nshobora no kugwa kuwagukomotseho, ibyo ni byo byitwa ububyeyi kuko kuba umubyeyi si uko uba warabyaye ahubwo ni uko urera ugakuza maze ukishimira kubona uwo wareze arera abandi.
Pasca, nako niba ntakubwiye Isi izakubwira, nitanakubwira ijuru rizakubaza ibyo wakoze.”
Brown n’amarira menshi yavuye ku ntebe yari yicayeho asanga Mama we wariraga cyane maze aramufata aramukomeza.
Brown – “Mama! Mama! Oooh!”
Aho twari turi imitima yateraga hafi yo kuvamo Papa Brown yari yicaye areba mu nguni yari imuri hafi mu guterura ikirahuri cya wisky aratitira yose ayimarira hasi, ako kanya Gaju na Jojo bahise binjira n’amakado Tonton yari yazanye, ariko bagisanga amarira muri salon bajugunya hasi biruka basanga Mama Brown.
Ntiwakumva agahinda nari mfite ntiwakumva umubabaro natewe n’umuryango watwakiriye ndetse twakundaga cyane njye na Gasongo, burya amateka ararema kandi ni nk’itafari ugereka ku rindi ariko iyo isakaro rivuyeho imvura y’amahindu ikaza byose bigwa hasi iyari inzu ikaba igihuku.
Tonton Jules yari yipfutse umunwa cya kimenyetso cyerekana kumirwa, nta ruvugiro yari afite ahubwo byose byabyiganiraga mu mutima we.
Papa Brown – “Ariko abagore baragwira! Mwumvise amateshwa ye? Reka nze nigire mu kabari n’ubundi umugore mubi arutwa na radio!”
Brown – “Papa! Buretse kugenda!”
Papa Brown – “Nta soni sha! Urantangira iwanjye?”
Brown – “Papa, sinzigera nkubabarira, sinari nzi ko uri indiri y’umwijima bigeze aha, ariko nanjye nkabikeka! Wangije uwambyaye kuva ku mutima no ku mubiri ntacyo mfite nakubwira gusa nawe uzumirwa.”
Papa Brown – “Uvuze ngo iki sha?”
Brown – “Wanze kumva kera, wanga kumva ijwi rya Mama riguhamagara, ntabwo uteze no kuzumva.”
Papa Brown – “Hhhhhh! Ariko sha amagambo y’abagore bagutamitse azagushiramo ryari? Nako reka nigendere!”
Papa Brown yahise asohoka akubita urugi ageze hanze yatsa imodoka aragenda. Brown, Gaju na Jojo basindagiza Mama wabo bamujyana mu cyumba hashize akanya katari gato baragaruka Jojo na Gaju batangira kubaza ibyo ari byo ariko muri twese habura uvuga.
Tonton – “Brown, ihangane kandi ukomeze bashiki bawe, reka ngende si nari nzi ko nsanga ibi hano, uzamvugishe n’unkenera nzahaba nk’uko nahabaye kera.”
Brown – “Urakoze Tonton ni ukuri kandi ihangane byose nzi ko hari impamvu bibaye uhari, humura ukuri kose twakumenye kandi ukuri iteka kuratsinda.”
Tonton Jules yarahagurutse aradusezera maze aragenda, natwe twerekeza mu cyumba ariko ntawasinziriye ahubwo twarakanuye bucya tubona, iryo joro Papa Brown ntiyigeze agaruka.
Mu gitondo twarabyutse tujya douche maze dusanga Brown muri salon, Kenny arihuta aramuhobera.
Kenny – “Boss nako Grand Fre! Ko waramutse urakaye se byagenze bite?”
Brown – “Humura nta kibazo Petit, ahubwo se wowe umeze ute?”
Kenny – “Wapi dore nirirwa nkingiranye ariko ni ukuri siniba!”
Brown – “Humura ntabwo tugukingirana kubera ko dukeka ko uri umujura ahubwo buriya ni uko dushaka ko ubanza gutuza ukaruhuka ya majoro wararaga utaryamye.”
Kenny – “None se ko numva nkumbuye gukata umujyi?”
