Ku nshuro ya mbere, Trump yavuganye na Xi Jinping w’Ubushinwa
Perezida wa US Donald Trump na mugenzi w’Ubushinwa Xi Jinping bavuguganye kuri telephone mu ijoro ryo kuri uyu wa kane. Nibwo bwa mbere bavuganye kuri Trump yatorerwa kuba Perezida.
Ngo bavuganye ibintu binyuranye nk’uko bivugwa na CNN, Trump ngo yemeye kubaha ihame rya Politiki “y’Ubushinwa bumwe” nk’uko yari abisabwe na Xi Jiping.
Kuva yatorwa mu kwa 11 umwaka ushize, Donald Trump yagiye avuga byinshi ku Bushinwa ariko icyagarutsweho cyane ni ibitekerezo bye bishya kuri Politiki ya Amerika ku birebana na Taiwan.
Ubushinwa bufata Taiwan nk’Intara yabwo ishaka kubwiyomoraho, kuva mu 1979 USA yemera ingingo y’Ubushinwa ivuga ko Taiwan ari iy’Ubushinwa. USA n’Ubushinwa imibanire yabyo ikagira aho ihuriza ku masezerano yitwa “One China”.
Kuvugana na Perezida w’Ubushinwa ngo ni ikintu kiza kuri Trump kuko ibihugu byombi bishobora no kugira ubwimvikane ku bibazo binyuranye nk’icya Korea ya ruguru ndetse n’iby’ubucuruzi.
Mu kwezi kwa mbere ariko Perezida Trump yari yavuganye n’umuyobozi wa Taiwan witwa Tsai Ing-wen aho ngo yababwiye ko ibintu byose bizaganirwaho ndetse n’iriya politiki ya “One China”.
Trump yavuganye na Xi Jiping mbere gato y’uko Minisitiri w’Intebe w’Ubuyapani Shinzo Abe agera i Washington muri iyi week end, niwe muyobozi wa mbere muri Aziya uba uje i Whit House kuva Trump yatorwa.
UM– USEKE.RW