Brown – “Nta kibazo mu kanya turajyana hari ahantu nshaka kwereka Nelson na Gasongo ahubwo genda unywe icyayi dore kirateguye, Nelson namwe karibu ku meza.”
Brown yahise asohoka ajya kwitaba telephone natwe tujya ku meza, tuvuyeyo nawe ahita yinjira.
Brown – “Brothers! Noneho twajya hariya mu mujyi se nkabereka ibyo nabasezeranije?”
Njyewe – “None se Bro, urabona bidashobora guhinduka gahunda igasubikwa?”
Brown – “Oya, uko biri kose n’iyo byahinduka, urugamba ndiho ntabwo ari ruriya ahubwo nshaka kubagira ingabo mukarurwana nanjye nkarwana uru.”
Gasongo – “Ohlala Brown! Uru rugamba ko mbona rukomeye uzakoresha izihe ntwaro?”
Brown – “Humura Imana izadufasha kandi iyi ni yo nzira tugomba kunyuramo ngo byose bijye ahagaragara, ahubwo mushyiremo udushati tugende!”
Njye na Gasongo twikije imitima maze tujya mu cyumba turambara na Kenny turamwambika ubundi dusubira muri salon, Brown yikoza hirya aza afite urufunguzo rw’imodoka.
Brown – “Twagenda noneho?”
Twese – “Yego Bro!”
Twarasohotse tugera hanze maze twinjira muri ya modoka Mama we yatwaraga, Brown aratsa turasohoka tugeze ku muryango dukubitana na Brendah, Brown arahagarara amanura ibirahuri.
Brown – “Yoooh! Sha wari ugiye guseba shahu!”
Brendah – “Hhhhhh! Wahora ni iki! Unjyaniye he umugabo se?”
Brown – “Aho nshaka!”
Twese – “Hhhhhhhh!”
Brendah – “Simbishaka! Turajyana!”
Brown – “Ntiwumva se, kingura rwose winjire.”
Brendah yahise yinjira arampobera cyane asuhuza Gasongo na Kenny imodoka irahaguruka ikata hepfo gato igeze ku gipangu cyo kwa Dovine irahagarara.
Brown – “Reka nze gato mutarambirwa.”
Brendah – “Ahaaa! Mbega nawe waraye udasinziriye nkanjye?”
Twese – “Hhhhhhhh!”
Brown – “Urabivuga urabizi?”
Brown yavuyemo maze yinjira mu gipangu kwa Dovine nanjye ntangira kuganiriza Brendah.
Njyewe – “Ma Bella! Nk’ibisanzwe imicyo ni nk’imirasire, urasa neza cyane!”
Brendah – “Oooh! Cheri urakoze cyane ni ukuri, nanjye nagukumbuye mbura amahwemo niha inzira ngo nze nkurebe byonyine.”
Njyewe – “Wow! Byiza cyane!”
Brendah – “ None se uri gukira basi?”
Njyewe – “Yego sha ndi gufata agatege ni ukuri.”
Brendah – “Wow! Ndishimye sha! Mbega byiza!”
Njyewe – “Mama se bite bye?”
Nkivuga gutyo Brendah yikije umutima mu gihe agiye kumbwira Brown aba akinguye urugi ari kumwe na Dovine wari wambaye neza cyane aradusuhuza ubundi aricara, Brown yatsa imodoka turagenda.
Twagiye tuganira tugeze mu mujyi Brown yakase ahantu ndebye neza mbona hasa nka Hotel, koko ntabwo nibeshye yari Hotel nziza amaze guparika.
Brown – “Ma Dovy! Wowe na Brendah na Kenny tugiye kuba tubasize hano turaje hari akantu gato tugiye kureba!”
Dovine – “Oh! Cheri! Nizere ko mudatinda?”
Brown – “Oya! Ni iminota mike cyane tugahita tugaruka.”
Brendah – “Sha mutubabarire ntimutinde pe!”
Brown – “Oh! Humura ma Dovy! Ahubwo babakire rwose dusange irya mbere murimaze nta kibazo!”
Bose basekeye rimwe maze barasohoka baradupepera Brown aratsa turagenda. Twageze mu mujyi dukata ahantu maze araparika tuvamo twinjira mu muryango tugezemo dutangira kwireba mu birahuri byari birimo. Hashize akanya maze Brown abwira umukobwa wari urimo.
Brown – “Dorlene bite?”
We – “Ni byiza Boss!”
Brown – “Biragenda se?”
We – “Rwose biragenda ariko nyine cya cyifuzo nakubwiye itariki yararenze!”
Brown – “Ok! Nta kibazo ni na yo mpamvu nari nzanye aba basore, ndumva wabereka byose yaba ibiciro n’ibindi nk’ibyo maze bakazakomereza aho wari ugeze.”
We – “Nta kibazo rwose karibu baze mbereke maze ejo nzajye muri kariya kazi kandi nabonye.”
Ubwo twinjiye muri contoire maze dutangira kureba, umukobwa mwiza atwereka buri kimwe cyose birangiye Brown amusinyira cheque ubundi arashimira ahereza Brown imfunguzo aradusezera aragenda. Akimara kugenda.
Brown – “Brothers! Ngiri rya duka nifuza kubasigira, uriya mukobwa yababwiye byose nizere ko muzaharanira kunguka maze mukazakomeza gutera imbere!”
Njyewe – “Brown! Uyu ni umugisha uteretse mu maboko yacu, icyo twifuza ni ukuba ingenzi tuganira igikwiye maze tukazaba abo utwifuriza kuba bo! Wakoze utikoresheje kugira ngo ugere aha, natwe tuzakora biruseho kandi bizaba umugisha ugeretse ku wundi kuri wowe.”
Gasongo – “Bro! Humura italanto uduhaye, turifuza ko twaba abagaragu beza maze tukazarimurika rigaragiwe, ni ukuri urakoze cyane.”
Twarakinze maze turasohoka twinjira mu modoka dusubira ha handi twari twasize Brendah, Dovine na Kenny, tukigerayo twasanze bicaye ahantu bonyine maze nicara impande ya Brendah, Brown yicara impande ya Dovine, Gasongo na we yicara impande ya Kenny dutumiza icyo kunywa.
Hashize akanya Brown ajya ku ruhande kwitaba telephone dusigara tuganira, mu kanya gato aragaruka.
Brown – “Oh! Mumbabarire nabonaga hari umuntu hano wamanjiriwe mvuye kumuhamagarira Gaso! Wihangane ni iminota mike, Gaso!”
Twese – “Hhhhhhh!”
Gasongo – “Bro! Humura buriya iyo mbareba imbere yanjye mba numva hari imbaraga zindi zinyinjiyemo, reka niyegereze icupa ubundi ndebe film nziza y’urukundo hano!”
Twese – “Hhhhh!”
Gasongo akivuga gutyo hari moto yahise iparika aho hafi maze mu kureba uyivuyeho tubona ni Gaju twese turikanga Brown we ahita aseka. Gaju yaje adusanga maze Gasongo ahaguruka mbere aramuhobera twese tubona iyo foto ni ukuri twumvaga ntawe utakwifuza kuyigura, mbega twabonaga bisa neza ndetse buri wese yahise yifuza guhobera uwo bari kumwe.
Akimara gusuhuza Gasongo yahise natwe adusuhuza yicara iruhande rwa Gasongo, kuri njye mbona ntako bisa, bamuzanira icyo kunywa ndetse n’agafiriti gahita kaza tumaze kurya Kenny ajya ku myicundo n’abandi bana.
Brown – “Nta cyicaro kitagira ijambo nta n’icupa ritagira urica umuzizi, mwanyemerera se nkagira icyo mvuga?”
Gasongo – “Eeeh! Bro! Uwakwanga ko uvuga yaba atumva!”
Twese – “Hhhhhh!”
Brown – “Murakoze cyane, kuba twicaye hano dusa neza ni ibyishimo by’imboneka rimwe, kuri njye ni ubuki buryoshye kandi nifuza guhora ndigata, yaba Ma Dovy, Brendah na Gaju muri hano muzi neza agaciro mpa aba basore nita intwari, ndagira ngo rero uyu Dovine mushyire mu maboko yanyu.
Wenda Brendah aratunguwe ariko agomba kubimenya ko isaha n’isaha umuryango wacu uzimuka ukajya kure aho tutari twamenya, gusa icyo nifuzaga kubabwira si icyo ahubwo nifuzaga kubwira ma Dovy ko ngiye kujya kure by’umwihariko. Uyu Dovine namukunze wese nta mbereka, muhundagazaho byose umutima wantegekaga, namumenyeye Online ariko yanyakiriye live, amaso yacu ararebana twinjira mu rukundo ruzira ingazi izitse umunabi.
Yampaye byose nifuzaga ndetse nubwo igihe nifuza kugumana na we kitazagira iherezo ariko ubu bibaye ngombwa ko ngenda, ariko nkagenda nsezeye kuko nifuza kuzaza nisanga. Dovi, ndagukunda cyane kandi nifuza kukwiharira, ni na yo mpamvu nifuzaga kugusiga mu maboko y’abavandimwe nkazagaruka ngasanga ukiri wa wundi nifuza ko uba we, ndagiye ariko singiye wese kuko igice cy’umubiri wanjye nkimusigiye.
Ma Dovy reka mfate uyu mwanya nkubwire ko ari wowe mukobwa namenye ugatera umutima wanjye gutera utuje maze ngahamya neza ko naguye mu rukundo nta n’umutabazi mfite unkuramo utari wowe. Ni wowe mukobwa nabonye amaso yanjye akantegeka guhora mureba kabone n’iyo naba mureba ku ifoto byonyine, ibyo amaso yanjye yansabaga warabirenze maze uranyakira duhuza imboni.
Reka mfate akanya nk’aka ngushimire kandi ngusezere nagusiga mu maboko y’abavandimwe, nzagaruka kandi nzaza mfite icyo nzanye kizatuma ntasubirayo uko naje ahubwo nzasubirayo nkikijwe nawe, Ma Dovy ndagukunda!”
Mu marira menshi Dovine yarize, yahumurijwe na Brown twe twabibonaga twitsaga imitima.
Dovine – “Brown! Ubu koko uragiye?”
Brown – “Ma Dovy! Humura singiye wese ngusigiye umutima!”
Dovine – “Oh! My God! Nagiraga ngo ni amashyengo ariko noneho ubanza ari byo!”
Brown – “Ma Dovy! Humura ntabwo nzakwibagirwa ahubwo nzagukunda kandi nzagaruka nkujyane kuko uri akabuto nateye ntifuza kuba natatira ngo ntane nkibagirwe kumishwe n’izuba!”
Dovine – “Cheri, nkumenya si nari nzi ko uri uwo nifuza kugira, ahubwo nari nzi ko ari Online Game nari menyereye, hari benshi baje nkawe ariko mu gihe gito bakagenda, wowe waje uje ndetse nanjye ntera intambwe ngusanga.
Si uko numvaga ko uri igitangaza ahubwo ubutwari wagaragaje mu maso yanjye bwanyeretse ko ushobora kuba igitangaza, buriya umutima w’umuntu ni wo umutera gukundwa ni byo koko wabaye cyo. Ni nayo mpamvu amarira ashoka ku matama yanjye ampatira kukugumana.
Igendere maze uzagire amahirwe kandi ndagusabye ntuzanyibagirwe ahubwo azahige kuzaza unsanga nanjye nzaba niteguye kukwakira, ni ukuri nzaba nkiri wa wundi ugukunda kandi utazakwibagirwa.”
Dovine akivuga gutyo “……………………..”
Ntuzacikwe na Episode ya 18 na Online Game……………….
UM– USEKE.RW
22 Comments
Wow. !!!
Mwari mwadukoze, murabona igihe muyizaniye!
Bakiri aho buri wese afata umwanya arinigura, Gasongo nawe aboneraho kubahamiriza urwo akunda Gaju.
C’est waooh, ariko mwari mwatinze cyane, amatsiko yari atwishe kubera kumenyera kubyuka umuntu abona episode nshya!! Ariko muracyari aba mbere
Murakoze cyne ariko muyishyiraho ikerewe, ikindi episode ya 15 mwarayitarutse
Ariko mana we pascal ntaho ataniye na se wa jeanne nawe ni umuhemu pe nta neza na nkeya imubamo,urukundo rw’aba basore n’izi nkumi rurashyushye.
Mwatinze,kararyoshye ariko ni kagufi pe
Turabakunda ni ukuri benshi iyo dusoma turarira
Muzinduke hhhh
mbega gutinda weeec nuburyohe,eddy big up
yoooooo… mbega agahinda kurukundo
wooow urunurukundo koko harya bacumugani mukinyarwanda ngo imfura ingana nase barabeshya ahubwo imfura ingana na nyina mbega mama brown ngo aribyara brawn nintwari nkanyina kweri maman brown numubyeyi ubereye kubera inyigisho abanyarwanda bose cyanecyane abanyarwanda kazi arikokoko umenya abagabovatanyurwa pascal kko yabuziki kko? mfite amatsiko ngendabona basanabatakigiye
narinenda gusara nafunguraga umuseke burikanya.gusa ndumva umutima uremerewe.ariko amaherezo yinzira nimunzu.brawn azabana nuwo yakunze.kdi nelson azabana nuwo yakunze.
Mama Brown rwose yewe nutumva isi izakubwira nabyo nutabyumva ijuru rizakubaza Pasca genda rwose ntabyawe cg ni baba gabo bihagararaho bandafa kwemera gutsindwa!
Hh!! urabona muyizanye mwijoro
Mbega byiza
Basomyi mu mbwire haraho byancanze Ese Gaju mn brawn ntabwo ari Nyina ?????
Mu mbwire pe
Umuseke murakoze kutugezaho episode yindi ntako muba mutagize.
Basomyi bagenzi banjye mwakoze kwihanga! Ndashimira umwanditsiko hari improvement igaragara mukwandika iyinkuru dusangamo amasomo y`ubuzima n`imibanire. Jules yihangane,hari igihe ugiraneza uwo uyigiriye ntabibone cyangwa akayambika icyasha. Brown ukomeje kuba intwari kandi ibyo wanyuzemo n`ukuri wumvise kumateka y`umuryango wawe bigutere imbaraga zoguharanira kuzana impinduka nziza.
Dovine,uzabe umwari wumutima ntuzahemuke.Brendah na Gaju ibyo mubona bibigishe mukomere muzagera kubutsinzi.Nelson, Gasongo icyizere mwagiriwe mugikomereho cyane mube intwari zidasubira inyuma ,Imana izabana namwe. Imana ibahe umugisha
woow byiza cyane urukundo ruraryoshye hano!mbega agahinda ka mama Brown!gusa Brown akina neza We na mama tubigireho ubutware tudasize Nelson na Brown gusa Pascal abameze nkawe mwisubireho pe!Thx ku mwanditsi wiyinkuru.
Ahwiiiiii iyi Episode eje umutima wenda gusara;Kuva saa 0400hrs nteba nahebye gusa murakoze kdi mukomeze rwose twigiramo byinshi byamaze kuba nkirwara nkanguka numva nacitswentahandi mpanga amaso ;Mujye mudufasha muyiduhe kare
Umuseke Murakoze cyane mbega ko gutandukana bitera agahinda!!!mwihangane bambe .ariko Brown Imana izaguhe umugisha ntakindi
Ese basanze maman brown arwaye ko avga ngo agiye kbyara yafashe ibinini
Mbega Pascal isi nitamwumvisha Imana izamubaza ibyo yakoze pe. Ntakindi navuga ba Pascal imana ibafashe guhinduka. Brown uri intwali cyane nka mma wawe kdi uzabihemberwa.
YEWE NTACYO NAVUGA KURI PASCAL URETSE KUMIRWA NTANUBWO YAHINDURWA NUKO YABONYE GAJU HARI HACIYE IMYAKA MYINSHI ARIKO NANJYE NDAVUGA UBUSA KANDI AVUGAKO ATARUWE ARUWA JULES MUMWIHORERE ISI IZAMWIGISHA. AMAFARANGA NTATANGA UMUNEZERO
Wow. Nc
Comments are closed.